Ikipe ya U16 ya Basketball ikomeje kwitegura Zone 5 izabera mu Rwanda (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 16 ikomeje imyiteguro y’imikino Nyafurika y’akarere ka Gatanu izabera mu Rwanda muri Kamena 2019.

Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro, mu mpera z’icyumweru dusoje, iyi kipe yakinnye umukino wa gicuti na GS Ste Bernadette yo ku Kamonyi batsindwa amanota 64-32.

Nubwo batsinzwe uwo mukino, Umugwaneza Claudette umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 y’abakobwa , yijeje abanyarwanda ko bazitwara neza kuko ngo abona urwego rw’ikipe ruri kuzamuka.

Yagize ati " Muri Zone V nizera ko tuzitwara neza kubera ko nkurikije indi kipe ya U16 twari dufite muri 2017, iyi dufite mbona ifite ukuntu iri hejuru. Abanyarwanda bagire icyizere kuko kirahari kandi cyinshi, ntibazatinye kuza gushyigikira abana bacu, ntibazatinye gushyigikira abana b’abanyarwanda. Bazaze batujye inyuma cyane ko irushanwa rizabera mu Rwanda."

Imikino y’akarere ka Gatanu y’abatarengeje imyaka 16 izakinwa kuva tariki 10 kugeza tariki 16 Kamena 2019 ibere muri Kigali Arena, sitade nshya iri kubakwa i Remera mu mujyi wa Kigali.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 16

Ikipe ya GS Ste Bernadette

Mu mukino wa gishuti, GS Ste Bernadette yatsinze ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 y’abakobwa 64-32

Umugwaneza Claudette umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 y’abakobwa , yijeje abanyarwanda ko bazitwara neza mu mikino ya Zone 5

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo