Imikino

Ikibazo cya Rayon Sports natwe kiraduhangayikishije - Min. Aurore Mimosa

Ikibazo cya Rayon Sports natwe kiraduhangayikishije - Min. Aurore Mimosa

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko ikibazo cya Rayon Sports nabo kibahangayikishije nka Minisiteri ya Siporo ndetse ngo kiraba cyabonewe umuti mu kwezi kumwe.

Minisitiri Aurore yabitangarije Radio Rwanda mu kiganiro Urubuga rw’imikino cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2020.

Minisitiri Aurore avuze ibi mu gihe kuri iki iki cyumweru tariki 6 Nzeri 2020 mu kiganiro cyatambutse mu buryo bwa ’Live’ kuri Radio na Televiziyo y’igihugu, Perezida Paul Kagame yari yabajijwe niba yaramenye ibibazo biri muri Rayon Sports. Perezida Kagame yavuze ko abizi ndetse ngo yabihaye Minisitiri wa Siporo ngo abikemure.

Yagize ati " Iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nabiherukaga ariko numvise harabayemo ibintu by’amakimbirane ...nizere ko byaba byarakemuwe. Ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo , Madamu Mimosa,...numvaga inzira yabishyizemo isa nkaho igenda ibikemura ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba ahangaha , naramwizeye , nizera ko n’inzira imeze neza, ndizera ko byaba byarabonye igisubizo."

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Minisitiri Mimoza yavuze ko iki kibazo kirigukemurwa kandi ngo biri mu nzira nziza.

Ati " Ibibazo bya Rayon koko twabishyikirijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Inzira birimo ni inzira nziza kandi biri hafi gukemuka. Tubizeza yuko iki kibazo kizamekuma mu minsi iri imbere kandi mu minsi ya vuba."

Yavuze ko urwego rwa RGB arirwo ruri kunoza ibijyanye n’amategeko kuko Rayon Sports ari umuryango utari uwa Leta.

Ati " Ubundi mu mategeko, imiryango itari iya Leta harimo n’umuryango wa Rayon Sports, ifite urwego ruyireberera mu rwego rw’amategeko arirwo RGB…RGB rero ifite ububasha ihabwa n’itegeko mu nzira iki kibazo bagejweho …."

’RGB ntabwo iri kwitwara nabi muri iki kibazo’

Guhera mu mpera za Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangiye kugaragara mu bibazo bya Rayon Sports.

Ibi byatumye mu mpera z’uko kwezi, RGB yemeza ko Munyakazi Sadate, ari we muyobozi wemewe ndetse imusaba kuyigezaho raporo y’ibikorwa by’iyi kipe, yakozwe hagati ya Gicurasi na Kamena no kugira ibyo avugurura mu mategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports.

Ku wa 7 Kanama 2020, RGB yandikiye Munyakazi Sadate imusaba guhagarika inzego zose zigize Umuryango Rayon Sports hagasigara gusa Komite Nyobozi ireberera ikipe mu gihe hagikorwa inonosora y’amategeko shingiro yawo ndetse kuva icyo gihe bikaba bitari byemewe gutumiza inama y’Inteko rusange.

Umunyamakuru Patrick Habarugira yamubajije niba nabo babona ko koko RGB(Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere) yaba iri kwitwara nabi muri iki kibazo nkuko byakunzwe kuvugwa na bamwe ndetse ko ngo yaba hari bamwe ihengamiyeho.

Minisitiri Mimosa yavuze ko atariko we abibona kuko urwego rwa RGB ngo rwagejejweho ikibazo babifatira umwanya wo kugisesengura. Kugikemura ngo bizakurikiza amategeko aho kuba amarangamutima.

Ati " Simeranya nabo. Simpamya ko RGB ititwaye neza muri iki kibazo , RGB nk’urwego rureberera imiryango itari iya Leta rwagejejweho ikibazo cya Rayon Sports , rubifatira umwanya , rurabisesengura , gusa icyo nasaba abanyamuryango (ba Rayon Sports) ni uko hakwirindwa kugendera cyane cyane ku marangamutima …inzira zo kugikemura zigomba kubahiriza amategeko kandi akaba ariyo nzira numva twafashe akaba ari nayo nzira RGB irimo."

’Twabanje gukora isesengura’

Abajijwe niba nka Minisiteri ya Siporo barafashe umwanya wo guhuza impande zitumvikana muri Rayon Sports, Minisitiri Mimosa yavuze ko babanje gukora isesengura ry’iki kibazo.

Ati " Twabanje gukora isesengura , gukurikirana ikibazo mu mizi, twabanje gukurikirana ikibazo nkuko bagihaye inzego zibishinzwe. Inzego zacu zirakorana nkuko inzego zose ari iza Leta , zirakorana , ziruzuzanya. "

"Twebwe mu ruhande rwacu twabanje gukora iryo sesengura, ntabwo twigeze dufata umwanya wo kubanza kumva impande zishyamiranye kuko icyo twashakaga cya mbere kwari ukubanza gukora iryo sesengura, kureba niba barubahirije amategeko mbere yo kuba twabahuza , mbere y’uko twaba twabavugisha."

Yirinze kugira icyo atangaza kubyo babonye byaba bitera ikibazo muri Rayon Sports mu busesenguzi bakoze. Yavuze ko inzira kizakemurwamo bizakurikiza isesengura bakoze.

Abajijwe igihe babona iki kibazo cyaba cyavuye mu nzira, Minisitiri Aurore yagize ati " Sinakubwira ngo ni uyu munsi cyangwa ejo ariko bitarenze ukwezi , iki kibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye, tuzaba twamaze no kubigeza ku banyamuryango no kubakunzi ba Rayon Sports."

Abakunzi ba Rayon Sports bamenye ko ikibazo cyabo natwe kiduhangayikishije

Mu gusoza, Minisitiri Mimosa yageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports, ababwira ko bamenya ko ikibazo cy’ikipe yabo nabo kibahangayikishije.

Ati " Ubutumwa nagenera aba Rayon muri iki gitondo , bamenye ko ikibazo cya Rayon Sports ari ikibazo natwe kiduhangayikishije nka Minisiteri , ni ikibazo gihangayikishije inzego bireba. Ikindi nababwira ikibazo kizakemuka mu buryo bwubahirije amategeko kandi turabibemerera kandi turabibizeza. Ntabwo iki kibazo kizigera gikemuka mu buryo bwubahirije amarangamutima."

Yasoje avuga ibintu bitatu ngo bizafasha kubaka Siporo y’ubunyamwuga mu Rwanda.

Ati " Ikindi nabwira abakunzi ba Rayon Sports n’abakunzi b’umupira , n’abakunzi ba Siporo muri rusange, ni uko kugira ngo tugire urwego rwa Siporo rw’ubunyamwuga , ruri professional , tugomba kubakira byibuze ku bintu bitatu : Kubahiriza amategeko, gukora kinyamwuga ni ingenzi nacyo no kuba inyangamugayo."

Yunzemo ati " Ibyo bintu nitubyubahiriza , ibindi biza ari amarangamutima y’abafana cyangwa atuma urwo rwego rushimisha, rugakundwa, ibyo ni ku ruhande ariko by’umwihariko ibi bitatu nibyo twakubakiraho kugira ngo tugire Siporo y’ubunyamwuga."

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)