Ibyavuye mu nama ya komite nyobozi ya Rayon Sports

Photo: Muhire Jean Paul (i bumoso), Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports na Munyakazi Sadate (i buryo), Perezida wa Rayon Sports/ Photo: Archive

Komite nyobozi ya Rayon Sports yamaze gushyiraho umurongo ngenderwaho uzafasha iyi kipe muri ibi bihe Shampiyona itarasubukurwa ndetse na nyuma y’uko izaba isubukuye.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu nama ya Komite nyobozi ya Rayon Sports yakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).

Ni inama yari irimo Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, Visi Perezida wa mbere , Nsekera Muhire Jean Paul, Visi Perezida wa Kabiri, Furaha JMV, Cyiza Richard, umubitsi wa Rayon Sports, umunyamabanga wayo, Abraham Kelly ndetse n’umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul.

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com yemeza ko muri iyo nama ariho hemerejwe ko Komite igiye gushyiraho uburyo bwo gukomeza gufasha abakinnyi gukomeza gukorera imyitozo mu rugo kugira ngo Shampiyona nisubukurwa, bazabe bari ku rwego rwo guhatana.

Komite iri gufatanya n’akanama ngishwanama mu gukemura ikibazo cya Skol

Kuri uwo wa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020 nibwo habaye ibiganiro byahuje Umuyobozi w’uruganda rwa Skol, Ivan Wulffaert n’abahagariye Rayon Sports, Dr Rwagacondo Emile Claude na Muvunyi Paul.

Ibi biganiro bigamije kugarura umwuka mwiza hagati y’impande zombi nyuma y’uko mu minsi ishize ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavugaga ko bushobora gutandukana n’umuterankunga wayo mukuru, Skol.

Akanama ngishwanama k’abantu barindwi barimo Muvunyi Paul na Dr Rwagacondo Emile Claude, kahawe ububasha bwo kujya kagira Inama Komite Nyobozi ibifitiye Ikipe akamaro kandi kabona byangombwa, gatafanyije na Komite Nyobozi yayo, ku isonga kasabwe gukemura ikibazo cya Rayon Sports na SKOL.

Uzi ibyavugiwe mu nama ya Komite nyobozi ya Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko Komite nyobozi ya Rayon Sports yanzuye ko bagomba gukomeza gushyigikira ako kanama kugira ngo ikibazo cya Rayon Sports na Skol gikemuke vuba.

Uwaduhaye amakuru yagize ati " Nibyo biriya biganiro biri kuba Komite nyobozi ya Rayon Sports yabigizemo uruhare kuko niyo iba igomba gutanga uburenganzira kuri kariya Kanama kuko niyo iyoboye ikipe. Bemeje rero ko bagomba gukomeza kubashyigikira kugira ngo ikibazo cya Skol kijye ku ruhande, hakurikireho ibindi birimo guhemba abakinnyi ndetse no gutangira kurambagiza abandi."

Hari gutegurwa iduka rizajya ricuruza imyenda ya Rayon Sports

Muri iyo nama kandi hanigiwemo uburyo Shampiyona yazasubukurwa Rayon Sports yaramaze gushyiraho uburyo buhamye bwo kugurisha imyambaro y’ikipe ku bafana bayifuza.

Uwaduhaye amakuru yagize ati " Urabizi ko cyakunze kuba ikibazo ko abafana ba Rayon Sports babona imyenda isa n’iyi kipe kandi y’uwo mwaka w’imikino. Komite rero yanogeje uburyo ibi bintu bigomba gukorwa hakiri kare kugira ngo noneho izazire rimwe kuko hakiriho umwanya wo kubitegura neza."

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba uyu mwaka w’imikino uzasozwa hatabayeho gutegereza muri Nzeri, aho Minisiteri ya Siporo yemeje ko aribwo bishoboka kongera gutegura imikino n’amarushanwa ya ruhago.

Ubwo Shampiyona yasubikwaga tariki 14 Werurwe 2020, Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 , APR FC ifite 56.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo