Inganzo Ngari zaryoheje ibirori byo gufungura Imikino ya #EAPCCOGames2023 (AMAFOTO 300)

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 21 Werurwe, i Kigali hatangijwe ku mugaragaro imikino ihuza ibihugu bigize umuryango w’abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO) ibaye ku nshuro yayo ya 4 mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu gucunga umutekano.

Ni imikino izamara igihe cy’icyumweru ihuza ibihugu umunani bigize EAPCCO, ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n’imyidagaduro.’

EAPCCO ni urwego rwa za Polisi mu karere rugizwe n’ibihugu binyamuryango 14, yashinzwe mu mwaka w’ 1998, igamije gushimangira ubufatanye bwa za Polisi n’ingamba zihuriweho zo gusangira amakuru ajyanye n’ibyaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Ibirori byo gutangiza iyi mikino byasusurukijwe n’itorero Inganzo Ngari ryaryoheje ibi birori cyane cyane ubwo babyinaga imbyino gakondo za buri gihugu kiri muri iri iyi mikino, ndetse bamwe mu baje bahagarariye ibihugu byabo bageze aho bajya kwifatanya n’Inganzo Ngari, barabyina biratinda, bishimisha cyane abari bitabiriye ibi birori.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro imikino ya EAPCCO kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana yavuze ko ari ikindi kimenyetso cyo kwiyemeza nk’umuryango w’akarere, mu rwego rwo kurushaho gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.

Ni umuhango witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Felix Namuhoranye, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umugaba Mukuru w’ingabo Gen Jean Bosco Kazura, Umunyamabanga mukuru wa NISS, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, Juvenal Marizamunda n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha Col (rtd) Jeannot Ruhunga.

Minisitiri Gasana yavuze ko ubu buryo bw’ubufatanye ari imbarutso y’umubano ukomeye n’amateka meza ku nzego za Polisi zigize EAPCCO, kandi ko bworoshya imikoranire ishingiye ku mahame rusange ya Polisi mu buryo bwagutse bwo kwishyira hamwe.

Yagize ati: “Imikino n’imyidagaduro ni andi mahirwe yo gushimangira ubufatanye, guhuza inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ndetse no kwegera abaturage zikorera.”

Yashimye uruhare rwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu guteza imbere ubufatanye binyuze mu guhanahana amakuru.

Ati: "Urebye imbaraga nyinshi zisabwa mu gucunga umutekano mu buryo bugezweho, aho inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zigomba kugira uruhare mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyifashisha ikoranabuhanga bigenda byiyongera bitewe n’aho iterambere ry’isi rigeze; ndizera ko ubufatanye ari ngombwa kugira ngo akarere n’isi yose muri rusange bitekane."

Yagaragaje ko ibyaha byahindutse ndengamipaka kandi ko iyo bikozwe mu gihugu kimwe, bigira ingaruka no mu bihugu bituranyi.

"Turi abahamya b’ihohoterwa ryibasiye abaturage mu karere kacu, gatewe n’imitwe y’iterabwoba irimo Al-Shabab, ISS, ADF na FDLR. Igihe iyi imitwe izaba itarasenywa, izakomeza kuba imbogamizi ikomeye ku mahoro, umutekano n’iterambere mu karere. "

Yavuze ko u Rwanda rwemera ko nta tandukaniro riri hagati y’umutekano n’iterambere bityo ko nta terambere ryabaho tudafite umutekano.

Yagaragaje kandi ko hakenewe inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zifatanya mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka nk’iterabwoba, gucuruza abantu, gucuruza ibiyobyabwenge, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, iyezandonke, ubushimusi n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Felix Namuhoranye yashimiye inzego za Polisi mu karere zohereje abazihagarariye avuga ko EAPCCO imaze gutanga umusaruro wayo ushingiye ku mubano n’ubufatanye mu bihugu 14 bigize uyu muryango.

Yagize ati: "Ni ishema kuri Polisi y’u Rwanda kwakira iyi mikino ku nshuro ya mbere. Uyu munsi, turashaka Kugaragaza ubufatanye bwacu n’ubusabane binyuze mu mikino n’imyidagaduro."

Yavuze ko siporo ari urubuga rwo guhurira hamwe, kwigiranaho, gutera intambwe no kwiha intego.

"Iki gikorwa ni umwanya mwiza uzafasha abitabiriye imikino bose kugira ngo barusheho guteza imbere ubufatanye mu kubahiriza amategeko hagamijwe kuba mu karere gafite umutekano."

Yasabye abitabiriye imikino yose kubahiriza amategeko ayigenga, gukorera hamwe no gukina neza boroherana kuko siporo ari umwanya w’umunezero n’ubucuti."

Amakipe ya za Polisi zo mu bihugu umunani niyo azitabira amarushanwa mu mikino itandukanye igera kuri 13. Harimo umupira wamaguru, umukino w’intoki, netball, volleyball, beach volleyball, basketball, athletics, darts, Karate, Taekwondo, Judo, iteramakofe no kumasha.

Ibihugu byitabiriye ni Uburundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Etiyopia ndetse n’u Rwanda.

Gideon Kimilu, Umuyobozi wa INTERPOL mu Karere yavuze ko kurwanya iterabwoba mu karere no ku isi muri rusange bisaba gushyira imbaraga mu bufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ndetse ko n’imikino ihuza izi nzego ari bumwe mu buryo bwo gushimangira ubufatanye n’imikoranire ku bw’umugambi umwe.

Ati: "Intego y’imikino ya EAPCCO ntabwo ari ugutwara ibikombe ahubwo ni ugushimangira ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka, ariko no guteza imbere impano bidasigaye inyuma."

Imikino ihuza ibihugu bigize umuryango w’abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO) ibaye ku nshuro yayo ya 4

Sandrine Isheja yari umwe mu bayoboye ibi birori

I bumoso hari Umugaba Mukuru w’ingabo Gen Jean Bosco Kazura naho i buryo ni Umunyamabanga mukuru wa NISS, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita

I bumoso hari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, Juvenal Marizamunda naho i buryo ni Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha Col (rtd) Jeannot Ruhunga

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

Abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye y’imikino bitabiriye uyu muhango

Bamwe mu bayobozi b’igipolisi cya Sudani bari muri uyu muhango

CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Abayobozi bakuru ba Giporisi mu bihugu bitandukanye bitabiriye ibi birori

Gideon Kimilu, Umuyobozi wa INTERPOL mu Karere

Ubwo Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana wari umushyitsi mukuru yageraga kuri Kigali Pele Stadium. Yakiriwe na n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Felix Namuhoranye

Inganzo Ngari bahaserutse neza

Komiseri w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CP Bruce Munyambo

Kubyina buri mbyino gakondo za buri gihugu cyitabiriye iyi mikino, byakoze ku mitima y’abaje baserukiye ibyo bihugu binasusurutsa cyane ibi birori

Abanyamakuru banyuranye bari gukurikira iyi mikino ngo bageze ku bayigeze ku banyarwanda. Uyu ni Kayiranga Ephrem wa Flash FM na Flash TV

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo