Ijambo ’Inkomamashyi’ , intandaro y’ihagarikwa rya Martin Rutagambwa

Photo: I buryo hari Martin Rutagambwa wahagaritswe ku mwanya w’ubujyanama mu bya tekiniki wa Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate (hagati )

Kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 20020, inama ya komite yaguye y’Umuryango wa Rayon Sports, yafashe ibyemezo bikomeye birimo guhagarika uwari umujyanama wa Perezida wa Rayon Sports, Rutagambwa Martin.

Iyi nama yateranye kuri iki cyumweru, yanaganiriye ku hazaza h’amasezerano iyi kipe yambara ubururu n’umweru ifitanye n’uruganda rwega inzoga n’ibinyobwa bidasembuye rwa Skol.

Inyandikomvugo y’iyo nama ivuga ko "Komite yaguye ya Rayon Sports yemeje amafaranga itazajya munsi mu gihe cy’ubwumvikane na Skol.” Gusa ingano y’ayo mafaranga ntabwo yatangajwe.

Umwanzuro wa kane w’iyo nama uvuga ko "Komite yaguye ya Rayon Sports yasabye Komite Nyobozi ko yakwitonda igashaka umutoza mukuru, bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020."

Ni nyuma y’uko kuva mu Ukuboza 2019 iyi kipe yatangaje ko yatandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza wayitozaga kuva muri Nzeri uwo mwaka.

Kuva ubwo kugeza uyu munsi Rayon Sports yatozwaga na Kirasa Alain wari umutoza wungirije, gusa ntabwo yemewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere.

Umwanzuro wa gatanu w’inama yabaye kuri iki Cyumweru wo uvuga ko komite yaguye yasabye "Perezida wa Rayon Sports guhagarika umujyanama we wihariye mu bya tekiniki, kubera amagambo yavuze ku buyobozi bwa Rayon Sports."

Intandaro y’amagambo ya Martin ni umukino Rayon Sports yongeye gutsindwamo na Sunrise FC

Tariki 16 Gashyantare 2020 nibwo Sunrise FC yatsinze Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wa Shampiyona. Ni mu gihe kandi mu mukino ubanza nabwo yari yayitsindiye i Nyagatare 2-1.

Gutsinda uyu mukino byafashije Sunrise FC gufata umwanya wa karindwi n’amanota 27 mu gihe Rayon Sports ifite amanota 41, yahise itakaza umwanya wa kabiri.

Nyuma y’umukino, mu butumwa Martin Rutagambwa yageneye abagize komite yaguye ya Rayon Sports, yamenyesheje Perezida Sadate asanzwe abereye umujyanama ko gutsindwa uwo mukino byatewe n’impamvu nyinshi zinyuranye yari yanamubwiye ngo na mbere y’umukino harimo aho avuga ko abakikije Perezida Sadate ari abantu b’inkomamashyi.

Ni amagambo Rwandamagazine.com yabonye iyahawe ni umwe mu bantu baba muri komite yaguye ya Rayon Sports utifuje ko umwirondoro we utangazwa. Uwaduhaye amakuru yanongeyeho ko kuva uwo munsi, ayo magambo yababaje cyane abagize komite yaguye ya Rayon Sports, icyo bo bise kurengera no kubahuka abayobozi b’ikipe.

Ubutumwa bwa Martin bwagiraga buti "
Président ukikijwe nabantu binkomamashyi kandi ntabwo bizana insinzi,
1) Dufite staff ituzuye nakubwiye kenshi ko ntaho kirasa yatugeza kuko numutoza mwiza Aliko ni junior ntali kurwego rwo guhanganira ibikombe,ejobundi nateje ubwega hano mbasaba kutemerera kirasa kujya muli négociations zikipe yigihugu mubica amazi,
2semaine duhanganye na Ferwafa, concentration yikipe yose ntayo.
1)ubuyobozi
2)Staff technique
3) abakinnyi
4)Abafana
Résultat tubonye zirabisobanura, niba nkumuyobozi ushaka ko dutwara igikombe, hagomba gufatwa ingamba uhereye mumbere ,kugera kumuharuro,
Kuko ibikombe biraharanirwa
Ngaho mwihangane nimuhindura imyumvire izahindura imikorere
Bonne chance.
"

Martin Rutagambwa ahagaritswe nyuma y’uko yinjiye muri komite y’ikipe ya Rayon Sports nk’umujyanama wa Perezida mu bijyanye na tekinike mu Ukuboza umwaka ushize, asimbuye Eric Nsabimana.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(10)
  • gato

    njyewe ibyo martin yavuze ku ruhande rumwe ni ibyo kuko Kilasa ntabwo ya gombaga gupanga ikipe kurira byahise bigaragara ko nta ntego afite.

    - 24/02/2020 - 09:14
  • King Ally

    Ndi umufana, nkaba umukunzi ibyi Martin yavuze ntago yabeshye kuko ushaka gukira inkovu arayirata.

    - 24/02/2020 - 10:04
  • Theophile NGIRUMUHOZA

    Uretse ko yenda yakoresheje ijambo rikakaye ku bayobozi bagenzi be ariko ibyo avuga nibyo nko kuba Kirasa yari yibereye muri mood yo kwigira muri National team byatumye ata concentration y’ umukino bigera no ku bakinnyi.
    Barebe neza kuko insinzi ntiyizana iraharanirwa kdi mu mpande zose.
    Never give up Rayon

    - 24/02/2020 - 10:09
  • Theophile NGIRUMUHOZA

    Uretse ko yenda yakoresheje ijambo rikakaye ku bayobozi bagenzi be ariko ibyo avuga nibyo nko kuba Kirasa yari yibereye muri mood yo kwigira muri National team byatumye ata concentration y’ umukino bigera no ku bakinnyi.
    Barebe neza kuko insinzi ntiyizana iraharanirwa kdi mu mpande zose.
    Never give up Rayon

    - 24/02/2020 - 10:10
  • Albert

    Ark uyu MUGABO yavuze ukuri nk umutechnician muri football ntabwo yari guhagarikwa yari kuganirizwa Ubwo yakoze. Irihe kosa??!!!!!

    - 24/02/2020 - 10:27
  • Majos

    Ariko muvyukuri uwo mugabo Martin ndamukurikiranye imisi ndemeza ntashyidikanyako ari mubantu bambere bakunda Rayon sport kandi bayitangira nuko gusa abo ababarira batavyumva kandi bakamuhana gusa bigumye uku nta gikombe bazopfa batwaye . Kandi komite yiwe na Gacinya niyo yagize rayon sport ikomeye yabayeho . Abashitse mumatsinda nabakinyi baguzwe nabo kko bari bubatse ikipe yigihe kirekire itwara nibiombe

    - 24/02/2020 - 10:29
  • ######

    Nukuri nundiwese uzakurura amacakubiri muri ekipe azafatirwe imyanzuro icyo dushaka ninsinzi nkabarayon

    - 24/02/2020 - 10:53
  • Tizog

    Niba Martin yari yarabibagaragarije koko nk’umujyanama ntibamwumve, kubishyira kukarubanda nicyo cyari gisigaye rwose kuko iyo urebye usanga muri rayon sport harimo akavuyo rwose gakabije, ikintu urigusangamo nukwirirwa bahangana nabagiye banyuranye, uyu munsi ni ferwafa ejo ni skol,.. mbese ibi bintu basigayemo ntaho bizatugeza pe, mfana ndetse nkanakunda GIKUNDIRO ariko rwose nanjye ndikubona hari ibitari kugenda neza!

    - 24/02/2020 - 12:50
  • Innocent

    Uyu mugabo yararenganye pe, ahubwo uyu niwe mujyanama mwiza,nuko Wenda yacitswe akavuga ijambo ribi,yari bwihanangirizwe

    - 24/02/2020 - 18:55
  • De Paul

    Ahubwo se ko birukanye umujyanama nyawe bakeneye uwuhe? ubwo nugushaka undi mujyanama uzi gukoma amashyi. Ikindi ibi bintu byo kwivumbura kuri skol babyigane ubushishozi kuko mba mbona harimo akantu.

    - 26/02/2020 - 18:05
Tanga Igitekerezo