Heroes Cup 2018: Rayon Sports yanganyije na AS Kigali - AMAFOTO

Mu mukino wa 2 wo ku munsi wa mbere w’irushanwa ry’igikombe cy’Intwali, Rayon Sports yanganyije 0-0 na AS Kigali, benshi batungurwa no kubona Bashunga Abouba usanzwe ari umunyezamu yinjira mu kibuga nka rutahizamu.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018. Watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Remera nyuma y’uwo Police FC yatsinzemo APR FC 1-0.

Rayon Sports yakinaga idafite umutoza mukuru, Olivier Karekezi wagiye mu gihugu cya Suede akazagaruka mu cyumweru gitaha. Jannot Witakenge usanzwe yungirije muri Rayon Sports niwe watoje uyu mukino n’umutoza mukuru.

Rayon Sports kandi yakinnye idafite abasimbura bahagije kuko Gilbert na Bashunga Abouba aribo basimbura gusa yari ifite. Rutahizamu Ismaila Diarra yari afite ikibazo cy’imvune mu ivi naho Bimenyimana Bon Fils Caleb we yakutse urwara.

Christ Mbondi ukomoka muri Cameroun, Yassin Mugume ukomoka muri Uganda na Hussein Tshabalala w’Umurundi baheruka gusinyira Rayon Sports bakinnye uyu mukino. Hagati mu kibuga kandi Rayon Sports yakinishijemo Yussuf Ballagome-Da ukomoka muri Nigeria akaba akiri mu igeragezwa muri Rayon Sports.

AS Kigali niyo yatangiye isatira izamu ariko Ndayisenga Kassim witwaye neza muri uyu mukino ayibera ibamba.

Mu minota ya mbere y’umukino Nahimana Shasir yabonanaga neza cyane na Kwizera Pierrot ndetse na Hussein Tshabalala ariko kwinjiza igitego biba ihurizo bikomeye. Rayon Sports yakomeje guhererekanya neza imipira yo hasi ariko imbere y’izamu bikanga.

AS Kigali nayo byagaragaraga ko yiteguye umukino yakuze guhusha ibitego byabazwe. Ndarusanze, Fuadi Ndayisenga na Mbaraga Jimmy bahererekanyaga neza ariko nabo bikabagora gutsinda igitego.

Ku munota wa 37 nibwo Rayon Sports yabonye amahirwe y’igitego akomeye. Tshabalala yahinduye umupira, Shasir Nahimana wari usigaranye n’umunyezamu ashatse kumucisha umupira mu maguru biranga arawugarura, Yassin Mugume awusubijemo, nyezamu Bonheur nabwo awukuramo.

Ku munota wa 59 Ngama Emmanuel yasimbuwe na Ntwali Evode naho ku munota 64 Ndarusanze Jean Claude asimburwa na Kalanda Frank. AS Kigali yabikoze mu rwego rwo kongerera imbaraga ubusatirizi.

Ku munota wa 65 byashobokaga cyane ko AS Kigali ibona igitego. Mbaraga Jimmy wari imbere y’izamu wenyine ku mupira yari ahinduriwe na Mutijima Janvier ateye ishoti Kassim araryama awukuramo.

Ku munota wa 80 Rayon Sports nayo yahushije igitego ku mupira Pierrot yari aherejwe neza na Christ Mbondi, ateye ishoti riremereye ukubita ku giti cy’izamu.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Gilbert yinjiye mu kibuga asimbuye Mugume wari wavunitse. Ku munota wa 90 nibwo Bashunga Abouba yinjiye mu kibuga asimbuye Christ Mbondi ariko umukino warangiye atabashije gukoza ku mupira kuko yinjiyemo mu masegonda yanyuma y’umukino.

Mu mategeko y’iri rushanwa, amakipe yose azahura hagati yayo nyuma hazarebwe ifite amanota menshi.

Kugeza ubu Police FC ni yo iyoboye n’amanota atatu ikurikiwe na Rayon Sports na AS Kigali zifite rimwe naho APR FC ni iya nyuma idafite inota na rimwe.

Irushanwa rizakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha tariki 27 Mutarama AS Kigali ihura na APR FC saa saba kuri stade Amahoro na ho Rayon Sports ikine na Police FC saa cyendan’igice. Rizasozwa tariki 1 Gashyantare Police FC ikina na AS Kigali kuri Stade Amahoro na ho Rayon Sports ikazahura na APR FC.

Diarra wari ufite imvune mu ivi na Caleb wakutse urwara ntibakinnye uyu mukino

Irambona Eric asoma ubutumwa bwerekeranye n’umunsi w’Intwali uzizihizwa tariki 1 Gashyantare 2018

Bashunga Abouba na Gilbert nibo basimbura Rayon Sports yashoboraga kwifashisha

AS Kigali yo yari ifite abasimbura 7 yakwifashisha muri uyu mukino

Eric Nshimiyimana , umutoza wa AS Kigali

Eric Nshimiyimana asuhuzanya na Jannot Witakenge , umutoza wungirije wa Rayon Sports....Jannot ati ’ Ko wakomeje kuba muremure cyane!

Jannot Witakenge, Lomami Marcel na Ramazani nibo bafatanyaga gutoza Rayon Sports kuko Karekezi adahari

Fuadi Ndayisenga yahuraga na Rayon Sports yigeze kunyuramo

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Ndayisenga Kassim (28), Nyandwi Saddam (16), Mutsinzi Ange (5), Mugabo Gabriel (2), Eric Gisa Irambona (17), Kwizera Pierrot (23) (C), Shaban Hussein ’Tchabalala’, Shassir Nahimana (10), Chris Mbondi (9), Yassin Mugume (27), Yussuf Ballagome-Da

11 AS Kigali yabanje mu kibuga:Hategekimana Bonheur, Benedata Janvier, Mutijima Janvier, Munyentwari, Bishira Latif, Rodrigue Murengezi, Ntamuhanga Tumaini Tity, Mbaraga Jimmy, Ndayisenga Fuadi, Ndarusanze Jean Clude na Ngama Emmanuel

Murengezi Rodrigue na Kwizera Pierrot nibo bari abakapiteni

Mu gice cya mbere, Hussein Tshabalala yari yagoye ba myugariro ba AS Kigali

Shasir wakinnye neza ariko agahusha ibitego byabazwe

Fan Clubs za Rayon Sports zahawe ingoma zari zazikozeho...iyi ni March Generation

Fan Club y’ijwi ry’Aba Rayon

Blue Family Fan Club

Gikundiro Forever nabo bari bazanye ingoma nshya zisanga izo bari basanganywe

Christ Mbondi, rutahizamu ukomoka muri Cameroun yari acungiwe hafi cyane


Irambona Eric ku mupira agerageza gusatira izamu rya AS Kigali

Abatoza ba Rayon Sports babwira amayeri Tshabalala

Fuadi Ndayisenga (i buryo) yari ahanganye n’ikipe yanyuzemo ndetse yigeze no kubera kapiteni

Igitego cyabuze abafana ba Rayon Sports bariheba

Ku rundi ruhande , abafana ba APR FC bayobowe na Rujugiro bafanaga AS Kigali

Mugume Yassin yavunikiye muri uyu mukino

Bafannye ariko biranga

Bashunga yahise ahindura imyenda yitegura gusimbura nk’umukinnyi usanzwe

Bashunga yishyushya mbere yo gusimbura

Mu minota yanyuma, Bashunga Abouba yasimbuye Mbondi ku mwanya wa rutahizamu

Benshi batunguwe no kubona Bashunga mu kibuga nka rutahizamu

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana nyuma y’umukino

AS Kigali basenga nyuma y’umukino

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo