Gikundiro Forever yashyizeho uburyo bwihariye bwo gufasha Rayon Sports

Gikundiro Forever Group yamaze gushyiraho uburyo bwihariye bwo gufasha ikipe ya Rayon Sports muri Shampiyona buzayifasha kwinjiza amafaranga nubwo abafana batemerewe kwinjira ku kibuga.

Ni uburyo bwihariye bwamaze kwemezwa n’abanyamuryango ba Gikundiro Forever Group. Buzatangira n’umukino wa Shampiyona Rayon Sports izatangira yakirwamo na Rutsiro kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukuboza 2020 i Rubavu.

Kuri ubu abagize Gikundiro Forever bamaze kwishyira hamwe bakusanya amafaranga bajyaga bakoresha binjira mu mukino wa Rayon Sports, biyemeza ko bazajya bayakusanya agashyikirizwa ikipe.

Aganira na Rwandamagazine.com, Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever yatangaje ko ubu buryo babutekereje nyuma yo kubona ko kwinjira ku mikino ya Rayon Sports bitemewe ku bafana kubera covid-19 kandi ikipe ngo ikaba ibakeneye.

Ati " Ubu ikipe iradukeneye kandi ntibyemewe ko tujya kuyishyigikira ku kibuga. Twagize igitekerezo ko amafaranga twatangaga twinjira ku kibuga twayakusanya, tukajya tuyashyikiriza ikipe, ikayifashisha mu bindi bikorwa bya buri munsi. Uretse no kuyereka ko ihora ku mutima, tuzaba tunayifashije kwinjiza amafaranga kuko ari ikipe ishingiye ku bafana bayo."

Yakomeje avuga ko bashishikariza n’abandi bafana kuba babafasha muri iki gikorwa, udafite Fan club akaba yayanyuza muri Gikundiro Forever Group agashyikirizwa ikipe.

Ati " Buri mufana wese uri muri Fan club agomba gushaka uko ayageza ku bayobozi be nabo bakayashyikiriza ikipe. Bagenzi bacu bo muri za Fan clubs badufashije muri iki gikorwa, byagira icyo bifasha ikipe yacu bityo bigakomeza kuyifasha mu rugamba rutoroshye rwo gutwara igikombe."

Yunzemo ati " Ni ubukangurambaga twifuza ko buri wese yagira ubwe kuko twizera ko amafaranga Rayon Sports yinjizaga ku kibuga aramutse abonetse byayifasha mu gukomeza kongera imbaraga mu guhatanira igikombe kuko twe turi ikipe ihora ihataniye igikombe."

Yavuze ko uwaba adafite Fan club akeneye kuyanyuza muri Gikundiro Forever yajya ahamagara kuri 0788532662 cyangwa 0787778033

Bamaze gutanga agera kuri Miliyoni

Mu rwego rwo gufasha ikipe gutangira neza Shampiyona, kuri ubu abagize Gikundiro Forever bamaze gukusanya agera kuri Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda agomba gufasha ikipe mu ntangiriro za Shampiyona.

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever Group yabaye Fan club ya Rayon Sports yashinzwe bwa mbere

Fista ati " Rayon Sports ni iyacu kandi ubu nibwo idukeneye kurusha ikindi gihe kuko tugiye gutangira Shampiyona mu bihe bidasanzwe. Abanyamuryango bacu biyemeje ko bakusanya amafaranga yo gufasha ikipe gutangira neza, bakusanya agera kuri Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda atandukanye n’ayo tuzajya duha ikipe kuri buri mukino kandi yamaze gushyikirizwa ikipe."

Gikundiro Forever yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza. Nyuma yaho nibwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 200 bari mu mpande zose z’isi.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndete ninayo bazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Uretse gufana, basanzwe banakora ibikorwa binyuranye byo kuremera abatishoboye, kwitabira gahunda za Leta zinyuranye. Buri mwaka batanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund. Niyo fan Club yafashe iya mbere mu kwitabira gahunda ya Gerayo Amahoro ya Polisi y’igihugu yo gukangurira abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo