Impamvu Arsène yemeye ko Rayon Sports imutiza muri Bugesera FC

Rutahizamu w’umurundi Nihoreho Arsène waguzwe na Rayon Sports yamaze gutizwa muri Bugesera FC mu mwaka umwe.

Uyu mukinnyi wasinyiye Rayon Sports muri Kamena 2020 yatangarije Rwandamagazine.com ko impamvu yemeye gutizwa muri Bugesera FC ari uko nayo ari ikipe ngo ikomeye kandi ngo akaba azakomeza guhembwa umushahara yari kuzajya ahembwa muri Rayon Sports.

Ati " Impamvu nabyemeye ni uko Bugesera nayo ari ikipe ikomeye kandi bakaba baremeye kujya bampemba umushahara nari kuzajya mfata muri Rayon Sports. Niteguye kwitwara neza kuko nubundi kugira ngo wigaragaze bidasaba gusa kuba uri mu ikipe ya mbere gusa."

’Namwifuje mbere ya Rayon Sports’

Mbarushimana Abdou utoza Bugesera FC yatangarije Rwandamagazine.com ko yizeye ko Nihoreho azabafasha byinshi ndetse ngo yari yamwifuje mbere y’uko Rayon Sports imusinyisha.

Ati " Ni umukinnyi mwiza. Sinamubonye akina imikino myinshi , namubonye akina umukino umwe ariko nkurikije amakuru nahawe n’abatoza b’inshuti zanjye batoza mu Burundi barimo Bagumaho , Jimmy Ndizeye na Joslin, nasanze ari umukinnyi mwiza."

Yunzemo ati " Azadufasha kuko ibyo yagezeho byose yakiniraga ikipe yo mu Ntara ndetse hari n’umukino yatsinzemo ibitego 4 wenyine. Nari namwifuje mbere ya Rayon Sports ariko ngorwa no guhurira nayo ku isoko."

Nihoreho Arsène yatijwe muri Bugesera FC umwaka umwe.

Muri Rayon Sports , Nihoreho yari kuzahatanira umwanya na ba rutahizamu banyuranye barimo Moussa Camara wamaze kumvikana n’iyi kipe, Drissa Dagnogo, Sugira Erneste, Biramahire Abeddy na we wamaze kumwikana na Rayon Sports ndetse na Mbelu Robert Rayon Sports yatiye muri TP Mazembe.

Nihoreho Arsène avuga ko gutizwa kwe byanagizwemo uruhare n’umujyanama we (manager) uba mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Bugesera FC akaba n’umuvugizi wayo , Sam Karenzi avuga ko kugira ngo batire Arsene ari uko umutoza wabo Abdu Mbarushimana yamukurikiranye, ashakisha amakuru ye, basanga ari umukinnyi bakeneye.

Nihoreho yari asanzwe akinira ikipe ya Olympic Star. Ibyangombwa bye byerekana ko yavutse muri 2001. Yasinye imyaka 2 muri Rayon Sports.

Nihoreho ari mu bakinnyi bahataniraga umwanya w’abatsinze ibitego byinshi mu Burundi muri Primus Ligue 2019/2020 kugeza ku ku mukino wanyuma. We yatsinze ibitego 17, akurikira Iddy Museremu ukinira Le Messager Ngozi( ubu ni umukinnyi wa Gasogi United) watsinze 19 na Jospin Nshimirimana wa Aigle Noire watsinze ibitego 18.

Arsène yageze muri Olympic Star avuye mu ikipe ya Rukinzo FC yari izamutse mu cyiciro cya mbere ndetse ari mu bayifashije kuzamuka ivuye mu cyiciro cya kabiri.

Umwaka ushize yafashije Olympic Star kurangiza iri ku mwanya wa 8 muri Shampiyona y’amakipe 16. Olympic Star yinjije ibitego 54 harimo 17 byatsinzwe na Arsène wenyine.

Nihoreho wamaze gutizwa umwaka umwe muri Bugesera FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo