Intare za APR FC zasuye Shangazi umaze igihe arwaye (Amafoto)

Abafana ba APR FC bibumbiye mu itsinda rya “Intare za APR FC” basuye mugenzi wabo Kanzayire Consolée “Shangazi” umaze igihe kirenga umwaka arwaye kanseri yo mu muhogo.

Shangazi ntaheruka ku kibuga nk’umukunzi wa ruhago kubera ubu burwayi bwatumye na n’ubu akomeje kwivuza ndetse abaganga bakaba bakimufata ibizamini kugira ngo barebe niba ashobora kujya kwivuriza mu Buhinde.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022, abakunzi ba APR FC bimbuye mu itsinda rya “Intare za APR FC” bamusuye iwe mu rugo bari kumwe na Songambele ubukangurambaga mu bafana b’ikipe ya APR F ku rwego rw’Igihugu.

Shangazi wishimiye gusurwa n’Intare za APR FC, yavuze ko iyi kipe ari umuryango kandi yanabiboneye mu burwayi bwe, yemeza ko gufana APR FC yabitewe n’impamvu nyinshi kandi abona ko yahisemo neza.

Yongeyeho ko ashimira APR FC yose uhereye Ku buyobozi bukuru, aho yavuze ko yishimiye cyane guhamagarwa na Chairman w’iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga, no gusurwa n’umutoza Erradi Adil Mohammed.

Ati “Abafana tuba dusa nk’aho tureshya ariko kubona Jenerali aguhamagara biba ari ibintu bikomeye.”

Yishimira ko nubwo amaze igihe arwaye, abantu batamurambiwe ndetse ngo buri mpera z’icyumweru haba hari abafana bamusuye.

Ubwo yashimiraga Intare za APR FC zamusuye, yahaye Songambele ubutumwa bw’ishimwe azamugereza ku buyobozi bukuru bw’Ikipe aho yagize ati “Umutima w’urukundo tuwuhorane. N’undi mufana wa APR FC uzagira ikibazo ajye agerwaho.”

Yavuze ko kandi akumbuye ku kibuga, asaba abaje bahagarariye abandi kumushimira bagenzi babo no kubwira abakinnyi ba APR FC bakongeramo imbaraga bakegukana ibikombe bari gukinira.

Ati “Ndahamya ko Shampiyona itaha nzaba mpari kandi Imana ibyumve.”

Visi Perezida wa Intare za APR FC, Uwizeyimana Aimable, yabwiye RwandaMagazine ko impamvu basuye Kanzayire Consolée “Shangazi” ari uko APR FC ni umuryango.

Ati “Ni umufana wa APR kandi ikipe yacu ni umuryango. Twagombaga kwifatanya na we mu burwayi bwe. Hari n’andi matsinda y’abafana yabikoze, natwe twagombaga kubikora kuko aradukeneye. Baracyamufata ibizamini, abaganga ntibarafata umwanzuro niba azajya kuvurirwa hanze.”

Intare za APR FC ni itsinda ry’abafana (Fan Club) ba APR FC rimaze imyaka irenga irindwi rishinzwe kuva mu mwaka wa 2014 nubwo ryaje kuvugurura umurongo ngenderwaho ryari ryihaye rishingwa, rishyiraho umurongo mushya mu 2015.

Uretse gushyigikira Ikipe ya APR FC, iyi Fan Club igizwe n’abanyamuryango bagera ku 100 ikora ibindi bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye birimo kuremera abatishoboye n’abababaye, kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusura abakinnyi bari mu mvune, kwishimana n’abakinnyi ndetse n’abatoza bagize amasabukuru y’amavuko, gusezera abakinnyi bagiye gukina hanze y’u Rwanda n’ibindi.

Kanzayire Consolée uzwi Shangazi amaze igihe atagera ku kibuga kubera uburwayi bwa kanseri yo mu muhogo

Nshimiyimana Joel ushinzwe umutungo mu Ntare za APR FC

Batangije isengesho ndetse no mu gusoza barasenga

Songambele ushinzwe ubukangurambaga bw’abafana ba APR FC ku rwego rw’Igihugu yari yajyanye n’Intare za APR FC ahagarariye ubuyobozi bw’abafana ku rwego rw’igihugu

Intare za APR FC zashyikirije Shangazi inkunga yo kumufasha mu burwayi bwe...
Yayishyikirijwe na Uwizeyimana Aimable , Visi Perezida w’Intare za APR FC

Shangazi yashimiye Intare za APR FC n’ubuyobozi bwayo

Kwa Shangazi hari ibigaragaza ko ari mu rugo rw’umukunzi wa APR FC

Céline waje ahagarariye komite y’abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali

Umuhoza Sabrina ukuriye Sociale mu Ntare za APR FC

Aurore na we uri mu bagize komite ya Sociale mu Ntare za APR FC

Aimable niwe wamugejejeho ubutumwa bwa bagenzi babo bo mu Ntare

Céline yashimiye cyane abagize Intare za APR FC

Shangazi yaherekeje abari bamusuye abageza ku muhanda

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo