Hakiriwe ukuriye Fan Club ya Maputo yahize izindi mu kwakira Rayon Sports mu Mahanga

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakiriye Ndekwe Philbert ukuriye Fan Club ya Rayon Sports i Maputo muri Mozambique, ashimirwa kuba aribo bantu bakiriye neza Rayon Sports ubwo yari iri mu marushanwa mpuzamahanga ya Afurika muri CAF Confederation Cup 2017/2018.

Ndekwe Philbert yakiriwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 5 Ukuboza 2018.

Ndekwe yakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, Visi Perezida, Muhirwa Frederic bakunda kwita Maitre Freddy, Kamayirese Jean D’Amour ukuriye komisiyo y’imyinjirize kuri Stade ku mukino Rayon Sports yakiriye, na Claude Muhawenimana , Perezida w’abafana ba Rayon Sports.

Ndekwe Philbert yavuze ko yaje mu Rwanda azanye ubutumwa b’abafana ba Rayon Sports babarizwa muri Mozambique. Yavuze ko abafana ayoboye bafite ibyifuzo byinshi bijyanye no kumenya neza imikorere ya za Fan Clubs za Rayon Sports zo mu Rwanda kugira ngo babashe guhuza imbaraga, bajye batera nabo ingabo mu bitugu Rayon Sports bafana.

Uko byari byifashe ubwo abafana bo muri Mozambique bakiraga Rayon Sports

Yashimiwe ko amafaranga Rayon Sports yajyanye muri Mozambique yayagaruye uko yakabaye

Mbere na mbere , Perezida Muvunyi yashimiye Ndekwe kuba barakiriye neza ikipe ya Rayon Sports ubwo yari iri muri Mozambique.

Ku itariki 18 Mata 2018 nibwo ya Rayon Sports yasezereye Costa do Sol mu mukino wo kwishyura wabereye i Maputo muri Mozambique ihita yerekeza mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup.

Iminsi yose Rayon Sports yamaze muri Mozambique, Rayon Sports yitaweho n’abafana baho bayifana ndetse ngo amafaranga yari yajyanye yo kwifashisha yayagaruye yose nkuko Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul yabishimiye Ndekwe Philbert.

Ati " Kuba uri hano byatunejeje. Ntabwo ari uko uri i Kigali, ahubwo natwe turashaka kuzanyaruka ngo tubashimire i Maputo nka Komite ya Rayon Sports. Aho twagiye duca hose mu marushanwa mu minsi ishize muri CAF, ntabigeze bahiga Fan Club ya Mozambique. Mwarakoze kandi mwarikoreraga. Ntacyo twakora kindi atari ukubashimira.

Ikipe mwayakiriye neza ndetse amafaranga bagombaga gukoresha hariya barayagaruye bitewe n’uburyo mwabafashe neza ndetse mwanaduteye umutwe mwiza , twagiye mu matsinda tuvuye muri Mozambique nubwo twagarukiye muri 1/4."

Perezida Muvunyi yakomeje amuha ikaze ku mukino Rayon Sports ifitanye na AS Kigali kuri iki Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018. Yunzemo ko Rayon Sports ubu iri kwiyubaka kugira ngo bazayisigire n’abandi imaze kugira icyerekezo gihamye.

Ati " Twasanze ko Rayon Sports yubakirwa kuri za Fan Clubs. Ubu zikabakaba muri 40. Muri izo , dufite izo muri Diaspora. Muri izo zo muri Diaspora, izikomeye zirimo harimo n’iya Mozambique. Twifuza ko twazagaruka n’ikipe, tukagirana umukino wa gishuti n’abahariya ndetse nabo bakaba baza."

Muvunyi Paul yakomeje avuga ko kuri ubu ikipe ahanini ishingiye ku bafana ndetse n’abafatanyabikorwa.

Ati " Ntabwo ikipe ikiri mu muhanda , ntabwo ikipe ikiri mu kajagari. Amatora, ..ibyerekeranye n’imisanzu biri guturuka muri Fan Clubs. Ubuzima bwa buri munsi buri mu maboko ya za Fan Clubs. Turagira ngo aho ziri zikomere ndetse zishinge n’imizi."

Paul Muvunyi kandi yaboneyeho gutuma ndekwe ku bafana bo muri Mozambique bari batangiye kugira impungenge ku byo bumvise ko Rayon Sports yaba igiye gusubizwa i Nyanza, bakumva ko byaba ari nko kuyisubiza inyuma.

Ati " Mu minsi ishize hari abashakaga ko Rayon Sports yasubira i Nyanza. Visi Perezida Freddy niwe wasobanuraga ku maradiyo ko ibyo bintu bidashoboka. Muri Mozambique hari abahoze babimbaza bati ’ ese muremeye isubiye i Nyanza ? Bati buriya ntibyaba ari ukuyisenya ?

Ndababwira nti ntabwo aribyo, ni icyifuzo cy’abantu bagize bumva ko bishoboka ko yaba i Nyanza ariko i Nyanza tuhafite Junior , nibabanze abe ariyo bafasha ariko gusubizayo ikipe nkuru ntabwo byatworohera...haba abaterankunga, haba ibihe aho bigeze , ntabwo byashoboka kuko iyi Kigali ni iya bose kandi muri abo bose harimo n’Abanyenyanza, harimo abakunzi ba Rayon Sports ...."

Yunzemo ati " Ko tuza Mozambique tukahabasanga ? Ntaho tugera ngo tubure Abarayon. No muri Nigeria twahasanze umurayon wadufashije ibintu byinshi, muri Kenya naho twahageze tumeze nk’abisanga, n’ahandi hose twagiye... Ingufu za Rayon Sports ni uko iri hose. Ntaho wagera ngo ubure umurayon. Urwo rukundo nirwo tugira ngo ruzabe ’foundation’ y’igihe kiri imbere."

Perezida wa Rayon Sports , Paul Muvunyi ( i buryo) na Visi Perezida wayo, Muhirwa Freddy nibo bamwakiriye bamushimira uko Fan Club ya Maputo yakiriye ikipe ndetse bamwemerera ko Komite izagira igihe cyo kujya kubashimira

Ndekwe yeretswe umunya Brazil uzaba akinira Rayon Sports mu minsi iri imbere

Kuko muri Mozambique bakoresha ikinya Portugal, baganiriye bamenaho abiri, barasabana

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo