Gutsinda APR FC, buri mukinnyi wa Rayon Sports ashobora guhabwa agera kuri 300.000 FRW ya ’Prime’ (VIDEO)

Mu rwego rwo kwitegura byihariye umukino wa APR FC, ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abantu ku giti cyabo batangiye gushyiraho ’Prime’ yihariye izahabwa abakinnyi b’iyi kipe mu gihe baramuka batsize APR FC. Buri mukinnyi wa Rayon Sports ashobora kuzabona ibihumbi magana atatu mu gihe baramuka batsinze APR FC . Ni akubye inshuro 3 kuyo bari bemerewe ku mukino wa Kiyovu SC.

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2019 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasuye abakinnyi mu myitozo. Bwari buyobowe na Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports na King Bernard, umunyamabanga w’iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Rayon bwasuye ikipe mu myitozo

Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports

Munyakazi Sadate ukuriye MK Sky Vision izagenera buri mukinnyi wa Rayon Sports 100.000 FRW mu gihe batsinda APR FC

Muhirwa Frederic yabwiye abakinnyi ko umukino wa APR FC uvuze byinshi bityo ko haba abakinnyi, abatoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe bakwiriye kwitegura ku buryo bwihariye kugira ngo bazabone amanota 3.

Yababwiye ko uretse ’agahimbazamusyi’ (Prime) bazahabwa n’ikipe, hari n’abandi bantu ku giti cyabo na za Fan Clubs bashaka kubasura bakababwira ayo bazagenera buri mukinnyi mu gihe baramuka batsinze umukino wa APR FC.

Yagize ati " Nkurikije uko abantu bari kugenda bambwira intego bashaka kubashyiriraho, buri mukinnyi ashobora kuzabona agera kuri 300.000 FRW. Impamvu ni uko ari umukino ufite byinshi uvuze kuko kuwutsindwa bigira ingaruka kuri buri wese haba ku mutoza ndetse n’ubuyobozi.

Urugero nka Fan Club mbamo ya The Blue Winners ubwayo hari agahimbazamusyi iteganya kubagenera. Hari n’abandi bantu ku giti cyabo bazajya baza kubibibwirira mu myitozo."

Uwabaye uwa mbere mu gutangaza amafaranga azatanga kuri buri mukinnyi wa Rayon Sports mu gihe baramuka batsinze APR FC ni Munyakazi Sadate ukuriye MK Sky Vision. Sadate yatangaje ko azagenera buri mukinnyi ibihumbi ijana (100.000 FRW).

Sadate kandi yari yatanze ’Prime’ yihariye kuri buri mukinnyi wa Rayon Sports ku mukino iyi kipe yatsinzemo Kiyovu SC 1-0. Icyo gihe buri mukinnyi wese uri kuri Liste ya Rayon Sports yamugeneye ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW) yaje asanga 50.000 FRW bari bemerewe n’ikipe.

Aganira n’abanyamakuru Sadate yavuze icyo bari baje kubwira abakinnyi. Ati " Twaje kwitegura umukino wa APR FC. Ni umukino tugomba gutsinda. Rayon Sports irashaka gutsinda APR FC ikayiha n’isomo , ikayereka n’uburyo ikomeye...Ibyo yadutsinze mu mikino yashize igombe ibyibagirwe , tukayereka ko aritwe bami ba ruhago y’u Rwanda."

Yunzemo ati " Umukinnyi ugomba kumuba hafi, ukamuzamura muri ’Morale’ , ukamuha prime , ukamwemerera ko naramuka atsinze iyo mikino cyane cyane uwa APR FC ari iy’agaciro gakomeye. Buri mukinnyi twamwemereye 100.000 nka MK Sky Vision byo kumushimira igikorwa cyiza azaba yakoze cyo gutsinda APR FC ....APR FC ikumva ko tuyubaha muri byinshi ariko ikumva ko twagera mu kibuga natwe ikaduha icyo cyubahiro."

MK Sky Vision ni kompanyi nshya izanye tekinologi yo gufasha amakipe gutera imbere binyuze mu bicuruzwa abafana bayo bagura, abacuruzi bagiranye amasezerano bakabaha ’discount’ ijya mu makipe bafana.

Iyi kompanyi Sadate ahagarariye izanye ikarita nshya bise MK Card izakoreshwa ku makipe yose azabishaka ariko bakaba barahereye kuri Rayon Sports. Ni ikarita izajya ihabwa umufana, akayifashisha agura ibicuruzwa runaka n’umucuruzi bagiranye amasezerano, amafaranga ya ’ Discount’ avuyeho akajya mu ikipe afana. Ubu batangiye gukorana na Rayon Sports ndetse hatangijwe gahunda yo kwandika imyirondoro y’abafana ngo bahabwe ayo makarita.

Yavuze ko n’ ubusanzwe ari abakunzi ba Rayon Sports ndetse ni na Perezida wa Fan Club ’Trust Supporters’ ariko bakaba biteguye gukorana ‘Business’ n’andi makipe abishaka. Sadate yongeyeho ko amafaranga azavamo azakoreshwa mu kubaka Stade ya Rayon Sports (umushinga wiswe Gikundiro Stadium) izajya ijyamo abantu ibihumbi 60. Ni umushinga bateganya gutangira mu myaka 3 iri imbere mu kibanza Perezida Paul Kagame yemereye ikipe ya Rayon Sports muri 2003 ariko hakaba hari harabuze ubushobozi bwo kucyubaka.

Sadate ati " Nkuko twabitangaje kenshi tuzasha uburyo twakubakamo Stade ya Rayon Sports , twifuza ko yazaba iri mu nziza muri Afurika ndetse ikazaba iri mu ma stade meza mu karere. Mu Rwanda izaba iruta Stade y’Amahoro kuko izaba iyikubye nk’inshuro 3."

Muhirwa Frederic bakunda kwita Maitre Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports yavuze ko akurikije uko yabonye imyitozo , ngo birashya bishyira kubona amanota 3.

Ati " Ni umukino ukomeye, ni derby. Kuri Derby, hari imyitozo ikoreshwa n’abatoza ariko hakaba n’icyiciro cyo kubaganiriza agaciro k’umukino tugiye gukina. Nicyo cyatuzanye kugira ngon tuganire nabo, turebe icyo bakeneye tukirangize hakiri kare kandi twumve n’ibyifuzo byabo. Uko mbabona bose bameze neza. Birashya bishyira ko tuzabona amanota azashimisha abantu."

Freddy yakomeje avuga ko hari abandi bantu bifuza gushyiraraho intego abakinnyi. Ati " Akaguru kabo kagomba kuvamo ubutunzi, ku buryo tububahaye nta n’ikibazo kirimo ariko nabo bakaduha ibyishimo dushaka."

Yakomeje avuga ko ’Locale’ yo kwitegura uyu mukino itazajya munsi y’iminsi 3.

Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe ku itariki 20 Mata 2019. Uzakirwa na Rayon Sports. Niwo mukino uzabimburira iyindi yo ku munsi wa 23 wa Shampiyona ari nabwo izaba isubukuwe.

Videos : Niyitegeka Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Mob

    Bahu,konumva aba rayons bahiye ubwoba!

    - 16/04/2019 - 17:20
  • Jean de Dieu Rukundo

    Ibi bintu byo kumotiva abakinnyi ba Rayon nibyiza! Ariko bijye bikorwa n’igihe royon yakinnye n’andi makipe kubikora gusa kuri Apr fc ntabwo aribyo. Niba rayon ishaka kwihesha agaciro n’ igitinyiro

    - 16/04/2019 - 17:56
  • online

    ahubwo mugiye kubashyushya imitwe baze bakore amahano tuzabariza twarabafatushije Gasenyi muraciriritse ndetse murihasi mubikorwa gusa amagambo murayashoboye rwose

    - 16/04/2019 - 22:03
  • knc

    ariko inkuru ziragwira ! igikona cyababwiye ko umukinnyi azahabwa angahe se ra!

    - 18/04/2019 - 19:12
  • Sembagare peter

    hahahahah,ubwo nubwoba gusa raaa,buretse muraza kureba

    - 20/04/2019 - 07:30
Tanga Igitekerezo