Irambona yagabiwe inka 2 n’ubuyobozi bwa Rayon Sports (AMAFOTO 120)

Myugariro wa Rayon Sports Eric Irambona yarushinze na Mugeni Olive bakunda kwita Olivia bamaze imyaka 3 bakundana, ubuyobozi bwa Rayon Sports bumushimira imyitwarire ye ndetse bamugabira inka 2.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 nibwo Eric Irambona yasabye anakwa Mugeni Olivia mu muhango wabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Umutoza Donadei wigeze gutoza Rayon Sports ni umwe mu batashye ubukwe bwa Eric Irambona yigeze gutoza ndetse yari umwe mu bari bamwambariye mu muhango wo gusaba no gukwa.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa , hakurikiyeho gusezeranira imbere y’Imana mu rusengero Church of God ruherereye ku Kicukiro ahazwi nka Saint Patrick. Nyuma y’iyo mihango yose, abatumiwe bakiriwe muri Salle Ahava River Kicukiro iherereye imbere ya Academy Secondary School.

Muri ’Reception’, habayemo udushya tunyuranye harimo aka Fan Club ya APR FC yitwa Online Fan Club yageneye abageni impano.

Uwari ukuriye abagize iyi fan Club yavuze ko kwitabira ubukwe bwa Irambona ari uko Mugeni Olivia ari umwe mu bo mu muryango wabo ariko ngo ni uburyo bwo kugaragaza ko Rayon Sports na APR FC ntacyo zipfa. Yavuze ko amakipe yombi aba akwiriye guhanganira mu kibuga, hanze yacyo bakaba abavandimwe kugeza nubwo basabaana, bagahana abageni.

David Donadei wigeze gutoza Rayon Sports we yavuze ko ashimishijwe no kwitabira ubukwe bw’umwe mu bakinnyi yahoze atoza. Yavuze ko Irambona ari umusore ufite imico yihariye, avuga ko nyina umubyara yagize umugisha wo kugira umuhungu nka we. Iyo ngo ni umwe mu mpamvu yatumye agenda mu ndege amasaha arenga 20 aje kumutahira ubukwe. Yavuze ko kuva yava muri Rayon Sports yagumye kuvugana n’abakinnyi yahoze atoza barimo na Irambona Eric.

Donadei yakomeje avuga ko atajya yibagirwa Rayon Sports n’abafana bayo gusa ngo icyo yicuza ni uko atigeze ayihesha igikombe nkuko byari mu ntego ze ndetse akaba yarabikoze mu bindi bihugu byose yatojemo mbere yo kwerekeza muri Thailand ari gutozamo ubu.

Muhirwa Frederick bakunda kwita Maitre Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports wari uhagarariye ubuyobozi bw’iyi kipe ari na we wavuze mu izina ryabwo, yashimye cyane Irambona Eric uburyo yitwara mu ikipe mu myaka 7 ayimazemo.

Yatangarije abatashye ubukwe ko Eric bamufata nk’umwana w’ikipe ku buryo ariyo mpamvu mu igura n’igurisha ntawe ujya amutekerezaho cyangwa ngo we abe yatekereza kujya ahandi. Freddy yavuze ko Eric azaguma muri Rayon Sports kugeza n’igihe azayibera umwe mu bayobozi.

Avuga ku mugeni we, Freddy yashimiye Eric ko azanye muri Rayon Sports umugore mwiza bityo aboneraho gusaba Olivia gukomeza kumuba hafi.

Freddy yagize ati " Eric ndagushimira ko watuzaniye umugeni mwiza mu ikipe. Olivia na we ndagusaba ko Eric ukomeza kumufasha gukora neza akazi. Uzajya usimbura umuganga w’ikipe kuko nataha afite amavunane uzajya umukanda, usimbure ubuyobozi kuko uzamufasha kuba muri Locale y’igihe kirekire ndetse ube n’umujyanama we mwiza, umufashe gukomeza gutera imbere.

Maitre Freddy yavuze ko mu izina rya Muvunyi Paul uyobora ikipe bagabiye Eric Irambona inka, ndetse yongeraho ko na Mugeni Olivia bamugabiye indi bityo ko nibamara kuruhuka bazazibashyikiriza.

Irambona Eric afatwa nk’umwana wa Rayon Sports ikomoka i Nyanza. Niwe uyimazemo imyaka myinshi kurusha abandi bakinnyi kuko yayigezemo mu 2012/2013. Aheruka kongera amasezerano y’imyaka 2 iri imbere azamara akinira Rayon Sports.

Tariki 15 Werurwe 2019 nibwo Irambona na Mugeni basezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Abakuru n’abato bacinye akadiho biratinda

Umunyamakuru Imanishimwe Samuel uzwi ku izina rya Sammy niwe wayoboye ibirori bya Reception

Lil G wari wambariye abageni, yatunguye Eric na Olivia abaririmbira indirimbo ye y’urukundo ’Like a Queen’

Kuko umwe mu bayobozi ba Online Fan Club ya APR FC afitanye isano na Olivia, bageneye aba bageni impano, baboneraho kuvuga ko APR FC na Rayon Sports ntacyo zipfa, ahubwo ngo ziba zikwiriye guhanganira mu kibuga gusa, hanze bagasabana, bakanahana abageni

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwa Rayon Sports bwari buhagarariwe na Maitre Freddy, Visi Perezida w’iyi kipe bwagabiye urugo bwa Eric na Olivia inka 2

Umutoza David Donadei wigeze gutoza Rayon Sports wavuye muri Thailand aje gutaha ubukwe bwa Irambona yavuze ko nyina umubyara yagize umugisha kumugira nk’umuhungu we ndetse yageneye abageni impano 2 yari yabazaniye

Fan Clubs zinyuranye za Rayon Sports zageneye Irambona impano, The Blue Winners inabarizwamo Maitre Freddy ibagabira indi nka

Ababambariye nabo babatunguye babagenera impano

PHOTO: RENZAHO Christophe

Inkuru bijyanye :

Umutoza David Donadei yatashye ubukwe bwa Eric Irambona (AMAFOTO)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo