Ibiganiro hagati ya AS Kigali na Muhadjili byabaye mu masaha 72

Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis ahamya ko ibiganiro hagati y’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali na Hakizimana Muhadjili ngo byatwaye iminsi itatu gusa ariko ngo bikorwa bucece.

Kuri uyu Kane tariki 6 Kanama 2020 Hakizimana Muhadjiri yasinyiye AS Kigali kuyikinira umwaka umwe nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yo mu Barabu. Yateye umugongo Rayon Sports yari imaze igihe imurambagiza ndetse hakaba haburaga gato ngo ayerekezemo.

Ibiganiro byabaye bucece

Nyuma yo gusinyisha Hakizimana Muhadjili, Gasana Francis , umunyamabanga wa AS Kigali yatangarije B&B FM ko kugira ngo bamenye ko Muhadjili atasinyiye Rayon Sports nkuko bamwe babivugaga, ngo bagiye bitegereza ibimenyetso.

Ati " Twe dukora akazi bucece, tugakora buhoro. Buriya kugira ngo umukinnyi umenye ko yasinye, hari ibibigaragaza nyine: Interview y’umukinnyi akavuga ko yasinye, amafoto, itangazamakuru ...ibyo ntibyigeze bibaho. Buriya rero twe twararebaga, tukumva amagambo, tukareba ibyo bandika ariko ugashaka interview y’umukinnyi ukayibura, ugashaka aho umuyobozi yavuze ko yamusinyishije, bikabura, umunyamakuru ubivuga ukamubura, ubwo rero turamwegera turamubwira tuti ese Muhadjili ko tugukeneye ? Ikindi kandi wabonaga ko bamaze kwemeza ko aritwe tuzasohoka."

Yakomeje avuga ko bashyize imbaraga mu gushaka Muhadjili nyuma y’uko FERWAFA yemeje ko AS Kigali ariyo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation ya 2020/2021.

Ati " Twagenze gake tutarabona icyemezo cya Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Aho gisohokeye rero twagombaga guhita dufatirana....tumwegereye aratubwira ati , Rayon Sports twaraganiriye ariko ntabwo birarangira kuko ntibarampa ibyo bagomba kumpa. Turamubwira tuti ese twebwe ko turi tayari kubiguha ndetse tukagira nicyo tukurengerezaho , hari ikibazo ufite ? Ati njyewe ndi umukinnyi, nta kibazo mfite , mubikoze ntakibazo."

I bumoso hari Gasana Francis , umunyamabanga wa AS Kigali , hagati Muhadjili naho i buryo ni Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice

Yakomeje avuga ko babiganiriyeho, barabyemeranwa, ngo ’babika ibanga ryabo’ mu minsi itatu ibiganiro byamaze.

Nyuma yo gusinyira AS Kigali, Muhadjili yahawe Miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 FRW). Azongerwa izindi Miliyoni 5 bityo ’transfer’ ye izabe ihagaze Miliyoni 17 FRW.

Gasana yasoje avuga ko ubu intego yabo kuri ubu ari ukugera mu matsinda ya CAF Confederation ya 2020/2021 kuko ngo bafite ikipe nziza.

Ati " Dufite umushinga wo kugera mu matsinda. Ngira ngo murabibona iyo urebye uruhande rumwe ruriho Tshabalala, Muhadjili ku 10, inyuma ye hari Pierrot, imbere ye hari Ortomal ku rundi ruhande hari Sudi Abdallah , inyuma hari ba Zidane, ba Kalisa n’abandi ...ikipe irubatse. Twe ntitugiye gutembera. Turakosora ibyo twabonye ubushize kandi tubikosora neza."

Muri Nyakanga 2019 nibwo Hakizimana Muhadjiri wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC, yaguzwe na Emirates Football Club yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ku masezerano y’imyaka itatu. Ni amasezerano ariko atarasojwe kuko Muhadjili Hakizimana yaje gutandukana nayo.

Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 26 yakinnye imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi wanatowe nk’uw’umwaka w’imikino 2017/18 mu Rwanda, yari mu beza u Rwanda rufite mu myaka ine ishize, aho buri gihe yazaga mu ba mbere batsinze ibitego byinshi.

Muhadjiri uvukana na Niyonzima Haruna, yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Mu mwaka w’imikino 2018/2019 , yatsinze ibitego 15 muri shampiyona mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro, APR FC yasezerewe muri 1/8 amaze kuyitsindira igitego kimwe mu mikino itatu.

Mu gihe yamaze muri APR FC, yayihesheje igikombe cya shampiyona, igikombe kimwe cy’Amahoro, Super Cup n’irushanwa ry’Intwari.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo