Isiganwa rya 20 Km de Bugesera rigarukanye umwihariko [AMAFOTO]

Isiganwa ryo gusiganwa ibilometero 20 rizwi ku izina rya 20 KM de Bugesera rigiye kongera kuba ndetse rizaba rifite umwihariko ugereranyije n’iry’umwaka washize. Iry’uyu mwaka riteganyijwe tariki 12 Gicurasi 2019.

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Gashyantare 2019 nibwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bizaranga iri siganwa ry’uyu mwaka. Ni ikiganiro cyabereye kuri La Palisse Nyamata.

20 Km de Bugesera ni isiganwa ritegurwa na Foundation Gasore Serge ifatanyije n’Akarere ka Bugesera hamwe n’abandi baterankunga nka Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse n’iry’umukino wo gusiganwa ku magare. Ni ku nshuro ya kane iri rushanwa rigiye kuba.

Gasore Serge yatangaje ko kuba iri rushanwa ritegurwa mu gihe igihugu cyacu kiba kiri mu minsi ijana yo kwibuka abatutsi bazize Jenoside ariho bakuye kuryita ‘Race to restore’ (Gusiganwa kuganisha ku kwiyubaka).

Ati " Iri siganwa rigamije kugarura ibyiringiro mu banyarwanda cyane cyane abakiri bato n’abaturage b’Akarere ka Bugesera. Uyu mwaka byabaye ngombwa ko tugenda dushyira imbaraga mu kumenyekanisha ububi bw’ibiyobyabwenge, gukumira inda zitateganyijwe , ruswa , Akarengane n’ibindi."

Yunzemo ati " Niho tubonera urubyiruko rwinshi kandi tukaba tugera ku ntego yo kugarurira ibyiringiro urubyiruko rukizitiwe n’ibyo bibazo bibugarije."

Umwaka ushize ryitabiriwe n’ abagera ku bantu ibihumbi bibiri (2000) by’abasiganwa ndetse n’abagera ku bihumbi bitatu (3000) by’abarikurikiranye.

Iri rushanwa rigira ibyiciro bitandukanye ku bahungu n’abakobwa. Harimo gusiganwa kuri Kilometero 20, Kilometero 8, na Kilometero 3. Abasiganwa ku magare bo bakora ibirometero 40.

Gasore Serge yatangarije abanyamakuru ko uyu mwaka haziyongeraho abafite ubumuga bazasiganwa ku magare bakoresheje amagare yabugenewe.

Agaruka ku itandukaniro ry’isiganwa ry’uyu mwaka n’iry’umwaka ushize, Gasore Serge yagize ati " Umwihariko wa mbere ni uko hazasiganwa n’abafite ubumuga. Ikindi ni uko mbere y’icyumweru ngo irushanwa ritangire, hazaba Car Free day izafasha abantu gukora Siporo ndetse no gufasha abantu kurimenya kurushaho. Ikindi tuzarekana filime izarebwa n’abantu bagera ku bihumbi bitanu. Mu magare tuzongeramo n’abakobwa."

Abajijwe niba ibihembo hari ikiziyongeraho, Gasore Serge yavuze ko bakibitekerezaho ariko bo ngo icyo bashyira imbere ni ugutegura neza irushanwa.

Ati " Ibihembo turacyabitekerezaho. Bishobora kuziyongera ariko ntabwo bizajya munsi y’aho byari biri. Twebwe ubundi dushyira imbaraga mu mitegurire cyane kurusha uko tuzishyira mu bihembo.

Mu irushanwa icya ngombwa si ibihembo. Icyo dushyira imbere ni uko haba harimo umucyo no kuba ibintu byose biri ku murongo."

Gasore yakomeje avuga ko bishimira ko mu marushanwa yabanje yakunze kwitabirwa n’abakinnyi b’abanyarwanda bo ku rwego mpuzamahanga bakabasha guha icyerekezo abakiri bato bo mu Bugesera.

Ati " Hari abo duhurira mu marushanwa, bakambwira bati ririya rushanwa rya 20 Km de Bugesera niryo ryadufashije. Nka Sugira James ubu uri kwiga muri Amerika, akubwira ko 20 Km de Bugesera ariryo rushanwa rya mbere ryamutinyuye akava ku kwiruka metero 1500 akajya mu birometero 8 n’ibirometero 10 ari nabyo byatumye yigaragaza ku rwego rw’isi. Ni uko yaje hano agatinyuka. Yaje asiganwa kuri metero 1500, ajya muri Kilometero 8, bose arabasiga ahita atinyuka , umwaka wakurikiyeho ajya muri Kilometero 10, nabwo arabasiga."

Gasore Serge kandi yakomeje avuga ko bari mu biganiro n’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru ngo 20 Km de Bugesera ishyirwe ku rutonde rw’amarushanwa batera inkunga.

Ati " Turi kuganira na Perezida wa Rwanda Atheletics Federation kugira ngo rijye ku ngengabihe y’amarushanwa batera inkunga. Bizadufasha kwesa umuhigo twiyemeje wo kugeza ku bantu 10.000 baryitabira mu kwirukanka. Turacyafite imbogamizi y’uko nta muntu uraza ngo arifate ryose mu kuritera inkunga."

Irushanwa ry’uyu mwaka riteganyijwe tariki 12 Gicurasi 2019 guhera saa moya za mu gitondo. Abasiganwa bazahaguruka kuri La Palisse Nyamata yahoze ari Golden Tulip Hotel, berekeza mu Mujyi wa Nyamata, nibagera mu mu mujyi hagati, bazakata berekeza kuri Stade ya Bugesera iri kubakwa, bakomeza mu gakiriro , hanyuma bagaruke mu Mujyi i Nyamata. Aho bazahazenguruka inshuro zitandukanye bitewe n’ibirometero birutse.

Buri muntu uzitabira iri siganwa azishyura amafaranga amagana atanu (500 FRW) yo kwiyandikisha. Ni amafaranga azakusanywa hakaremerwa umwe mu batishoboye bo mu Karere ka Bugesera. Gasore yatangaje ko kwiyandikisha bizatangira mu byumweru 3 biri imbere ari nabwo abantu bazamenyeshwa aho bazajya biyandikishiriza.

Abantu 36 bazahembwa mu byiciro binyuranye bazahembwa asaga miliyoni ebyiri n’igice (2.600.000 FRW). Ibindi bihembo bizaba birimo ni amagare, telefone n’ibindi byinshi.

Umwaka ushize , Hitimana Noel mu bahungu na Nyirarukundo Salome mu bakobwa nibo begukanye irushanwa rya 20 Km de Bugesera. Umwaka ushize iri rushanwa ryabaye tariki 17 Kamena 2018.

Mu bihembo byatanzwe mu byiciro byombi, uwa mbere yahawe itike y’indege yo kujya gutembera i Dubai, imyambaro ya siporo ndetse n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ari nacyo gihembo gikuru. Icyo gihe uwa 2 yahembwe ibihumbi 200, uwa 3 ahabwa ibihumbi 150, uwa 4 ahabwa ibihumbi 100, uwa 5 bamuha ibihumbi 80 na ho uwa 6 bamuhemba ibihumbi 50.

Mu baterankunga ba 20 KM de Bugesera uyu mwaka harimo La Palisse Nyamata, MTN , Star Times, Ibitaro bya Bugesera, Wolrd Relief, Gorillos, Safe Gaz, Radiant Insurance Company, Fantastic Restaurant n’abandi banyuranye.

Ikirango cya 20 Km de Bugesera

Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation ari nayo itegura iri rushanwa ifatanyije n’Akarere ka Bugesera

Akimana Levis wari MC muri iki kiganiro

Usenga Sandrine wari uhagarariye Rwanda Athletics Federation

Rwabuhihi Innocent umuyobozi wa tekinike mu birebana n’imitegurire ndetse n’imigendekere myiza ya 20 Km de Bugesera

Abaterankunga n’abafatanyabikorwa banyuranye bashimye ibikorwa Gasore Serge akomeje gukora binyuze muri Gasore Serge Foundation biteza imbere urubyiruko n’impano muri rusange

MTN Rwanda nayo yari ihagarariwe...i bumoso hari Alain Numa ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda

Mutware Antoine, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Bugesera

Nsengiyumva Hubert, General Manager wa La Palisse Nyamata

Gakuru James ukuriye Ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Sosiyeti y’ubwishingizi ya Radiant...Yavuze ko uretse kuba ari abafatanyabikorwa ba Rayon Sports, baniteguye gufasha guteza indi mikino mu Rwanda

Kamanzi Hussein wa Star Times na yo yateye inkunga iri rushanwa

I buryo hari Shyaka Ben wo muri Company ikora telefone ya X-Tigi

Umuyobozi wa Rwanda Christian film Festival, Mwungura Christian ni umwe mu bazafatanya na Foundation Gasore mu isiganwa ry’uyu mwaka

Gorillos na yo izaba iri mu bafaterankunga ba 20 KM de Bugesera 2019

Innocent Rukimbira ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Safe Gaz muri Bugesera

Usenga Sandrine wari uhagarariye Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru yavuze ko isiganwa nk’iri ribafasha cyane kubona impano z’abakiri bato basimbura abagenda bava muri uyu mukino

Gasarabwe Canisius wari uhagarariye Mayor wa Bugesera na we yashimiye cyane Gasore Serge

Abanyamakuru banyuranye babajije ibibazo kuri iri rushanwa ry’ uyu mwaka

Gasore Serge yasubije ibibazo byose abanyamakuru bari bafitiye amatsiko

Muri iki kiganiro ninaho Gasore Serge Foundation yaboneyeho gushyikiriza Sheki ya 500.000 FRW ikipe ya Bugesera Women Sitting Volleyball Club iheruka gutwara irushanwa ry’Intwari 2019 muri uwo mukino

Bucyana Geoffrey ukuriye Clean Well Rwanda izana mu Rwanda Gorillos yavuze ko bashishikajwe no guteza imikino imbere ari nayo mpamvu bazatera inkunga 20 Km de Bugesera babinyujije muri Snacks za Gorillos. Basanzwe kandi baanatera inkunga Musanze FC

PHOTO:RENZAHO Chistophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Bella

    Gasore niwe mu Legend ufite icyo ari kumarira umukino yakinnye ku buryo bugaragara

    - 9/02/2019 - 09:36
Tanga Igitekerezo