Gor Mahia ya Jacques Tuyisenge hasi ku isima ku kibuga cy’indege muri Qatar (AMAFOTO)

Abanyakenya by’umwihariko abafana ba Gor Mahia FC ntibishimiye kubona amafoto y’ikipe yabo iryamye hasi ku kibuga cy’indege cya Doha International Airport ubwo yari mu rugendo igana muri Maroc mu mukino wo kwishyura wa 1/4 wa Total CAF Confederation igomba guhuramo na RS Berkane.

Umukino ubanza wabereye i Nairobi kuri Kasarani Stadium, RS Berkane yatsinze Gor Mahia 2-0.

Byari biteganyijwe ko Gor Mahia ihaguruka muri Kenya ijya mu mukino wo kwishyura ku wa Kane tariki 11 Mata 2019 ariko biba ngombwa ko urugendo rwayo rusubikwa kuko amafaranga y’amatike y’indege atabonekeye igihe. Byabaye ngombwa ko iyi kipe ihaguruka ku wa Gatanu nabwo mu byiciro 2 ari nabwo icyiciro cya mbere cyahagurutse muri Kenya.

Kuri uyu wa Gatandatu ikindi cyiciro cy’abakinnyi ba Gor Mahia bafotowe baryamye hasi ku kibuga cy’indege cya Doha International Airport muri Qatar ubwo bari bategereje indege iberekeza muri Maroc.

Icyiciro cya kabiri cyarimo : Umunyezamu Fredrick Odhiambo, ba myugariro Harun Shakava, Joash Onyango, Philemon Otieno, Geoffrey Ochieng, abakina hagati nka Lawrence Juma, Francis Kahata, Boniface Omondi, na Nicholas Kipkirui.

Umwe mu bakinnyi baganiriye n’ikinyamakuru Goal ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze yasobanuye ko byabakomereye kuko ikipe yabo itigeze ibagenera aho kuruhukira mu gihe bategereje indege.

Yagize ati " Ubu turyamye hasi aho abagenzi bategerereza indege. Indege yacu iri saa sita z’ijoro kandi ikipe iri kuvuga ko nta mafaranga ifite yo kudukodeshereza aho kuruhukira. Ntakindi twakora uretse kuryama hano dutegereje indege. Turagera muri Maroc mu gitondo."

Yunzemo ati " Birumvikana turagerayo tunaniwe cyane ariko tuzagerageza kwitanga uko bishoboka. Twagira ngo abafana bacu bamenye ibiri kutubaho ."

Umukino uhuza amakipe yombi uteganyijwe saa tatu z’ijoro zo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019 kuri Stade Municipal de Berkan yakira abantu 15.000.

Umwaka ushize ntabwo byakundiye Gor Mahia kugera muri 1/4 cya Total CAF Confederation Cup kuko Rayon Sports bari kumwe mu itsinda ariyo yakomeje muri iki cyiciro izamukanye na USM Alger. Uyu mwaka kugera muri 1/4, Gor Mahia yabifashijwemo n’Umunyarwanda Jacques Tuyisenge. Mu mukino bari bakiriyemo Atlético Petróleos de Luanda muri Kenya, Jacques Tuyisenge yatsinze penaliti yabonetse ku ruhande rwa Gor Mahia ku munota wa 58, batsinda igitego 1-0 cyabafashije kugera muri 1/4 batomboyemo RS Berkane.

Kuko ikipe yabo yanze kubakodeshereza aho kuruhukira, abakinnyi ba Gor Mahia baryamye hasi bategereje indege iberekeza muri Maroc

Francis Kahata, umwe mu nkingi za mwamba za Gor Mahia

Abanyakenya batanze ibitekerezo binyuranye ahanini bavuga ko imitegurire mibi ariyo yateye iki kibazo ndetse bamwe bakemeza ko bamaze gusezererwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo