Ibyo wamenya kuri The Winners FTC iheruka kwakirwa nk’umunyamuryango wa FERWAFA

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Training Center ryo mu Karere ka Muhanga riri mu banyamuryango bashya bakiriwe muri FERWAFA, bahita biyemeza gutangira gukina icyiciro cya kabiri ndetse ngo bakaba imbere mu kuzamura impano z’abakiri bato.

Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020 kuri Dove Hotel ku Gisozi. Mu banyamuryango bashya bakiriwe muri FERWAFA harimo Nyanza FC, Scandinavia WFC na The Winners Football Center.

Iri shuri riherereye mu Karere ka Muhanga ari naho rifite icyicaro gikuru. Bakorera imyitozo kuri Stade ya Muhanga ari naho bazajya bakirira imikino yo mu cyiciro cya kabiri.

The Winners Football Training Center yashinzwe 2008 ku gitekerezo cya Nshimiyimana David. Ubu ifite barenga 300 ,bari mu byiciro bitandukanye kuva ku imyaka 5 kugeza 8, ikindi ni ukuva kuri 8 kugeza kuri 11 , ikindi cyiciro kirimo abafite imyaka 13 kugeza munsi ya 15, kuva ku myaka 15 kugeza munsi ya 17 , n’icyiciro kirimo abafite imyaka 17 kugeza munsi ya 20.

Mu myaka 10 imaze ishinzwe, The Winners ifite ibikombe 10 yagiye itsindira mu marushanwa atandukanye ategurwa imbere mu igihugu .

Sugira Erneste wa Rayon Sports , Mucyo Fred bita Januzaj wakinaga muri Etincelles FC ubu akaba yarasinye muri Marines FC, ni bamwe mu bakinnyi bazamukiye muri iri shuri.

Hari abandi banyuranye bakina mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru nabo barizamukiyemo. Abenshi biganje muri AS Muhanga. Abandi bakinnyi bari mu cyiciro cya kabiri cyane cyane mu ikipe y’Intare Football, Academie ya APR FC.

Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Ndayishimiye Dieudonne bakunda kwita Fils Nzotanga uheruka kwerekeza muri APR FC avuye muri AS Muhanga , na we yazamukiye muri The Winners Football Training Center.

Ibyishimo byari byose

Nshimiyimana David ukuriye The Winners Football Training Center yatangarije Rwandamagazine.com ko bishimiye kuba barabaye abanyamuryango ba FERWAFA kuko ngo bari babitegereje igihe.

Ati "Twabyakiranye ibyishimo kubera ko twari tumaze igihe kinini tubitegereje. Byaradushimishije cyane kuba baratwakiriye nk’abanyamuryango ba FERWAFA. Ni uburyo bwiza bwo kugaragaza uruhare rwacu mu mupira w’amaguru cyane cyane ku bakiri bato."

David yavuze ko saison ya 2020/2021 bazatangira gukina icyiciro cya kabiri ari naho ahera avuga ko bazarushaho kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato bakeneye kugaragaza icyo bashoboye.

Avuga ko kugeza ubu bafite abana bagera kuri 60 bashobora gukina mu cyiciro cya kabiri ari naho ahera avuga ko gutoranyamo 18 bazakina amarushanwa ngo bizaba bikomeye.

Ati " Ubundi twari centre de formation, ugasanga abana babonetsemo, amakipe araje arabatwaye cyangwa se andi mashuri yigisha umupira w’amaguru ...Nubundi ntituzimana abana ariko babandi bajyaga basigara, bakaba nibura bafite ahantu bazamukira, bakinira nabo bakaba bakomeza bakigaragaza."

Yunzemo ati " Turiteguye neza kubera ko ubu dufite abana bagera kuri 60 ntabariyemo abakiri bato kuko ubusanzwe ishuri rifite abana bagera kuri 300....abo mvuga ni abashobobora guhatana mu cyiciro cya kabiri. Urumva ko no guhitamo 18 bazajya bakina bizaba ikibazo kuko abana dufite bari ku rwego rwiza cyane ."

David akomeza avuga ko na mbere y’uko bakirwa nk’abanyamuryango ba FERWAFA aribo shuri rikunda gutanga abana benshi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 n’ab’imyaka 15. Abandi bana bazamukiye muri iri shuri ngo bari mu makipe anyuranye yo mu cyiciro cya kabiri ndetse no mu cyiciro cya mbere.

Ati " Ubu twishimiye ko na ya makipe yabafataga, azajya abafata nibura bari ku rundi rwego kuko amarushanwa urabizi ko ariyo yubaka umukinnyi ku rwego rwiza."

Kuba yarigeze kuyobora AS Muhanga iri mu cyiciro cya kabiri ndetse ikanazamuka mu cyiciro cya mbere akayiyobora imyaka ibiri, nibyo David ashingiraho avuga ko bizamufasha kumenya uko yitwara mu cyiciro cya kabiri ndetse no muri Shampiyona y’u Rwanda muri rusange.

Ati " Ibisabwa kugira ngo ikipe ibeho, ibisabwa ubuyobozi bw’ikipe ndabizi, niyo mpamvu tuzagerageza uko bishoboka. Wenda sinahita nkubwira ngo ngiye guhita ntera intambwe ngo nzamuke mu cyiciro cya mbere kubera ko ni ibintu byo kubanza gutekerezaho neza, ukareba inyungu wazagiramo ariko byose birashoboka."

Covid-19 nabo yabakomye mu nkokora

Uretse gutoza abana gukina umupira, The Winners isanzwe ikora n’ibindi bikorwa binyuranye birimo gufasha abatishoboye ndetse bakanafasha bamwe mu babyeyi batishoboye bo mu ishuri ryabo.

David avuga ko ibyo byose babigeraho babifashijwemo n’abaterankunga banyuranye bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Avuga ko Covid-19 yadutse bakomeje gushakisha abandi baterankunga ndetse ngo abo hanze y’u Rwanda bari batangiye kwiyongera.

Ati " Naguha urugero nka Daniel Johnson Edward ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Tottenham Hotspurs yari yadusuye, habura gusa kujyayo tukagirana ubufatanye bweruye nubwo bari batangiye kuduha bimwe mu bikoresho, hari ndetse na Mailan na Bui Ngoc Hai bakomoka muri Vietnam bishimiye ibikorwa bya The Winners baza kudusura muri Gashyantare uyu mwaka ariko Covid-19 yaduka tutarabasha kujya kunona amasezerano..."

Yunzemo ati "...navuga ko nubwo Covid-19 yadukomye mu nkokora, ariko tuzakomeza gushakisha abaterankunga banyuranye kuko ubu tuninjiye mu marushanwa yo guhatana, ndizera ko hari benshi bazashimishwa no gufatanya natwe. "

Bakira abana bahereye ku bafite imyaka 6 kuzamura

Bagira n’icyiciro cy’abakobwa

Buri mwana ajya mu cyiciro bitewe n’urwego rw’imikinire ye

Bamwe mu bana bazikina icyiciro cya kabiri

Uhereye i bumoso hari David Nshimiyimana washinze iri shuri akaba anaribereye umuyobozi, ukurikiyeho ni Olivier ushinzwe icungamutungo muri The Winners FTC....abandi ni abatoza bo mu byiciro binyuranye muri The Winners FTC

Muri Werurwe 2019 aba bana bari bishimiye ko Sugira yari mu bakinnyi bari bagarutse gusura iri shuri

Banishimiye no guhura na Mucyo Fred bita Januzaj wakiniye amakipe anyuranye nka AS Muhanga, APR FC, Etincelles ubu akaba akina muri Marines FC

Mailan na Bui Ngoc Hai bakomoka muri Vietnam ni bamwe mu bishimiye ibikorwa bya The Winners ndetse baje kuyisura muri Gashyantare uyu mwaka

The Winners itoza abana barenga 300

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo