Ikigo DP Singh cyateye inkunga irushanwa rya 20 Km de Bugesera

Ikigo DP Singh Assciates Ltd cyateye inkunga y’ibihumbi Magana atanu y’amafaranga irushanwa rya 20 Km de Bugesera riteganyijwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2019, ubera mu Mujyi wa Kigali aho iki kigo gikorera.

DP Associations Ltd ni kompanyi y’umuhdinde DP Singh. Ifasha abantu batandukanye baba bifuza ibijyanye no kwiga imishinga mito n’iminini, ubugenzuzi mu mari, ibijyanye n’imisoro ndetse no kuba bagufasha ibindi byose bitandukanye bifite aho bihurira n’imari.

Uwamariya Gloriose umukozi ushinzwe inozabubanyi (Public Relations) mu kigo Gasore Serge Foundation gitegura iri rushanwa gifatanyije n’Akarere ka Bugesera , niwe wakiriye iyi nkunga ya 500.000 FRW.

DP Singh yatangaje ko impamvu bahisemo gutera inkunga iri rushanwa ari uko rifasha muri rusange abanyarwanda gukora Siporo kandi nabo bakaba bashyigikira ibikorwa nk’ibi.

Isiganwa ryo gusiganwa ibilometero 20 rizwi ku izina rya 20 KM de Bugesera riteganyijwe mu mezi 2 ari imbere. Rizaba rifite umwihariko ugereranyije n’iry’umwaka washize. Iry’uyu mwaka riteganyijwe tariki 12 Gicurasi 2019.

20 Km de Bugesera ni isiganwa ritegurwa na Foundation Gasore Serge ifatanyije n’Akarere ka Bugesera hamwe n’abandi baterankunga nka Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse n’iry’umukino wo gusiganwa ku magare. Ni ku nshuro ya kane iri rushanwa rigiye kuba.

Umwaka ushize ryitabiriwe n’ abagera ku bantu ibihumbi bibiri (2000) by’abasiganwa ndetse n’abagera ku bihumbi bitatu (3000) by’abarikurikiranye.

Iri rushanwa rigira ibyiciro bitandukanye ku bahungu n’abakobwa. Harimo gusiganwa kuri Kilometero 20, Kilometero 8, na Kilometero 3. Abasiganwa ku magare bo bakora ibirometero 40.

Irushanwa ry’uyu mwaka riteganyijwe tariki 12 Gicurasi 2019 guhera saa moya za mu gitondo. Abasiganwa bazahaguruka kuri La Palisse Nyamata yahoze ari Golden Tulip Hotel, berekeza mu Mujyi wa Nyamata, nibagera mu mu mujyi hagati, bazakata berekeza kuri Stade ya Bugesera iri kubakwa, bakomeza mu gakiriro , hanyuma bagaruke mu Mujyi i Nyamata. Aho bazahazenguruka inshuro zitandukanye bitewe n’ibirometero birutse.

Buri muntu uzitabira iri siganwa azishyura amafaranga amagana atanu (500 FRW) yo kwiyandikisha. Ni amafaranga azakusanywa hakaremerwa umwe mu batishoboye bo mu Karere ka Bugesera.

Abantu 36 bazahembwa mu byiciro binyuranye bazahembwa asaga miliyoni ebyiri n’igice (2.600.000 FRW). Ibindi bihembo bizaba birimo ni amagare, telefone n’ibindi byinshi.

Umwaka ushize , Hitimana Noel mu bahungu na Nyirarukundo Salome mu bakobwa nibo begukanye irushanwa rya 20 Km de Bugesera. Umwaka ushize iri rushanwa ryabaye tariki 17 Kamena 2018.

Mu bihembo byatanzwe mu byiciro byombi, uwa mbere yahawe itike y’indege yo kujya gutembera i Dubai, imyambaro ya siporo ndetse n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ari nacyo gihembo gikuru. Icyo gihe uwa 2 yahembwe ibihumbi 200, uwa 3 ahabwa ibihumbi 150, uwa 4 ahabwa ibihumbi 100, uwa 5 bamuha ibihumbi 80 na ho uwa 6 bamuhemba ibihumbi 50.

Mu bandi baterankunga ba 20 KM de Bugesera uyu mwaka harimo La Palisse Nyamata, MTN , Star Times, Ibitaro bya Bugesera, Wolrd Relief, Gorillos, Safe Gaz, Radiant Insurance Company, Fantastic Restaurant n’abandi banyuranye.

DP Singh washinze akaba anayobora DP Associations Ltd

KANDA HANO WIYANDIKISHE MURI IRI RUSHANWA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo