Gorilla FC yazamutse mu cyiciro cya mbere isezereye Etoile de l’Est (AMAFOTO)

Ikipe ya Etoile de l’Est imaze igihe kinini mu cyiciro cya kabiri, yongeye kubura amahirwe yo kuzamuka nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC kuri penaliti mu mukino wa 1/2 wa kamalampaka (Playoffs).

Ni umukino wa kabiri wa 1/4 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 202o, nyuma y’uwari wahuje Rutsiro FC na Vision FC.

Uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa, hiyambazwa penaliti maze Etoile de l’Est ihusha penaliti ebyiri, mu gihe Gorilla FC yahushije imwe.

Penaliti ya nyuma ya Gorilla FC yagombaga gutanga amahirwe yo kuzamuka yatewe na Tuyisenge Pekeyake "Pekinho", arayinjiza Gorilla ihita ibona itike yo gukina icyiciro cya mbere.

Umwaka ushize nabwo Etoile de ’Est yabuze amahirwe muri 1/4 ubwo yasezererwaga na Heroes FC.

Umukino wa nyuma uzahuza Gorilla FC na Rutsiro FC uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ya 2020/21, yo izatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.

11 Etoile de l’Est yabanje mu kibuga

11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

Uretse no kuba ayibereye kapiteni, Pekeyake yafashije cyane Gorilla uyu mwaka

Gacinya Chance Dennis ari mu barebye uyu mukino

Maj. Gen. Mubaraka Muganga, umuyobozi wungirije wa APR FC na we yawurebye

KNC, umuyobozi wa Radio na TV 1 akaba na nyiri Gasogi United yari kuri uyu mukino

Bakijijwe na za penaliti

Lomami Marcel, umutoza wungirije muri Gorilla yarebye Penaliti apfukamye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo