Ibyemezo byafashwe n’umusifuzi byakurikije amategeko - FERWAFA isubiza Police FC

PHOTO:TWAGIRUMUKIZA Abdoulkhalim wasifuye uwo mukino

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA ryamaze gusubiza ikipe ya Police FC yari yaryandikiye isaba kurenganurwa ku misifurire iyi kipe ivuga ko itagenze neza mu mukino wabahuje na APR FC.

Uyu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali, warangiye APR FC itsinze igitego 1-0.

Mbere y’uko uwo munsi wa Shampiyona ukinwa, Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA, yari yatangaje ko uyu mukino uzayoborwa na Uwikunda Samuel, ariko mu buryo butunguranye, wayobowe na Twagirumukiza Abdul Karim.

Kimwe mu byagarutsweho cyane kuri uyu mukino, ni umupira wakozwe n’ukuboko na myugariro wa APR FC, Buregeya Prince , wari uhinduwe na rutahizamu wa Police FC, Iyabivuze Osée mu rubuga rw’amahina.

Bamwe mu bakurikiranye uyu mukino, babonaga ko ibi byabaye ku munota wa 20 byari kuvamo penaliti, abandi bakavuga ko umupira ari wo wakoze Buregeya Prince kuko bawumuteye mu gihe umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim wari hafi y’aba bakinnyi bombi ntacyo yabikozeho, umukino urakomeza.

Ubuyobozi bwa Police FC bwandikiye FERWAFA buvuga ko butishimiye imisifurire yaranze uyu mukino bwatsinzwemo na APR FC by’umwihariko n’umusifuzi akaba yarahinduwe ku munota wa nyuma.

Bwagize buti “Tubandikiye kugira ngo tubagaragarize akarengane kabayeho mu mukino wabaye tariki ya 4 Werurwe 2020 ku munsi wa 21 wa Shampiyona, wahuje APR FC na Police FC kuri Stade ya Kigali.

“Muri uyu mukino wavuzwe haruguru, hagaragaye amakosa y’abasifuzi barimo Abdul Twagirumukiza wahindutse ku rutonde rw’abasifuzi bari bateganyijwe ku munota wa nyuma, aho abakinnyi batandukanye bagiye bakora amakosa akomeye, bakihanangirizwa inshuro zirenze enye, ariko ntibahabwe amakarita.”

Bwakomeje bugira buti “Nk’uko bigaragara ku mashusho y’uwo mukino, aho umukinnyi Iyabivuze Osée wambara nimero 22, yateye umupira ukagaruzwa n’ukuboko na myugariro wa APR FC witwa Buregeya Prince, aho Police FC yagombaga kuhabonera penaliti ariko ntitwayihabwa.”

“Turabasaba gusuzumana ubushishozi iri kosa ryakozwe n’abasifuzi bakaba bafatirwa ibihano kuko imisifurire imeze kuriya idafatiwe ibyemezo yadindiza iterambere ry’umupira w’amaguru.”

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa FERWAFA bwandikiye Police FC yasinyweho n’umunyamabanga mukuru wayo, Uwayezu F. Regis, bamenyesheje iyi kipe ko umusifuzi yakurikije amategeko.

Iyo baruwa igira iti " Tubandikiye tugira ngo tubagezeho umwanzuro wa Komisiyo y’imisifurire urebana n’umusifuzi TWAGIRUMUKIZA Abdoulkhalim wasifuye umukino wahuje ikipe yanyu n’ikipe ya APR FC tariki 04/03/2020 kuri Stade ya Kigali.

Ku itariki 12/03/2020 Komisiyo y’imisifurire yarateranye yiga ikibazo mwatugejejeho kirebana n’imyitwarire y’umusifuzi wasifuye umukino wavuzwe haruguru. Nyuma yo gusesengura amashusho y’umukino ndetse n’ibisobanuro byatanzwe n’umusifuzi, Komisiyo yafashe umwanzuro ukurikira:

" Ibyemezo byafashwe n’umusifuzi muri uwo mukino byakurikije amategeko agenga umupira w’amaguru"

Murakoze.

Police FC yaherukaga kwandikira FERWAFA ivuga ko yibwe, ku mukino yatsinzwemo na Rayon Sports mu irushanwa ry’Agaciro 2019, aho umusifuzi Hakizimana Louis yahagaritswe ibyumweru bine mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 utangira.

Ibaruwa Police FC yandikiye FERWAFA

Igisubizo FERWAFA yahaye Police FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo