Ibyavugiwe mu nteko rusange ya Rayon Sports yatorewemo Perezida mushya (AMAFOTO)

Rtd Capt. Uwayezu Jean Fidèle yatorewe kuba Perezida mushya w’Umuryango Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Yatorewe mu nteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020.

Ni inteko rusange byari biteganyijwe ko itangira ku isaha ya saa tatu za mu gitondo ariko itangira itinzeho gato, itangira saa tatu n’igice.

Impinduka mu nama

Ubwo yatangizaga inama y’iyi nteko rusange idasanzwe, Murenzi Abdallah wari umaze ukwezi ayoboye komite y’inzibacyuho, yabwiye abari bakuriye za Fan clubs 46 bari muri iyo nteko ko bagiye kwiga ku hazaza ha Rayon Sports ari naho ngo hagomba gushingirwa umusingi w’imyaka myinshi iri imbere bityo ko hadakwiriye kugira ikibarangaza cyangwa ngo kibatwarire umwanya.

Yahise asaba buri wese kwandika amazina ku gapapuro , akakomeka kuri telefone ye , zigashyirwa ku ruhande hagakorwa inama ntawe telefone irogoya. Ni ibintu ubundi bitari bimenyerewe mu nteko rusange za Rayon Sports.

Ubwo inteko rusange yari irangiye, iki ni kimwe mu bibazo itangazamakuru ryabajije Murenzi Abdallah impamvu byakozwe gutyo.

Murenzi Abdallah yasobanuye ko ari ibyo bumvikanye kugira ngo ntizigire abo zirangaza bityo bakoreshe igihe neza.

Amategeko yafashe umwanya munini

Ku murongo w’ibyigwa hari : Gutora amategeko shingiro y’umuryango wa Rayon Sports ndetse no gutora inzego zizayobora Association Rayon Sports.

Murenzi Abdallah yabanje gufata umwanya asobanurira abakunzi ba Rayon Sports bari bitabiriye iyi nteko idasanzwe ko bagiye gushyiraho impinduka zizaha umurongo Rayon Sports bityo ikava mu miryango ihoramo ibibazo.

Ati " Uyu munsi ni umunsi ukomeye tugiye kuganira ku mategeko shingiro azaturanga. Turashaka kubaka Rayon Sports ivuguruye izaba ubukombe. Ni urugendo rutoroshye."

Yavuze ko Rayon Sports igomba gushingira ku bafana bayo aho gushingira ku bantu bamwe na bamwe ari nabyo ngo byatumye hari abo yagiye ikenesha.

Yavuze ko ikipe nka Rayon Sports idakwiriye guhoramo ibibazo ahubwo ko hashyirwaho umurongo uhamye ugomba kugenderwaho mu myaka myinshi iri imbere kandi bigizwemo uruhare na ba nyirayo.

Amaze kuganiriza abari aho, Me Nyirihirwe Hilaire niwe wafashe umwanya asobanurira abanyamuryango ’Status’ ivuguruye ya Rayon Sports, nabo bagenda bayitangaho ibitekerezo binyuranye ntawe uhejwe.

Byari biteganyijwe ko iyi nteko rusange irangira ku isaha ya saa saba, hakaba ikiganiro n’itangazamakuru. Ariko ayo masaha yageze hakiganirwa ku mategeko shingiro ya Rayon Sports.

Abagomba kujya bitabira inteko rusange, ingingo yibanzweho

Imwe mu ngingo zafashe igihe kirenga isaha ni ivuga ku banyamuryango bazajya bitabira inteko rusange.

Kuri ubu Rayon Sports igiye kubakira kuri za Fan clubs aho buri muntu uzajya aba ayirimo azajya aba ari umunyamuryango wa Rayon Sports, agatanga umusanzu w’ibihumbi bibiri ku kwezi (2000 FRW), arenzeho akitwa inkunga ageneye ikipe.

Murenzi Abdallah yabwiye abari aho ko hagomba gushyirwaho uburyo Fan clubs zakwiyongera zikaba nyinshi ndetse buri imwe nibura ikabamo abantu 30. Yavuze ko bagomba gukorera ku ’mihigo’ kugira ngo bigerweho ndetse babashe kongera umubare w’abasanzwe babarizwa muri za Fan clubs.

Kubera ko mu Turere tunyuranye hagomba gushingwamo za Fan clubs zinyuranye, itegeko ryavugaga ko buri Karere kazajya gatora umuntu umwe uhagararira za Fan clubs zikarimo akaba ariwe uzajya azihagararira mu nteko rusange.

Ni ingingo yafashe umwanya munini, abari muri iyi nteko rusange batangaho ibitekerezo byinshi, haza kwemezwa ko iyo ngingo ihinduka ahubwo inteko rusange ikajya yitabirwa n’abakuriye za Fan clubs zashyize umukono kuri Status ivuguruye (abari mu nteko rusange yo kuri uyu wa Gatandatu), hanyuma izindi zizavuka nyuma zikazemerezwa n’inteko rusange, abazikuriye nabo bakajya bayitabira. Bemeje kandi ko icyo babona cyazahinduka kuri iyi ngingo bazagisuzumira hamwe mu zindi nteko rusange.

Zimwe mu ngingo zaganiriweho zikanafatirwa umwanzuro:

 Izina ry’umuryango ryemejwe ni « Association Rayon Sports »

 Fan clubs zasinye kuri aya mategeko nizo zigize inteko rusange hiyongereyeho izindi zizemezwa nyuma.

 Inteko rusange yahaye uburenganzira Komite nyobozi gutumira abandi bantu mu nteko rusange babona biri ngombwa ko bayitumirwamo ariko bakaza nk’abashyitsi ntibagire icyemezo bafata.

 Fan club nshya igomba kuvuka izajya iba igizwe n’abantu 30 nibura. Izisanzwe zashinzwe zitabafite zahawe amezi 3 yo kuba babujuje.

 Umusanzu shingiro wa buri munyamuryango muri Fan club ni 2000 FRW ku kwezi. Ayo mafaranga niyo make. Andi yose yarengaho yitwa inkunga igenewe Rayon Sports.

 Nta fan club yemerewe kugira ubuzima gatozi.

 Igihe umunyamuryango amaze amezi 3 adatanga umusanzu , atakaza ubunyamuryango.

 Hemejwe ko hazashakwa umukozi uhoraho uzajya akurikirana ubuzima bwa buri munsi bwa Fan club (coordinator) kandi akabihemberwa.

 Abayobozi ba fan clubs bazajya batanga raporo ku bunyamabanga bukuru mu gihe kitarenze iminsi 15 igikorwa kibaye.

 Abari hanze y’igihugu nabo bafite uburenganzira bwo gushinga Fan club.

 Hazashyirwaho Umunyamabanga Mukuru. Uwo munyamabanga mukuru azaba ashinzwe abakozi b’ikipe bakurikirana ibikorwa byayo bya buri munsi akaba umwe mu bagize Komite Nyobozi mu gihe habaye inama, ariko akaba ari umukozi uhembwa, ushinzwe abatekinisiye bashinzwe ibikorwa bya buri munsi bya Rayon Sports.

 Hemejwe ko mu gihe komite nyobozi yose yeguye, umunyamabanga mukuru ariwe utegura amatora mu gihe kingana n’ukwezi

 Hemejwe ko komite nyobozi itowe ihawe uburenganzira busesuye ku bijyanye n’ibirango haba hari inenge bifite, nk’uko inama zagiye zitangwa , bakazaha inama y’inteko rusange igikwiye gukosorwa

 Hemejwe ko status yashyirwa no muzindi ndimi zikoreshwa mu Rwanda

Abakandida bahageze babanza gutegereza

Ahagana ku isaha ya saa sita nibwo abiyamamaje ku myanya itandukanye bari batangiye kugera mu cyumba inteko rusange yabereyemo kuko aribwo byari biteganyijwe ko igihe cyo kwiyamamaza cyari kuba kigeze.

Abakandida babanje gutegereza ko abanyamuryango babanza kuganira kuri Status kuko byarangiye ahagana ku isaha ya saa munani na makumyabiri n’itandatu (14h26) ari nabwo hahise hakurikiraho igikorwa cyo kwiyamamaza, buri mukandida ahabwa iminota itatu yo kwibwira abari muri iyi nteko rusange.

Ubwo amatora yari ageze, Murenzi Abdallah yibukije abari aho ko bakwiriye gutora batagendeye ku marangamutima kuko ngo bahagarariye abandi benshi baba bataje muri iyo nteko rusange.

Yagize ati " Mumenye ko duhagarariye benshi twasize inyuma. Iyo utoye ukoresheje amarangamutima ,uba uhemukiye urwo rwego. Murangwe n’ubushishozi. Abakandida nabo ndabasaba ko barangwa n’ubunyangamugayo nkuko twabibonye mu nyandiko zibaranga baduhashyikirije."

Hagombaga gutorwa ibyiciro bitatu: Komite nyobozi, Komite ngenzuzi na Komite nkemurampaka.

Muri Komite ngenzuzi, ku mwanya wa Perezida habotse abakandida babiri: Bizimana Slyvestre (utabashije kuboneka kuko ari umudivantisti w’umunsi wa 7) na Uwayezu Jean Fidele.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere naho hari abakandida babiri :Mushimire Jean Claude na Kayisire Jacques.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri hari umukandida umwe : Ngoga Roger Aimable ndetse no ku mwanya w’Umubitsi hari umukandida umwe:Ndahiro Olivier

Uwayezu Jean Fidele watorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere yatowe ku majwi 39 mu gihe Bizimana Slyvestre bari bahatanye yagize ijwi naho imfabusa ziba 10.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hatowe Kayisire Jacques. Yatowe ku majwi 33 , mu gihe Mushimire Jean Claude bari bahatanye yagize amajwi 15, imfabusa iba imwe .

Visi Perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 47 , imfabusa ziba 2 Umubitsi yabaye Ndahiro Olivier nawe wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 46, imfabusa 3.

Nkomite ngenzuzi:

Umwaliya Joseline Fannette (Umuyobozi)
Munana Bonaventure(Uwungirije)
Havugiyaremye Ignace(Umwanditsi)

Komite nkemurampaka:

Rukundo Patrick(Umuyobozi)
Kamali Mohammed (Uwungirije)
Rugamba Salvator(Umwanditsi)

’Sintorewe guhangana n’abantu’

Ahagana ku isaha ya saa kumi na mirongo ine (16h40) nibwo Uwayezu watorewe kuyobora Rayon Sports yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

Mu kiganiro yagiranye nabo, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko yakunze Rayon Sports kuva ari umwana. Kwiyamamaza ngo yabikoze bigendeye ku bibazo iyi kipe iheruka kunyuramo.

Ati " Ndi umukunzi wa Rayon Sports. Nayikunze kuva nkiri umwana. Niyo kipe nkunda ninayo nzi. Ntabwo nagaragaye mu buyobozi ariko nari umunyamuryango wayo n’umukunzi wayo. Mu bihe bikomeye yanyuzemo nibwo nicaye mbitekerezaho nganira n’abandi ndavuga nti kuki ntagira icyo nkora kugira ngo Rayon Sports tuyigarurire icyizere....Nibwo natanze kandidatire, none bantoye."

Yakomeje avuga ko amatora yabaye mu mucyo. Yavuze ko Rayon Sports ari ikipe ikunzwe kandi ifite ibigwi. Yavuze ko bagiye gukora ku buryo yongera gukomeza kwitwara neza mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko bizagerwaho bakorera mu mucyo.

Yemereye abanyamakuru ko yabaye umusirikare nyuma y’uko yari abibajijwe na Kayiranga Ephrem wa Radio Flash. Yavuze ko yakivuyemo muri 2005 afite ipeti rya kapiteni. Yavuze ko Kompanyi ishinzwe umutekano ya RGL ariwe wayishinze akaba ari nawe uyiyobora ubu. RGL Security Company ni ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga.

Abajijwe uko yiteguye guhangana n’abitwa ko bari mu ishyamba, bakunze kugaragara muri Rayon Sports ko badashyigikiye ubuyobozi, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko ibyo atari byo ashyize imbere ahubwo aje gukorera uyu Muryango.

Ati " Ibyo ngira ngo amateka yabyo yararangiye, ntorewe gukorera ikipe, sintorerewe guhangana n’abantu kandi ndakeka ko ibibazo byari bihari, ariko ntabwo ari byacitse. Ahari abantu havuka ibibazo, ariko haba n’abandi baza kubikemura. Ni abafana, ni Rayon Sports ubwayo ikemura ibibazo, na Leta yaradufashije iza kutugira inama."

Yunzemo ati " Komite itowe ntabwo inatekereza mu kibi, itowe kugira ngo ikore akazi, nta guhangana muri Rayon Sports. Niba byaranabaye ni ibibazo byavutse, byabayeho, birashoboka ahari abantu, ariko ije gukorera Rayon Sports, gukorera abafana, nta guhangana, nta n’abazaza kutubuza gukora akazi keretse nitunanirwa kandi ntabwo tuzananirwa."

Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko mu byo ashyize imbere ari ukubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe, ikongera kuba Mpatsamakipe.

Ati "Icyangombwa ni uko tugomba guharanira kongera kubaka Rayon Sports. Murayizi ni ikipe yatwaraga ibikombe haba mu Rwanda no hanze, ariko ibyo bizagerwaho ari uko twakoreye mu mucyo, twakoreye mu buryo bwa kinyamwuga.

Yunzemo ati " Ni ugushaka ubuyobozi, ni ugushaka abaterankunga, ni ukuganira na za Fan Club tugashaka amafaranga, ni ukubaka Rayon Sports ikongera kuba Mpatsamakipe, ikaba gikundiro."

Icyumba cya Lemigo Hotel cyabereyemo iyi nteko rusange idasanzwe

Buri wese yabanzaga gutanga ibyangombwa bye hagasuzumwa niba ariwe watumiwe ndetse bakaniyandika kuri liste yari yabugenewe yagombaga kwifashishwa basinya kuri Status ya Rayon Sports Association

Twagirayezu Thadée wari muri komite y’inzibacyuho ari mu bahageze mbere

Murenzi Abdallah (i buryo) wari uyoboye komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yahageze mbere areba niba byose biri ku murongo...i bumoso bwe hari Nziza Yvan Kayumba, Visi Perezida wa Dream Unity Fan club wari waje ayihagarariye....Yanze kwicara atabanje gufata ifoto na Murenzi aba Rayon n’ubu bacyita ’Mayor’

Me Nyirihirwe Hilaire wari umunyamategeko muri komite y’inzibacyuho

Mike Runigababisha uyobora March Generation ubwo yageraga mu cyumba cya Lemigo Hotel

Jean Paul Nkurunziza ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports

Komite y’inzibacyuho yari imaze ukwezi iyobora Rayon Sports kuva tariki 23 Nzeri 2020....uhereye i bumoso hari Me Hilaire Nyirihirwe, Murenzi Abdallah na Twagirayezu Thadée

Murenzi Abdallah niwe wayoboye iyi nteko rusange ndetse ayobora n’amatora

Abayobozi banyuranye ba za Fan clubs cyangwa abungirije bari bahagarariye ba Perezida babo batabashije kuboneka, nibo bitabiriye iyi nteko rusange

Kamali ukuriye The Vert Fan club

Kamayirese Jean Damour ukuriye Indatwa Fan club

Mutarambirwa Jean Claude, Umuyobozi wa Winning Team Fan Club yo mu Karere ka Rwamagana

Bernard ukuriye les Bleu du Sud yo ku Karere ka Huye

Gatete Vincent ukuriye Vision Fan club

Murego Philemon ukuriye Ijwi ry’Aba Rayon

Eugene ukuriye Kivu Belt y’i Karongi

Ngirinshuti Athanase ukuriye The Blue Sky y’i Gikondo

Bucumi ukuriye Gikundiro Lovers

Nsengiyumva Joel ukuriye Gikundiro yacu

Erneste ukuriye Gicumbi cy’aba Rayon yo mu karere ka Gicumbi

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever niwe wari uyihagarariye muri iyi nteko rusange

Nsengimana Aphrodis ukuriye Murera yacu

Rudasingwa wari uhagarariye Dyna Fan club

Hadjati ukuriye Ururembo Fan club

Perezida w’Ijwi ry’aba Rayon Senior

Marceline uyobora Intwali Fan club

Mike Runigababisha uyobora March Generation

Munyabugingo Abdoulkhalim ukuriye Gisaka Fan club

Mutaganzwa Dieudonne, umuyobozi wa Lucky Jersey Fan club

Hakizimana Theogene , Perezida wa Smart Blue

Umuyobozi w’Isibo Fan club

Ngabonziza Eric bita Fils, Perezida wa Trust Supporters

Mugabo Valentin ukuriye Friends Fan club

Nkubana Adrien , Team Manager wa Rayon Sports niwe wandikaga imyanzuro y’inama

Me Nubumwe uyobora Rocket Fan club y’i Gikondo

Batanze ibitekerezo binyuranye ariko ingingo yibanzweho ni ukugena abagomba kujya bitabira inteko rusange....Mu itegeko harimo ko Fan clubs zo mu Karere kamwe zajya zihagararirwa n’umuntu umwe ariko abari muri iyi nteko rusange basanga bitaba aribyo, bemeza ko yajya yitabirwa na buri muyobozi wa Fan club mu zasinye ku itegeko, izizaza nyuma zikemezwa n’inteko rusange nazo zikajya ziyitabira zihagarariwe n’umuyobozi wayo

Mike Runigababisha wahoze akuriye Fan Base ya Rayon Sports yatanze ibitekerezo agendeye kubunararibonye yagize ubwo yayoboraga ihuriro rya za Fan clubs

Kamayirese Jean Damour wayoboye icyiciro cyo gutanga ibitekerezo, yanyuzagamo na we agatanga ibye

Me Hilaire niwe wasobanuriraga abanyamuryango imiterere y’amategeko shingiro

Fanette ukuriye Blue Stars ....Niwe watorewe kuyobora Komite Ngenzuzi

Buri wese yandikaga ku rupapuro uwo atoye

Uwayezu Jean Fidèle waje gutorerwa kuba Perezida wa Association Rayon Sports yari yageze ahabereye iyi nteko ahagana ku isaha ya saa sita

Mushimire Jean Claude wari wiyamamarije ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere

Kayisire Jacques mbere gato y’uko yiyamamariza ku mwanya wa Visi Perezida ari na we wawutorewe

Ngoga Roger Aimable watorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri....Niwe wari umukandida rukumbi

Ndahiro Olivier watorewe kuba umubitsi. Na we yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya

Rukundo Patrick watorewe kuyobora Komite nkemurampaka ya Rayon Sports

Mohammed watowe muri Komite nkemurampaka ya Rayon Sports

Salvator na we yatowe muri Komite nkemurampaka

Komite nyobozi ya Rayon Sports

Komite Ngenzuzi

Uwayezu ageza ijambo ku nteko rusange yari imaze kumugirira icyizere cyo kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere

Kayisire ni Visi Perezida ushinzwe ubutegetsi , imari , gukurikirana imishinga y’iterambere n’imibanire

Roger Aimable ni Visi Perezida ushinzwe gukurikirana ibijyanye na tekiniki n’amarushanwa

Olivier azaba umubitsi wa Rayon Sports mu myaka 4 iri imbere

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo