Imbere y’umukunzi we, Neymar yaririmbiye abakinnyi ba PSG bishimira Igikombe cya Shampiyona

Abakinnyi ba Paris Saint-Germain bakoze ibirori nyuma yo kwegukana Igikombe cya 10 cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, Ligue 1, aho baririmbiwe na mugenzi wabo Neymar wari waherekejwe n’umukunzi we.

Paris Saint-Germain yatwaye Igikombe cya Ligue 1 ku wa Gatandatu nyuma yo kunganya na Lens igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Parc des Princes mu mpera z’icyumweru gishize.

Rutahizamu wayo Neymar yayoboye ibirori byo kwishimira iki gikombe ku Cyumweru, aho abakinnyi bahuriye mu busatani bagasangira.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 yaririmbiye bagenzi be ndetse Umunya-Sénégal Idrissa Gana Gueye yagaragaye abyina mu mashusho yashyizwe kuri Instagram.

Muri ibi birori, Neymar yari kumwe n’umukunzi we Bruna Biancardi w’imyaka 27.

Ifoto uyu mukinnyi yashyize kuri Instagram igaragaramo Gueye, Kimpembe, Marquinhos, Danilo Pereira n’abandi bantu b’aho ibi birori byari byabereye.

Kylian Mbappé byitezwe ko azerekeza muri Real Madrid ku mpera z’uyu mwaka w’imikino, ntaho yagaragaye mu mafoto n’amashusho y’ibi birori yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, gusa ntibizwi niba yari ahari cyangwa atarigeze ahakandagira.

Igikombe PSG yegukanye ni icya munani cya Ligue 1 mu myaka 10 y’imikino ishize.

Nubwo iyi kipe yagitwaye ku wa Gatandatu, abafana bayo bavugirije induru abakinnyi kubera uburyo basezerewe na Real Madrid hakiri kare muri UEFA Champions League.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo