Gikundiro Forever ikomeje kuganura imodoka nshya za RITCO (AMAFOTO)

Abagize Gikundiro Forever bakomeje kujya mu Ntara gushyigikira ikipe yabo bagendeye mu modoka nshya z’ Ikigo gikora ubwikorezi, Rwanda Interlink Company Limited, RITCO iheruka kuzana mu Rwanda. Intego ngo ni ugukangurira buri mufana wa Rayon Sports wese kujya mu Ntara ateze RITCO kugira ngo ikipe ye nayo igire icyo ibonaho.

Ubwo abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever Group berekezaga mu Karere ka Rubavu gushyigikira ikipe yabo mu mukino yakiriwemo na Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gashyantare2020 (warangiye Rayon Sports itsinze 2-1), bagendeye muri imwe mu modoka nshya RITCO iheruka kuzana.

Ni nyuma y’uko no ku mukino w’umunsi wa 19, aba bafana nabwo bari bagendeye mu modoka nshya ya RITCO bagiye gufana Rayon Sports mu mukino wayihuje na Bugesera FC (warangiye Rayon Sports itsinze 1-0).

Nayo ni indege yo ku butaka !

Aganira na Rwandamagazine.com, Musafiri Gilbert, umunyamabanga wa Gikundiro Forever yatangaje ko bishimiye cyane izi modoka nshya zazanywe na RITCO. Kuribo ngo basanga nazo ari indege zo ku butaka.

Ati " Tujya tuvuga ko imodoka ya Rayon Sports ari indege yo ku butaka ariko nizi modoka nshya za RITCO nazo ni indege zo ku butaka. Zirimo Screens/Ecrans ebyiri, ku buryo uri imbere n’uri inyuma nta rungu bagira haba mu kureba umuziki cyangwa kureba filime, harimo Wifi y’ubuntu... Ugenda ucometse telefone ku buryo nta mpungenge zo kuva ku murongo, intebe ni nziza cyane, mbese ntacyo wabona uzigayaho."

Nshimiyimana Emmanuel bita Matic ushinzwe umuco na Siporo muri Gikundiro Forever na we avuga ko izi modoka nshya zihariye ku byerekeye imyanya yo kwicaramo ugereranyije n’izari zisanzwe.

Ati " Itandukaniro rindi ni umubare w’intebe, aho zifite imyanya ibiri, ibiri yegeranye, mu gihe mu zisanzwe hari izifite itatu. Urabona ko bifasha abagenzi kuhenda bisanzuye."

Izi modoka nshya kandi zifite uburyo bufasha umushoferi kuvugana n’abagenzi, utugabanyamuvuduko ku buryo itarenza umuvuduko wa kilometero 60 mu isaha, camera z’umutekano n’ibindi.

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever avuga ko kuva Rayon Sports yasinyana amasezerano na RITCO batigeze bahwema ubukangurambaga bwo gukangurira abafana ba Rayon Sports kugenda n’izi modoka ndetse ngo ubu bongereye imbaraga kuko na Serivisi itangwa na RITCO irushaho kuba ntamakemwa umunsi ku wundi.

Ati " Ni ubukangurambaga dukora kugira ngo buri mufana wa Rayon Sports wese yumve ko kugenda na RITCO ari inyungu ku ikipe ye ariko akanabona na Serivisi nziza. Nkubu iyo Gikundiro Forever tugiye mu Ntara na RITCO tuba tuziko umusanzu wacu wamaze kugera mu ikipe."

Tariki 1 Ukwakira 2019 nibwo Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na na RITCO. Amafaranga abafana ba Rayon Sports binjiza bateze imodoka bakoresheje ikarita ya MK Card, hari igice gihabwa ikipe yabo..

RITCO ni ikigo cyigenga gitwara abagenzi hirya no hino mu Rwanda cyasimbuye icyari icya Leta cyitwaga ONATRACOM.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo RITCO yagejeje mu Rwanda imodoka 50 nshya iki kigo cyaguze ziyongera ku zo gisanganywe, zafashije kongera ingendo zirimo 26 zigana mu bice by’icyaro bitageragamo imodoka.

Mbere yo kuzana izo modoka, RITCO yari ifite ibyerekezo 46 bikorerwamo ingendo hirya no hino mu gihugu. Izo modoka nshya, zayifashije kwagura ibyerekezo bigere kuri 98 birimo 26 byo mu mihanda y’icyaro, itararangwagamo imodoka zitwara abagenzi.

Zitwarwa n’abashoferi bahawe amahugurwa yo gutanga Serivisi nziza

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever

I buryo hari Maitre Cyubahiro Didier, umunyamategeko wa Gikundiro Forever

Musafiri Gilbert, umunyamabanga wa Gikundiro Forever avuga ko ngo izi modoka nshya za RITCO nazo ari nk’indege zo ku butaka

Ishimwe Prince ushinzwe ’Discipline’ muri Gikundiro Forever

Abagenzi bafite aho bagenda barebera amashusho abarinda irungu

Buri ntebe kandi ifite umwanya wo gucomekaho telefone

Uwambaye ikoti ry’ubururu ni Nshimiyimana Emmanuel bita Matic ushinzwe umuco na Siporo muri Gikundiro Forever

Mu nzira basubiye i Kigali bati, uwajyana yajyana na RITCO

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Blue

    Ndabemera basaza nyuma y’ubufasha musanzwe mutanga mwitabira no gukorana n’ibafatanya bikorwa ba rayon big up kabisa

    - 5/03/2020 - 20:38
Tanga Igitekerezo