Imikino

Intare za APR FC zatashye inzu zubakiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AMAFOTO)

Intare za APR FC zatashye inzu zubakiye uwarokotse Jenoside  yakorewe Abatutsi (AMAFOTO)

Abagize Fan Club ya Intare za APR FC batashye ku mugaragaro inzu bubakiye Nsaziyinka Damien warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 , utuye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwulire, Akagari ka Bicumbi, Umudugudu wa Bicumbi.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019. Iki gikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rw’Umurenge wa Mwulire, bashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abatutsi barenga gato ibihumbi 26 biciwe muri uwo Murenge.

Uretse Intare za APR FC, iki gikorwa cyari cyanitabiriwe na Fan Club ya Zone 1 n’Umurava nazo za APR FC, Gikundiro Forever ya Rayon Sports ndetse n’abafana ba Kiyovu SC.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Gen. Mubaraka Muganga, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umuyobozi wungirije mu ikipe ya APR FC.

Ibikorwa byose byatwaye asaga Miliyoni 7 FRW

Uwase Claudio , umuyobozi wa Intare za APR FC yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko igitekerezo cyo kubakira Nsaziyinka cyaturutse mu banyamuryango babo bafite amakuru y’ibyabereye i Mwulire, bahitamo ko ariho bakorera iki gikorwa, ubuyobozi bwa Ibuka mu Murenge wa Mwulire bubaha umusaza Nsaziyinka.

Ati " Buri mwaka tuba dufite igikorwa gikomeye cyo gukora. Uyu mwaka kwari ugushaka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye dukorera igikorwa. Twasanze inzu y’umusaza Damien imeze nabi cyane biba ngombwa ko tuyisenya tukubaka bushya."

Claudio yavuze ko bakunze kugorwa n’ibihe by’imvura ariko ngo barakomeje barihangana kugeza yuzuye. Yaboneyeho gushimira cyane abagize Intare za APR FC umurava n’ubwitange kuko amafaranga yose bakoresheje yavuye mu mifuka yabo.

Ati " Twatangiye tugiye gusana ariko dusanga inzu yari igizwe n’ibiti nabyo bishaje ndetse na shitingi utabona uko uyisana. Abanyamuryango biyemeje ko dukomeza igikorwa twatangiye, bakoresha imbaraga zose , baritanga kugeza iyi nzu yuzuye, ndabibashimira."

Uretse kubakira Nsaziyinka Damien, abagize Intare za APR FC banamuguriye intebe zo mu nzu, bageza amazi n’umuriro mu rugo rwe, banamugenera ibiribwa by’ibanze.

’Iminota 90 yo mu mupira w’amaguru ntikwiriye kudutanya’

Fista Jean Damascene , Visi Perezida wa Gikundiro Forever yashimiye Intare za APR FC kuba barabatumiye mu gikorwa nkiki cyo kubaka igihugu.

Yabashimiye ko bagize uruhare mu kuzahura ubuzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Yavuze ko muri Gikundiro Forever nabo basanzwe bakora ibikorwa nk’icyo bakoze ndetse aboneraho nabo kubatumira mu gutaha inzu bubakiye uwarokotse Jenoside wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagali ka Muko. Ni igikorwa bazakora tariki 29 Kamena 2019.

Minani Hemed wari uhagarariye abafana ba Kiyovu SC yavuze ko ibikorwa byubaka igihugu aribyo bikwiriye guhuza abafana b’amakipe atandukanye aho guha agaciro iminota 90 bahanganimo ku kibuga.

Yagize ati " Iki nicyo gikorwa twagakwiriye gushyira imbere kurusha amagambo atari meza cyangwa ibindi bikorwa bitubaka, twitwaje iminota 90 yo mu kibuga. Ubu uwabwira umuntu uri mu Bubiligi ko hano hari abafana ba APR FC, Rayon Sports na Kiyovu SC ntibabyemera kuko basanzwe bazi ko aho ayo makipe yahuriye ari uguterana amagambo rimwe na rimwe akomeretsa imitima ya bamwe."

Gen. Mubaraka Muganga wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abafana ba APR FC ibikorwa bakora buri mwaka byo kubaka igihugu. Gen. Mubaraka yavuze ko byunganira ubuyobozi bwa APR FC nk’umuryango mugari , mu kubaka igihugu muri rusange.

Gen. Mubaraka na we yunze mu rya Hemed, avuga ko ibihuza abafana b’amakipe atandukanye aribyo byinshi.

Yagize ati " Ibiduhuza nibyo byinshi kuko umupira umara iminota 90, byakabya ikaba 120, ubuzima bugakomeza. Abahagarariye itangazamakuru musogongeze n’abandi batari hano. Umupira ni ahantu twagombye kujya dukura ibyishimo n’ubwo buvandimwe. Hemed yabivuze rwose. Uri kuri Radio yavuga ati ntamufana wicarana n’undi ariko abari hano ni ubuhamya babona...ninawo muco dukomora kuri Guverinoma y’Ubumwe. Ntitwakora ibitandukanye n’ibyo."

Yakomeje asaba abanyamakuru kutajya bibanda ku nkuru zatandukanya abafana b’ amakipe, ahubwo bakibanda ku bikorwa bibahuza. Yavuze ko amaze iminsi yumva ibiganiro by’imikino kuri Radio bishaka gusa nibiteranya abafana. Yakomeje avuga ko inkuru zubaka arizo abanyamakuru bakwiriye kwibandaho bakareka izishyushya.

Ati " Ubu mubonye inkuru ya Damien (waremewe), muyivuge icyumweru cyose, nimuyirangiza muvuge ko Hemed wa Kiyovu na Claude wa Rayon Sports bicaranye n’abafana ba APR FC....izo nizo nkuru mukwiriye kwibandaho kurusha izudushyushya."

Yunzemo ati " Ni inshingano yacu twe turiho. Twasigariye gukora ibingibi. Nundi munyarwanda wese ufite intege nke tuzasabwa kumusindagiza. Nsabe abaturanyi kujya tugira umutima wo gufasha, gutegereza aba kure tukajya tubikora ari uko habuze ubundi buryo."

Yashimye urubyiruko rutandukanye rwari muri icyo gikorwa. Kubwe ngo ntiwabona agaciro k’amafaranga ubaramo uburyo baba bitanze.

Ati " ...Uyu ni umuco mwiza ku rubyiruko ruba rwigomwe byinshi rukaza mu gikorwa nk’iki. Twe ntitubishyira mu gaciro k’amafaranga cyane, ...uwo mutima niko gaciro. Ntanubwo wabipima mu mafaranga ngo bikunde kuko abandi baba bagiye mu bindi bibarangaza, bidafite akamaro ariko iyo muje mukadufashiriza umubyeyi nkuyu, akumva ko ashyigikiwe, ni ako gaciro twifuza."

Intare za APR FC ni Fan Club yashinzwe tariki 20 Mata 2015. Igizwe n’abantu barenga 74 b’ingeri zitandukanye. Yashinzwe hagamijwe ko iba Fan Club ikora itandukaniro mu yandi ma Fan Clubs ya APR FC ndetse no muz’ayandi makipe.

Songa Mbele ushinzwe ’mobilisation’ muri APR FC

Babanje gusura urwibutso rw’Umurenge wa Mwulire

Aimable, Visi Perezida w’Intare za APR FC yandika mu gitabo cy’abasuye urwibutso rwa Mwulire

Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports

Rwabuhungu Dan, Perezida wa Zone 1 ya APR FC

Uko inzu ya Nsaziyinka basanze imeze


Bahisemo gusenya, bubaka bushya

Amazi bayamugereje mu rugo

Banamuguriye intebe zo mu nzu

Bayitashye ku mugaragaro

Muzehe Nsaziyinka ibyishimo byamurenze, abasabira umugisha ku Mana

Uwase Claudio ukuriye Intare za APR FC

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever

Minani Hemed wari uhagarariye abafana ba Kiyovu SC yavuze ko abafana b’amakipe badakwiriye kujya batandukanywa n’iminota 90 y’umukino

Gen. Mubaraka Muganga wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Nsaziyinka Damien yabwiye abanyamakuru ko ubuzima bwe bugiye guhinduka abikesheje abafana ba APR FC

Intare za APR FC bishimira igikorwa cyo kubaka igihugu bakoreye umusaza Damien

PHOTO:MUNEZA Robert

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(2)

B
Brainy - 9/06/2019 - 16:44

Wawoooo MonEquipePrefere mbakunze birenze peeee

F
Festu - 10/06/2019 - 10:18

Imana yomwijuru ihumugisha abantu mwagize uruhare mukigikorwa kandi imana izabibukira imirimo myiza mwakoze ndabakunze cyane