Imihigo ni yose kuri Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura APR FC (Amafoto & Video)

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yavuze ko biteguye kwitwara neza mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro bazakirwamo na APR FC ku wa Gatatu kuko bashaka kwegukana iri rushanwa rukumbi bagifitemo amahirwe.

Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ku kibuga cyo mu Nzove, yitegura uyu mukino ubanza uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa Cyenda.

Kapiteni wayo, Muhire Kevin, yavuze ko we na bagenzi be bameze neza ku buryo biteguye guhura na APR FC ku wa Gatatu.

Ati “Ni imyitozo imeze neza, turi kwitegura umukino w’ejo, umwuka umeze neza mu ikipe, nta kibazo.”

Yashimangiye ko ari umukino uzaba usobanuye byinshi ku ruhande rwa Rayon Sports izaba isabwa impamba yo kujyana mu mukino wo kwishyura.

Ati “Ni umukino ukomeye, ni umukino usobanuye byinshi kuri twe kuko ni cyo gikombe dusigayemo, tuwiteguye neza kugira ngo dutange ibyishimo, tubone amanota atatu twabiteguye. Abafana ni abakinnyi ba 12, bazaze ari benshi badutere ingabo mu bitugu.”

Umutoza Jorge Manuel da Silva Paixão Santos yavuze ko uyu mukino awutegura “nk’iyindi yose” ariko yemeza ko ari “umukino w’ingenzi imbere y’ikipe nziza, ikipe nziza kurusha izindi ubu muri Shampiyona.”

Yongeye ati “Gusa dufite ubushake n’imbaraga byo gutwara iki gikombe. Ni yo ntego yacu kandi tuzakora ibishoboka dutware igikombe.”

Uyu mutoza yemeje ko Mitima Isaac na Bukuru Christophe bashobora kudakina ku wa Gatatu kubera imvune.

Rayon Sports yaherukaga guhurira na APR FC mu Gikombe cy’Amahoro ubwo yayitsindiraga ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya 2016, igitego 1-0 cyinjijwe na Ismaila Diarra mu minota y’inyongera.

Umukino wa ½ wo kwishyura uzakirwa na APR FC tariki ya 19 Gicurasi 2022.

Amafoto & Video: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo