Haruna, Bakame , Rusheshangoga n’abanyamahanga 4 muri AS Kigali

Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Eric bita Bakame na Rusheshangoga Michel ndetse n’abanyamahanga 4 bamaze gusinya muri AS Kigali izahagararira u Rwanda muri Total CAF Confederation Cup.

AS Kigali yerekanye aba bakinnyi kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2019. Abayisinyemo ni Haruna Niyonzima uvuye muri Simba Sports Club, Ndayishimiye Eric Bakame uvuye muri Leopards yo muri Kenya, Rusheshangoga Michel uvuye muri APR FC, Ishimwe Christian uvuye muri Marines FC, Rashid Kalisa uvuye muri Kiyovu SC) Songayingabo Shaffy uvuye muri APR FC.

Rusheshangoga Michel na Haruna Niyonzima bari mu biifuzwaga na Rayon Sports

Yasinyishije kandi abakinnyi 4 b’abanyamahanga bavuye muri Cameroon na Gabon
EKANDJOUM ESSOMBE ARSTIDE PATRICK (Union De Douala - Cameroon) , MAKON NLOGI THIERRY (Coton Sport-Cameroon) ALLOGO MBA RICK MARTEL (Manga Sport- Gabon) na FOSSO FABRICE RAYMOND (UMS De Loum- Cameroon).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Yaka

    Ese ubwo iracyivanze na kiyovu ra? Cg kiyovu igiye kuzima burundu kuko Akarere ka Nyarugenge nta faranga kazongera kuyiha. Bâ bafana bayo barashobora kuyipeveya se!!!???

    - 10/07/2019 - 20:49
  • Innocent

    Mwiriwe neza? Ariko ntimukatubeshye. Buri mukinnyi wese NGO Rayon Yamushakaga. Ubu se Haruna Rayo yigeze Imushaka ryari? CYANGWA Muba Mugirango inkuru Yanyu isomwe Cyane??

    Ni ukuri iki kinyamakuru turagikunda n’iyo mutashyiramo ikinyoma Turabakurikirana rwose. Kandi Courage

    - 10/07/2019 - 21:37
Tanga Igitekerezo