Gikundiro Yacu, Fan Club yashingiwe kuri Facebook yafunguwe ku mugaragaro – AMAFOTO

Gikundiro Yacu, Fan Club ya Rayon Sports yashinzwe bivuye ku gitekerezo cyanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga yamaze gufungurwa ku mugaragaro iba iya 42 mu zifana Rayon Sports zimaze gufungurwa ku mugaragaro.

Ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 nibwo iyi Fan Club yafunguwe ku mugaragaro, ifungurirwa i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Sebanani Jean Claude, Visi Perezida wa Gikundiro Yacu yatangarije abari bitabiriye uyu muhango ko igitekerezo bakigize ari 4. Ngo bakundaga guhurira ku mikino inyuranye aho Rayon Sports yabaga yakiniye. Ari naho bakomoye igitekerezo, biyemeza gushaka uko bakwagura itsinda ryabo bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Ati " Twaje gusanga twari dukwiye kwishyira hamwe nk’abakunzi ba Rayon Sport kugirango bitworohere kuzajya dukusanya inkunga yo gufasha ikipe yacu. Twashatse uburyo twakwihuza n’abandi duhuje ibitekerezo dufungura link kuri facebook kugirango ababyifuza bajye bakora like tubashe kubabona. Bakoze like ari benshi kugeza aho kwitariki ya 18 Kamena 2017 twakoze groupe ya Whatsap."

Sebanani akomeza avuga ko n’ubwo umubare wari umaze kuba mwinshi ariko ngo hari harimo n’abandi bafana izindi kipe bivanzemo bashaka kubaca intege. Bakomeje gukora ubushakashatsi bagenda bamenya abadafana Rayon Sports, babakuramo.

Ati " Ku ikubitiro twatangiranye n’abasaga 100 ariko bose siko bari bafite gahunda kuko twaje no gusanga harimo bamwe mu bafana b’andi makipe ya hano mu Rwanda akunda guhanganira ibikombe na Rayon sport bari baje bagamije kuduca intege ngo tutagira icyo tugeraho."

Yunzemo ati “ Ibyo twakomeje kurwana nabyo kugeza aho bagiye bamenya ko twabavumbuye bakajyenda bavamo gake gake....”

Sebanani avuga ko mu gutangira byari ibintu bigoye cyane ku buryo hari ubwo batumizaga inama ikitabirwa n’abagera kuri 4, ubundi bakaba 5, gutyo gutyo.

Umunsi batumije inama ikitabirwa n’abantu 12 ngo babonye ari igitangaza ari nabwo bahise batora komite.

Ati " Ntitwacitse intege kuko ku itariki ya 18 Mutarama 2018 twatumije inama yitabirwa n’abantu 12. Byabaye nk’igitangaza kuko bwari ubwa mbere yitabirwa n’abantu benshi. Ayo mahirwe twari tubonye twayabyaje umusaruro duhita dushyiraho Komite y’agateganyo ari nayo ikiyobora kugeza ubu."

Ku itariki 18 Kanama 2018 nibwo bwa mbere babashije kugeza umusanzu wabo wa mbere muri Fan Base ya Rayon Sports. Kugeza ubu Fan Club ya Gikundiro Yacu ifite abanyamuryango 43 batanga umusanzu wa buri kwezi kandi ngo bafite inzozi zo gukomeza kwiyubaka kugeza ubwo bazagera nibura muri Fan Clubs 5 za mbere za Rayon Sports zitwara neza.

Runigababisha Mike, umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Fan Clubs zifana Rayon Sports ari na we wayifunguye ku mugaragaro, yashimiye abagize Gikundiro Yacu umuhate bagize , ntibacika intege kugeza bafunguriwe ku mugaragaro Fan Club yabo.

Yabasabye gukomeza gufatanya n’abandi kubaka Rayon Sports bakazagera ku ntego bihaye yo kujya bihembera ikipe buri kwezi ntawundi mufatanyabikorwa ushyizemo amafaranga.

Ati " Ku kwezi Fan Clubs za Rayon Sports zitanga asaga gato Miliyoni 5 FRW. Muri 2019 twihaye intego ko nibura Fan Clubs zizajya zitanga nibura umusanzu wa Miliyoni 10 FRW naho mu myaka 2 twihaye intego ko Fan Base ariyo izajya ihemba Rayon Sports buri kwezi."

" Rayon Sports ishingiye ku bafana ari nayo mpamvu dukwiriye gukomeza gushyira hamwe ngo abe aritwe tuzajya tuyihemba bidasabye ko hari undi mufatanyabikorwa ushyiramo aye mafaranga. Tuzabigeraho nidukomeza gufatanya no kwishyira hamwe."

Mu mwaka umwe Fan Base ya Rayon Sports imaze yakusanyije agera kuri Miliyoni 44 FRW zavuye muri Fan Clubs zigenda zifungurwa ku mugaragaro. Igice kinini cy’aya mafaranga cyashyikirijwe Rayon Sports , andi akaba akoreshwa mu mirimo ya buri munsi y’iri huriro.

Mbere yo gutangira umuhango wo gufungura Fan Club habanza kuririmbwa indirimbo ya Rayon Sports

Abanyamuryango banyuranye bari bitabiriye ifungurwa rya Gikundiro Yacu Fan Club

Nsengiyumva Joel, Perezida wa Gikundiro Yacu

Ntabana Richard ushinzwe ’Mobilisation’ muri Gikundiro Yacu

Umuhanzi Jeff Ajay ni umwe mu bagize iyi Fan Club

Umurerwa Aline, umunyamabanga wa Gikundiro Yacu

Sebanani Jean Claude, Visi Perezida wa Gikundiro Yacu

I Bumoso hari Nshimiyimana Emmanuel Matic, umuhuzabikorwa wungirije wa Fan Base ya Rayon Sports naho i buryo hari Runigababisha Mike , umuhuzabikorwa mukuru wa Fan Base

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu yibukije abagize Gikundiro Yacu ko ingufu za Rayon Sports izikomora ku bwinshi bw’abafana kandi bishyize hamwe

Mike Runigababisha yasabye abagize Gikundiro Yacu gukomeza kugira ubumwe bugamije kubaka ikipe yabo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo