Intare za APR FC zizihije isabukuru mu birori bibereye ijisho byanitabiriwe n’abafana ba Rayon Sports - AMAFOTO

Intare za APR FC zizihije isabukuru y’imyaka 3 zimaze zishinzwe mu birori byari binogeye ijisho ndetse binitabirwa n’abafana ba Rayon Sports, ikintu Gen. Mubarak Muganga yashimye cyane, asaba ko ubu ‘Sportifs’ nkubwo bukomeza kwaguka.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018 kuri Nobleza Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu Karere ku Kicukiro.

Abakinnyi ba APR FC bose, Staff ya APR FC yose bari muri iyi sabukuru. Songa Mbele ushinzwe ‘mobilization’ y’abafana ba APR FC, Kabange, umuvugizi w’abafana ba APR FC , Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali , Kazungu Claver , umuvugizi wa APR FC na Col. Kabagambe ukuriye abafana ku rwego rw’igihugu nabo bari muri ibi birori.

Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umuyobozi wungirije mu ikipe ya APR FC niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango kuko abayobozi bakuru barimo Min. w’ingabo Gen. James Kabarebe, Gen. Nyamvumba , umugaba mukuru w’ingabo na Lt Gen.Jacques Musemakweli , umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka batabashije kuboneka kubera imirimo inyuranye bari bagiyemo.

Byasaga n’ubukwe

Buri bantu bose bitabiriye iyi sabukuru bari barahawe ubutumire hakiri kare kugeza no kubanyamakuru.

Ukigera mu marembo wahasangaga abashinzwe kukwakira no kuguha ikaze, n’abakuyobora bakakwereka icyicaro cyawe . Abari bashinzwe ‘Protocole’ n’indi mirimo bari abasore bari bambaye ibisa bageretseho kaluvati ziriho ikirango cy’Intare za APR FC ndetse n’abakobwa bari bambaye amakanzu y’umweru asa.
Byari ibirori ubona byateguwe mu buryo bwitondewe kandi buri kintu cyose kiri ku murongo.

Uretse uburyo imbere hari hateguye, hari hanagenwe abahanzi bo gususurutsa abari muri iyi sabukuru. Hari hateguwe Cake yakaswe hanaturuitswa ibishashi.

Abafana ba Rayon Sports batunguranye bitabira ibi birori

Ikintu cyatunguye benshi muri ibyo birori ni ukubona abafana ba Rayon Sports bitabira ibyo birori nubwo bisanzwe bimenyerewe ko amakipe yombi ari amakeba.

Abafana bo muri Gikundiro Forever baje muri ibi birori bambaye ibirango bigaragaza ikipe bafana. Mike Runigababisha ukuriye Fan Base ya Rayon Sports ndetse akaba n’umuyobozi ya March Generation Fan Club na we yari yitabiriye ubutumire bw’Intare za APR FC.

Uwase Claudio, umuyobozi w’Intare za APR FC yatangarije Rwandamagazine.com ko bategura ibirori byabo bifuje ko bakwishimira ibyo bagezeho bari kumwe n’abandi bafana bo mu yandi makipe, bagakora ‘Fair play’. Yavuze ko hari n’abo mu yandi makipe bari batumiye ariko batabashije kuhagera barimo n’abafana ba Kiyovu SC.

Claudio yagize ati " Gutumira izindi fan Clubs zo mu yandi makipe, twashakaga gukora Fair Play kuko isanzwe igerwa ku mashyi."

Maitre Cyubahiro Didier wavuze mu izina ry’abagize Gikundiro Forever na we yashimiye abagize Intare za APR FC kuba baratekereje kubatumira, ababwira ko nabo baramutse bagize ibirori nk’ibyabo, nabo babatumira, bagakomeza gufatanya guteza imbere umuco na Siporo.

Ati " Twishimiye kubana namwe muri ibi birori nubwo turi abo mu ikipe mukeba. Ubundi guhangana biba bikwiriye kurangirira muri Stade. Hanze y’ikibuga , dufatanyije kubaka no guteza imbere umuco wa Siporo mu banyarwanda bose.

Iki ni igikorwa cyiza mwakoze, namwe muhawe ikaze mu bikorwa byacu twategura. Twishimiye ko hari barumuna bacu bateye ikirenge mu cyacu kuko twe nka Gikundiro Forever twavutse muri 2013."

Migi ngo ni ubwa mbere abonye ibirori nk’ibi biteguwe na Fan Club mu myaka 10 amaze muri APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Migi kapiteni wa APR FC wavuze mu izina rya bagenzi be yashimiye ubuyobozi bwa APR FC bwashinze ikipe kuko ngo iyo idashingwa batari kuba bari mu birori nk’ibyo. Yaboneyeho gushimira abagize Intare za APR FC ku gikorwa bateguye kuko we ngo ari ubwa mbere abonye Fan Club itegura ibirori nk’ibyo.

Ati " Mu bakinnyi turi kumwe mu ikipe, ngira ngo ninjye umazemo imyaka myinshi. Mu myaka isaga 10 mazemo,ni ubwa mbere mbonye Fan Club itegura igikorwa nk’iki, igahemba abakinnyi n’abatoza, byankoze ku mutima cyane kandi mukomereze aho."

Migi yaboneyeho gusaba imbabazi abafana muri rusange ku buryo bitwaye muri CECAFA Kagame Cup 2018, aho baviriyemo mu matsinda, abizeza ko bazabashimisha babaha igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka. Yababwiye ko badakwiriye gukangwa n’uko umukino ubanza wa ¼ banganyije na Police FC.

Intare za APR FC, Fan Club yashinzwe hagamijwe gukora itandukaniro

Uwase Claudio yafashe umwanya wo kubwira abari bateraniye aho, amavu n’amavuko y’Intare za APR FC. Yavuze ko yashinzwe n’abantu 3 ( na we arimo). Ngo bahuriye kuri Facebook basanzwe bazi ko bose bafana APR FC . Bemeranyijwe ku cyemezo cyo gushinga Fan Club izakora itandukaniro n’izindi zari zisanzwe.

Yagize ati " Twiyemeje gushinga Fan Club izaba itandukanye n’izindi. Twari tugamije kuba abakunzi b’ikipe aho kuba abafana bayo. Abakinnyi mubimenye, mwatsinda, mwatsindwa, tuzahora tubakunda.

Wasangaga hari igihe ikipe itsindwa , abafana bamwe bagatuka abakinnyi n’abatoza ariko twe twashinze Intare za APR FC tugamije kubihindura no gukora itandukaniro mu mifanire."

Kugeza ubu Intare za APR FC zigizwe n’abantu 65. Zashinzwe ku itariki 20 Mata 2015. Claudia yasobanuye ko mu ntangiriro icyabagiye kwari uguhindura imyumvire, bakareka kuba abafana ahubwo bakaba abakunzi b’ikipe.

Kugeza ubu bishimira ko ngo bamaze kugera ku ntego batangiye bariyemeje harimo gukora ibikorwa by’urukundo , kuba hafi abakinnyi mu byishimo no mu kababaro no gushyira imbere Ishyaka n’urukundo ari nacyo kibaranga.

Ati " Ishyaka n’urukundo niyo Slogan yacu. Intego ya mbere twari dufite ni ukumenyekanisha Intare za APR FC n’ikipe muri rusange kandi twazigezeho. Abanyamuryango bakomeje gukora ibikorwa binyuranye kugeza kuri iki cy’isabukuru twakoze nta muterankunga n’umwe twifashishije, ndabashimira mbikuye ku mutima."

Muhadjili yahawe ibihembo 2, Djihad aba umukinnyi mwiza w’umwaka

Muri ibi birori hanatanzwe ibihembo binyuranye. Buri mukinnyi wese ndetse na Staff bambitswe imidali n’abafana b’Intare za APR FC.

Muhadjili Hakizimana yahembwe nk’umukinnyi watsinze igitego cyiza (Icyo yatsinze Etincelles ari ku ntera ya kure ) ndetse anahembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri APR FC muri Shampiyona y’uyu mwaka. Muhadjili yatsinze ibitego 13, aba uwa kabiri muri rusange mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka akurikiye Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali watsinze 15.

Igihembo gikuru cyegukanywe na Bizimana Djihad watowe nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mwaka muri APR FC. Yatowe n’akanama kari gakuriwe na Nshutiyamagara Ismail Kodo.

Kodo yasobanuye ko bagendeye ku bintu byinshi ariko bakibanda ku ruhare umukinnyi yagize mu ikipe kugira ngo itware igikombe ariko bakanareba uburyo yanagarukaga gufasha ubwugarizi ngo burusheho kwitwara neza.

Kuko Djihad yamaze kwerekeza mu Bubiligi mu ikipe ya Waasland Beveren yasinyiye gukinira imyaka 3, igihembo cye cyashyikirijwe Gen. Mubarak Muganga ngo azabe ariwe ukimuha.

Gen.Mubarak na weyashimiye cyane Intare za APR FC

Mu ijambo rye, Gen. Mubarak Muganga yashimiye by’umwihariko Intare za APR FC ndetse n’izindi Fan Clubs za APR FC muri rusange, abashimira umurava bagaragaje mu gushyigikira ikipe muri uyu mwaka, anababwira ko bahisemo ikipe nziza.

Ati " Ni ikipe nziza , irenze ibyo bajya bavuga by’abavuzanduru…Tuyita umuryango. Umuryango n’ubundi ukora ibintu nk’ibyo mukora. Dushimira ko turimo kurera abakura. Uwo niwo murajye (Legacy). Icyiza ukagisiga undi, na we akagisiga undi, tukubaka wa muryango twifuza wa APR FC ariko twubaka n’umuryango nyarwanda muri rusange. Mukomereze aho kandi muduhagararira neza."

Abafana nibo bashyize igitutu ku buyobozi ngo hazanywe umutoza ukomeye n’abandi bakinnyi

Gen. Mubarak yanashimiye abakinnyi ba APR FC ndetse avuga ko hazabaho undi munsi wo kubashimira by’umwihariko. Yavuze ko kuba bari bitabiriye ibirori nk’ibyo babashije kubona igitutu babashyiraho nk’abayobozi babonye ko hari aho gituruka. Gen. Mubarak yameneye ibanga abari aho ko impinduka zakozwe muri APR FC zaturutse ku busabe bw’abafana.

Ati " Aba basore baraduhuza. Bahuza abayobozi, bahuza abafana , bagahuza n’izindi kipe kuko turi APR FC gusa ntabwo byaba byuzuye. Dushimira abakinnyi ko baduha ibyishimo aho bishoboka , tubanenga gake. Aba mbere ni APR FC, abandi bakajya gushakashakisha

Ngira ngo abakinnyi kuba baje hano babona aho igitutu tubashyiraho gituruka. Mukidushyiraho,nabo tukakibashyiraho, bakamanuka mu kibuga, hakagorwa amakipe duhura yose.

Intare za APR FC ndetse n’abandi bafana bari mu badushyizeho igitutu ko twakongera amaraso , badusaba abakinnyi kandi beza bashoboka b’Abanyarwanda , dukora ibishoboka tubona abo bishoboka ko tubona ku isoko , n’abandi bazaza …badusabye umutoza Prof. Petrovic na mugenzi we ku kiguzi icyo aricyo cyose. Ikibazo muri APR FC ntabwo ari amafaranga, igikuru ni umurava, icyerekezo no gutsinda , tugaha abanyarwanda ibyishimo."

Gen. Mubarak Muganga yanagarutse kuri Rayon Sports

Ati " Rayon Sports ni ikipe dukunda, ngira ngo igiye no gusenyuka turi aba mbere barwana mu buryo bwose bushoboka kugira ngo igumeho kuko iduha kwipima kandi tukipima neza …

Harakabaho Intare za APR FC , harakabaho izindi fan Clubs za APR FC, harakabaho abafatanyabikorwa bagenzi bacu ba Rayon Sports. Njye nabyishimiye cyane ko bitabiriye ubutumire , barabereka ubuvandimwe nyakuri….ibi nibyo bu ‘Sportifs’ , tunasaba ko bikomereza aho . Abatabireba batyo baba ari abarwayi njye niko nabifata."

Yatanze urugero ku bushuti bwa Rujugiro na Rwarutabura

Gen. Mubarak ati " Uretse ko Rujugiro yize, wenda hari urundi rurimi avuga Rwarutabura avuga ntarwumve ariko nziko mu Rwanda inshuti afite ari Rwarutabura . Bahuriza kuri byinshi bagatandukanira ku bindi . N’abandi twasaba ko bigenda gutyo. Ubutwererane Intare za APR FC zatangiye , zikomeje no gukora, turabwishimira."

Mu gusoza ibi birori, Zone 1 nayo ifana APR FC yakoreye ‘Surprise’ bagenzi babo bo mu Ntare za APR F babagenera igihembo nk’ikimenyetso cyo kubereka ko babashyigikiye ndetse babasaba ko bakomeza umurava bafite nkuko byatangajwe na Dan , umuyobozi mukuru wa Zone 1.

Rujugiro niwe washyiragaho ’Morale’

David Bayingana niwe wari MC muri ibi birori

Abakinnyi ba APR FC bari mu bahageze hakiri kare baje kwifatanya n’Intare za APR FC zizihizaga imyaka 3 zimaze zishinzwe

Uwase Claudio, umuyobozi w’Intare za APR FC hamwe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi, kapiteni wa APR FC

Col. Kabagambe ukuriye abafana ba APR FC

Kazungu Claver, umuvugizi w’ikipe ya APR FC

Gisa Fausta, umugore wa Migi na we yari muri iyi sabukuru

Ibyishimo byagaragaraga ku maso y’abanyamuryango b’Intare za APR FC

Cake yari yateguwe

Cake bayikataga ari nako ibishashi bikomeza guturika mu buryo wabonaga bunogeye amaso

Visi Perezida wa Intare za APR FC niwe watanze ikaze kubitabiriye iyi sabukuru

Mike Runigababisha ( i bumoso) ukuriye Fan Base ya Rayon Sports na March Generation Fan Club n’abari bahagarariye Gikundiro Forever ni bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari bitabiriye ubutumire bw’Intare za APR FC

Uyu muhanzikazi yahimbiye Intare indirimbo yihariye

Byari ibirori n’ubusabane...Sekamana Maximme abyinana n’umuhanzikazi wasusurukije ibi birori

Aho banyurwaga, birekuraga bagakoma mu mashyi

Herve Rugwiro na bagenzi be bari bizihiwe

Akanyamuneza kari kose ku isabukuru yabo

Abakinnyi ba APR FC bose bambitswe imidali

Migi nyuma yo kwambikwa umudali

Staff ya APR FC nayo yambitswe imidali

Umuyobozi wa Intare za APR FC niwe wambitswe umudali nk’umunyamuryango wahize abandi

Muhadjili yambitswe n’umudali nk’umukinnyi watsinze igitego cyiza...icyo yatsinze Espoir FC ari mu ntera ndende nicyo yahembewe

Hakizimana Muhadjili ashyikirizwa igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona mu ikipe ya APR FC

Nshutiyamagara Ismail, Kodo avuga ibyo we n’abari bagize akanama kari gashinzwe gutoranya umukinnyi w’umwaka bagendeyeho

Gen. Mubarak niwe washyikirijwe igihembo cya Djihad watowe nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mwaka mu ikipe ya APR FC

Online Fan Club nayo ifana APR FC nabo bari baje gushyikira Intare za APR FC

Maitre Cyubahiro Didier, umunyamategeko wa Gikunduro Forever yavuze ko guhangana kw’amakipe yombi kurangirira ku kibuga , naho ngo mu buzima busanzwe abafana b’amakipe yombi baba bagomba guharanira icyateze imbere Siporo n’umuco imbere

Migi yashimiye byimazeyo iki gikorwa cyakozwe n’Intare za APR FC ....Ngo mu myaka isaga 18 amaze muri APR FC nibwo bwa mbere yabona Fan Club ikora ibintu nk’ibi

Petrovic yashimiye cyane ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’abakinnyi be uko bitwaye , anemeza ko ntakabuza n’igikombe cy’umwaka utaha cya Shampiyona bazacyegukana

Claudio yavuze ko bashinze Intare za APR FC ngo ibe Fan Club ikora itandukaniro ndetse babe abakunzi ba APR FC aho kuba abafana gusa

Gen.Mubarak yashimiye Intare, abafana ba APR FC muri rusange ndetse abashimira kuba baratumiye bagenzi babo bo mu ikipe ya Rayon Sports

Abagize Zone 1 batunguye Intare za APR FC babagenera igihembo cyo kubashimira umurava n’ishyaa bagira mu gufana ikipe bose bahuriyeho

Habayeho no gusangira ifunguro

Banze gutaha badafashe ifoto n’umuryango wa Migi ngo bafata nk’abanyamuryango b’Imena mu Ntare za APR FC

Bafata ifoto y’urwibutso n’abafana bo muri Gikundiro Forever

Bafashe ifoto y’urwibutso rw’uyu munsi

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Patty

    Ibi bintu ni sawa kbs

    - 22/07/2018 - 16:43
  • Tigos

    Ibi byaribyiza ark muri football ntabusabane bubaho nkubu kubafana,ni gute aba rayons mwemeye kujyayo kdi nunva no munvugo zabo babihenuragaho Gikundiro foreverwapi kbs!!!!!shame on you

    - 23/07/2018 - 08:15
  • N gatozi fred

    Nc kbs mutugarure kabanda

    - 4/09/2018 - 10:24
Tanga Igitekerezo