Gasogi United yongereye amasezerano umunya Liberiya Herron Berrian

Ikipe ya Gasogi United yatangiye kwiyubaka itegura umwaka w’imikino utaha,aho yahereye kuri umwe mu bakinnyi yari isanganywe ariwe Herron Berrian Scarla wari umaze umwaka muri Gasogi United FC akina hagati mu kibuga. Yongerewe imyaka ibiri akinira iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Gasogi United bwatangiye kwegera abakinnyi batandukanye harimo n’abayikiniraga bitwaye neza ariko bari bari kugera ku musozo w’amasezerano yabo.

Uwabimburiye abandi mu kongera amaserano yabaye Kwizera Aimable, myugariro wo hagati ukiri muto,uwa kabiri abaye Herron Berrian Scarla umukinnyi mpuzamahamga uturuka mu gihugu cya Liberiya.

Kakoza Nkuriza Charles (KNC), Perezida w’ikipe ya Gasogi United yasobanuye ubwoko bw’amasezerano ya Herron.

Ati " Herron Berrian Scarla yongereye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe yacu ya Gasogi United. Aya masezerano azatangira kubahirizwa taliki 18/09/2020"

Tariki 18 Nzeli 2019 nibwo uyu mukinnyi yari yasinyiye Gasogi United kuyikinira umwaka umwe ari nawo wari uri kugera ku musozo. Icyo gihe yari avuye muri Kiyovu SC.

Herron abaye umukinnyi wa kabiri wongerewe amasezerano muri Gasogi United nyuma ya Kwizera Aimable ukina mu nka myugariro

KNC avuga ko bashaka kubaka ikipe ikomeye bahereye ku kongerera amasezerano abakinnyi basanganywe

KNC kandi yavuze impamvu bahisemo kongerera Herron amasezerano. Ati " Turi kubaka ikipe ikomeye y’igihe kirambye. Twahisemo guhera ku bakinnyi twari dusanganywe. Herron ni umukinnyi mwiza cyane tutifuzaga gutakaza"

Perezida wa Gasogi United KNC kandi yatangaje ko hari n’abandi bazakurikiraho.

"Si Herron wenyine twongereye amasezerano ahubwo hari n’abandi bakinnyi dusanganywe turi mu biganiro ngo bongere masezerano bazakomezanye na Gasogi mu gihe kiri imbere."

Ikipe ya Gasogi United yari iri gukina umwaka wayo wa mbere w’icyiciro cya mbere,ikaba yari iri kumwanya wa 9 kurutonde rw’agateganyo mu gihe shampiyona yari isigaje indi mikino 5 ikaba yarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Nyuma yo kubona uko icyiciro cya mbere giteye mu mwaka wayowa mbere,ubu ibitekerezo byose biri kuri shampiyona itaha aho ubuyobozi bwifuza kubaka Gasogi United ikomeye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo