Ishimwe rya Yannick Mukunzi wasezeye ku bafana ba Rayon Sports - AMAFOTO

Yannick Mukunzi yakinnye umukino we wa nyuma imbere y’abafana ba Rayon Sports ubwo Rayon Sports yatsindaga Kirehe FC 3-0. Ngo yashimishijwe cyane no kugera mu matsinda ndetse n’uburyo yakiriwe n’abafana ba Rayon Sports.

Kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 nibwo Rayon Sports yakiriye Kirehe FC inayitsinda 3-0. Wari umukino wa nyuma Yannick Mukunzi akiniye imbere y’abafana ba Rayon Sports kuko agomba kwerekeza mu ikipe yo muri Sweden yitwa Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu..

Nyuma y’umukino, Mukunzi Yannick yatangaje ko yishimiye gusezera neza batsinda 3-0.

Ati " Ikintu kiri ku mutima wanjye ni uko nishimye cyane , kuba ndangije match ya nyuma tubonye intsinzi tukaba twatsinze ibitego byinshi. Ntabwo twaherukaga kuba twatsinda ibitego 3, ndabishimira cyane. Ndashimira abafana bose , ndashimira abayobozi ba Rayon Sports , ndashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo umwuga wanjye ubashe kuba wazamuka."

Yannick yakomeje avuga ko atarapanga umunsi wo kugenda ariko ngo ni mu byumweru 2 biri imbere.

Mu rwibutso ngo yagiriye muri Rayon Sports harimo kugera mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup.

Ati " Urwibutso mfite muri Rayon Sports ni amateka twakoze tugera muri 1/4. Nibwo bwa mbere ikipe y’u Rwanda yari igeze hariya , urundi rwibutso ni ukuntu abarayon banyakiriye."

Yannick kandi yashimiye buri muntu wese wagize uruhare mu iterambere ry’impano ye ndetse anashimira APR FC yanyuzemo mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports.

Ati " Ndashimira buri munyarwanda wese wagerageje gushyigikira Yannick Mukunzi , ndamushimira cyane. Ndashimira aho naciye hose, amakipe naciyemo , ndashimira ikipe ya APR FC , ndashimira abayobozi ba APR FC.

Ndashimira by’umwihariko abayobozi ba Rayon Sports n’abafana ba Rayon Sports n’abakinnyi bagenzi banjye."

Yasoje asaba bagenzi be asize muri Rayon Sports gukomeza gukora cyane no kumvira Robertinho kuko ngo ari umutoza mwiza.

Ati " Bakomeze bakore nkuko basanzwe bakora, bubahe akazi kabo , ikindi bakumvira umutoza kuko ni umutoza mwiza cyane. Ni umutoza ufata abakinnyi be nk’aana be , na we ndamushimira , ndashimira itangazamakuru muri rusange. Ndabyishimiye cyane kuba ndangije neza."

Umukino wa nyuma azagaragaraho ni uwo Rayon Sports izasuramo Marines FC tariki 19 Mutarama 2019. Uzaba ari umukino w’umunsi wa 15 usoza igice kibanza cya Shampiyona, Azam Rwanda Premier League.

Yannick Mukunzi yatangarije Rwandamagazine.com ko yari yasabye abayobozi ko atakina uwo mukino ahubwo ko yaherekeza bagenzi be kuko ngo muri iyi minsi agiye kwiruka mu byangombwa no gusezera umuryango we.

Yannick Mukunzi yari amaze umwaka umwe muri Rayon Sports nyuma yo kuyerekezamo avuye muri APR FC yakuriyemo.

Yannick Mukunzi yagize umwaka mwiza kuko nyuma yo gusinyira Rayon Sports muri Kanama 2017 yayifashije gutwara igikombe cy’Agaciro na Super Cup by’umwaka ushize byombi batwaye batsinze APR FC yakuriyemo. Ari no mu bakinnyi bafashije iyi kipe kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

Yannick Mukunzi yakiniraga imbere y’abafana ba Rayon Sports umukino wa nyuma mbere yo kwerekeza muri Sweden

Nyuma y’umukino, bagenzi be bamuteruye, asezera abafana yambaye umupira wanditseho ngo ’Warakoze Rayon’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • ######

    Yannik Mukunz Tuzahoratugushyigiye Kd Ahugiye Uzagire Ibihe Byiza Imana Ikugende Imbere

    - 14/01/2019 - 10:58
  • ######

    ikozeyo ugaruke kuko ntacyo urushya ba emery bacu amatsinda? puu!

    - 14/01/2019 - 15:43
  • ERIC

    musowanjwe yannick warakoz kuba waratubere umwana mwiza uzakomerezaho tukurinyuma nk’abafana ba rayon. uzagire ishya n’ihirwe mur swed IMANA izabimufashemo.

    - 14/01/2019 - 16:50
  • TWIZEYIDUKUNDA AIME NOEL

    Andika ubutumwa MWIFURIJE ISHYANIHIRWE

    - 7/09/2019 - 14:06
Tanga Igitekerezo