Ibirunga, Fan Club ya Rayon Sports yiyemeje kuyiserukira mu Majyaruguru

Ibirunga Rayon Sports fan Club ni fan club yo mu Karere ka Musanze yashinzwe igamijwe gushyira hamwe abafana bo mu Ntara y’Amajyarugu bose bafana Rayon Sports ngo bashyire imbaraga hamwe bayishyigikire ndetse bayiheshe ishema isanganywe.

Yavutse muri 2020 mu kwezi kwa Kanama. Yafunguwe ku mugaragaro mu kwezi kw’Ugushyingo 2021. Ubu ifite abanyamuryango 41.

Kuri iki cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022 nibwo abanyamuryango bayo bakoze inteko rusange.

Noheli Emmanuel uyiyobora by’agateganyo yabwiye Rwandamagazine.com ko bayishinze bagamije kugira abanyamuryango benshi bo mu Ntara y’Amajyaruguru ariko bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid19.

Ati " Impamvu twayise Ibirunga, byari ukugira ngo abantu bose bo mu Majyaruguru bayibonemo kuko ibirunga mu Majyarugu bose bayibonamo."

Yunzemo ati " Urebye Fan Club yacu yavutse abantu batabasha guteranira hamwe. Ikipe yacu yari mu bihe bikomeye ariko twiyemeza kwishyira hamwe ngo tunafatanye guhuriza hamwe abayifana bo Ntara y’Amajyaruguru ariko tukabura uko duhura kubera icyorezo cya Covid-19."

Noheli avuga ko ubu bishimira ko babonye uko bazajya bakora inama , bakanakora ubukangurambaga bwo kugira ngo buri mufana wese ufana Rayon Sports ubarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru abone Fan club yisangamo.

Mu nama bakoze kuri iki cyumweru, biyemeje gukomeza kongera abanyamuryango binyuze mu bikorwa bizatuma abafana bo muri iyi ntara biyemeza kuza muri Fan club yabo.

Mu bikorwa bateganya harimo kuba hafi ikipe yabo muri izi mpera za Shampiyona bitabira imikino yose isigaye ndetse no kwitabira iyo mu gikombe cy’Amahoro, bakanatanga ’Prime’ de match ku bakinnyi ba Rayon Sports

Ibirunga Fan Club yafunguwe ku mugaragaro ari Fan club ya 50 muri Rayon Sports. Ubu zimaze kuba 51.

Buri kwezi, Ibirunga Fan Club itanga ibihumbi ijana mu ikipe ya Rayon Sports. Mu nama nyunguranabitekerezo iheruka gutegurwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, igakusanyirizwamo Miliyoni 46 zo kugura abakinnyi umwaka utaha w’imikino, Ibirunga Fan Club yiyemeje gutanga ibihumbi magana atatu.

Pedro wa RC Musanze niwe wari MC muri iyi nama

Noheli Emmanuel, umuyobozi w’Ibirunga Rayon Sports Fan Club

Umutoni Sylivie, umunyamabanga w’Ibirunga Fan club

Sebageni Faustin, umugenzuzi muri Fan Club Ibirunga Fan

Batanze ibitekerezo bitandukanye

Perezida w’Ibirunga Fan club, byose yabyandikaga

Banyuzagamo bagacinya akadiho

Umutoni Sylvie yababwiye ibyavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo ya Rayon Sports aho yari yagiye abahagarariye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo