Impera z’icyumweru zisize benshi mu banyarwanda bakina hanze bamwenyura

N’ubwo atari bose, abanyarwanda benshi bakina hanze bahiriwe n’impera z’icyemweru, aho amakipe yabo yabashije gutahukana intsinzi, abandi babasha kubona inshundura.


Kagere Meddie akomeje kuririmbwa muri Tanzania

MK14, ni ijambo rigarukwaho cyane muri Tanzania. Nyuma yo guhesha Simba SC intsinzi imbere y’abarabu bo muri Al Ahly hagati mu cyumweru, Meddie Kagere yongeye gutuma abakunzi ba Simba SC bisanga mu bicu ubwo yabatsindiraga umukeba w’ibihe byose; Yanga SC igitego cyo ku munota wa 71 cyanatandukanyije impande zombi mu mukino wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Simba SC inakinamo Haruna Niyonzima, kuri ubu yageze ku mwanya wa gatatu n’amanota 39 mu mikino 16 mu gihe Young Africans iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota 58 mu mikino 24.


Djihad Bizimana na Beveren mu byishimo bidasanzwe

Undi munsi w’ibyishimo kuri uyu mukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu, aho yaraye agaragaye mu mukino wa shamiyona ikipe ye ya Waasland-Beveren yatsinzemo Gent ya mbere muri shampiyona y’u Bubiligi ibitego 2-1.

Bizimana Djihad yakinnye iminota yose y’uyu mukino, afasha ikipe gutahukana intsinzi yatumye basatira ikipe ya 14 ariyo KV Oostende, banganya amanota 25.

Ibyishimo bivanze mu gihugu cya Kenya

Kuri Jacques Tuyisenge ni ibyishimo n’ubwo atabashije kubona izamu mu mukino batsinzemo Sofapaka FC igitego 1-0. Iyi Sofapala ikinamo kandi myugariro Kayumba Soter na rutahizamu Mico Justin.

Gor Mahia yahise igira amanota 25 ku mwanya wa gatatu, isigara irushwa atatu na Bandari FC ya mbere.

AFC Leopards iri gutozwa na Cassa Mbungo Andre yatsinzwe umukino wa gatanu wikurikiranya mu mukino Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yabanjemo mu izamu, batsindwa na Ulinzi Stars igitego 1-0. Umutoza Cassa na n’ubu aracyetegereje intsinzi ya mbere mu ikipe y’Ingwe.

KCB ya Mugabo Gabriel yatsinzwe na Sony Sugar igitego 1-0 na Tusker ikinamo Muzerwa Amini n’umunyezamu Mvuyekure Emery itsindwa 1-0 na Kakamega Homeboyz.

AFC Tubize na Salomon Nirisarike baranyagiwe

Mu mukino wabaye kuwa Gatanu, AFC ubize ikinamo umunyarwanda Nirisarike Salomon, yanyagiwe na Mechelen ibitego 3-0. Uyu myugariro wo hagati w’ikipe y’igihugU Amavubi yakinnye iminota yose y’umukino.

FC Tubize kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 14, aho irushwa amanota 14 na Beerschot-Wilrijk iri ku mwanya wa mbere mu itsinda B ry’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Yannick Mukunzi yatsindiye ikipe ye mu mukino wa gicuti

Mu mukino wa kabiri wa gicuti mu ikipe ye nshya, Yannick Mukunzi yatsinze igitego muri 4-1 Sandvikens IF yatsinze Hudiksvalls FF.

Shampiyona yabo mu gihugu cya Swede, biteganyijwe ko izatangira mu mpera z’ukwezi gutaha.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Irénée

    Bravo kuri Yannick Mukunzi, tukuri inyuma!

    - 18/02/2019 - 05:24
Tanga Igitekerezo