Gorilla FC yatsinzwe umukino wa mbere, Rutsiro FC itangira ibyishimo mu rugo (AMAFOTO)

Ikipe ya Gorilla FC yatsinzwe umukino wa mbere mu cyiciro cya kabiri kuva Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatangira. Ni umukino yatsinzwemo na Rutsiro FC 2-1.

Ni umukino wabereye ku kibuga cya Mukebera Stadium giherereye mu Karere ka Rutsiro. Wahuzaga aya makipe yo mu itsinda rya mbere ririmo amakipe 11.

Mbere y’uyu mukino, Gorilla FC yari imaze imikino 3 idatsindwa mu gihe Rutsiro yo yari imaze gutsinda inshuro imwe, yaratsinze inshuro imwe ndetse inganya rimwe.

Nubwo yari yasuye Rutsiro, Gorilla FC niyo yafunguye amazamu gitsinzwe na Karuta Buha ku munota wa 20 w’umukino.

Ku munota wa 44 nibwo Hakizimana Adolphe yishyuriye Rutsiro , kuri coup franc yateye neza, umunyezamu wa Gorilla ananirwa kuwukuramo.

Ku munota wa 57 nibwo Nshimumuremyi Olivier yatsinze igitego cya kabiri cya Rutsiro FC ari nacyo cyayihesheje amanota 3.

Nibwo bwa mbere Gorilla FC yari itsinzwe umukino, naho Rutsiro yo yatsindaga umukino wayo wa mbere imbere y’abafana bayo.

Wari umukino urimo ishyaka ku mpande zombi

Karuta Buha watsindiye Goriila FC igitego rukumbi yabonye muri uyu mukino

Amaso yose bari bayahanze umupira ngo babonere intsinzi ya mbere mu rugo

Kwizera Bahati Emilien, kapiteni wa Rutsiro FC

Tuyisenge Pekeyake bita Pekinho witwaye neza muri uyu mukino nubwo atabashije guhesha ikipe ye amanota 3

Benon Nyamikore wahoze muri Gasogi United ari mu bitwaye neza ku ruhande rwa Rutsiro FC

....hashize akanya, Nshuti Yves, umunyezamu wa Rutsiro asanga amazi ye yashizemo...

Ati Yewe sha Ball boy we ! Simbuka bakumpere andi mazi

Na we ageze ku ntebe y’abasimbura, ati musukemo amazi, umunyezamu arayakeneye

Aza ayatwaye nk’amata y’abashyitsi

Urakoze cyane, amashoti ari hano ari gutera icyaka !

Amazi ni ingenzi ! Yahise abona imbaraga zisumbuyeho

I bumoso hari Brigadier General Evariste Murenzi [2] ukuriye ingabo mu Turere twa Karongi, Ngororero , Rutsiro na Nyamasheke ...i buryo hari Hadji Yussuf Mudaheranwa, Perezida wa Goriila FC

Shadadi, umunyamabanga wa Gorilla FC

Ku mugunguzi bibafasha gukurikirana neza umupira ari nako baha umurindi abasore babo

Adophe wishyuriye Rutsiro FC

Lomami Marcel utoza Gorilla FC...yayijemo nyuma y’uko umwaka ushize azamuye Gasogi United ari umutoza mukuru wayo

Munyeshema Gaspard utoza Rutsiro FC na we ntiyari yicaye !....umwaka ushize yari umutoza wungirije muri Interforce FC

Igitego cya kabiri cya Rutsiro cyashimishije abakinnyi b’iyi kipe babashije gutsindira mu rugo ku nshuro ya mbere kuva Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatangira

Nyuma y’uko Rutsiro itsinze igitego cya 2...Lomami atanga ikirego ko abana batanga imipira banze kuyitanga....ku kibuga hari hasigaye umupira umwe, indi bayihishe

Umusifuzi wo ku ruhande yasobanuriye uwo hagati ko koko imipira yabuze

....bahita bajya kuyizana

Umusifuzi wa kane yahise ahabwa n’inshingano zo kujya atanga imipira igihe ikenewe

Ntibaba byoroshye kuri iki kibuga !

Uburinganire buraganje mu misifurire... Muhoza Ruth ni umwe mu basifuye ku ruhande muri uyu mukino

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Manzi joseph

    Rutsiro nikomerezaho irashoboye

    - 12/01/2020 - 21:23
Tanga Igitekerezo