Gasogi United yerekanye ’Intare y’akanwa’, Iddy Museremu (AMAFOTO)

Ikipe ya Gasogi United yerekanye rutahizamu wayo mushya, Iddy Museremu ukomoka mu Burundi. Ni umukinnyi bahimbye Intare y’akanwa Rwabwiga kubera ngo ubuhanga bwe nkuko bisobanurwa na Perezida wayo Kakoza Nkuriza Charles (KNC) wanamuhaye ikaze.

Iddy Museremu bamwerekanye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 aho Gasogi United ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC.

Uyu rutahizamu wahiza abandi mu gutsinda ibitego muri Shampiyona y’i Burundi, Primus League y’umwaka ushize, yarekeje muri Gasogi United avuye muri Le Messager Ngozi yanegukanye igikombe cya Shampiyona.

KNC yabwiye abanyamakuru ko uyu mukinnyi aje kubafasha byinshi ndetse ngo harimo guhatanira igikombe kuko ngo umwaka ushize bakinnye bafite ubusatirizi bujegajega ugereranyije n’andi makipe bari bahanganye.

Ati " Ngira ngo abakurikira umupira bose baramuzi ko ari umukinnyi mwiza kuko ibikorwa bye by’imyaka ibiri yakoze birahari, avuye mu ikipe yatwaye igikombe . Sinavuga ngo twamuguze amafaranga angana gute ariko agaciro afite ubundi mbona tutanabona amafaranga twamuha ngo bihwane."

KNC yakomeje avuga ko Museremu ariwe mukinnyi mwiza u Burundi bugaragaje impano ye nibura mu myaka 10 ishize. Yabishingiye ku kuba ngo iyo atahamagawe biteza ’yegereyegere’ mu Burundi.

Uyu muyobozi wa Gasogi United yakomeje avuga ko ubuhanga bwa Museremu buzagora ba myugariro ndetse bamwe ngo bizagaragaza imyaka yabo nyakuri bitewe n’uburyo azabagoramo.

Iddy Museremu yavuze ko yahisemo Gasogi kuko asanzwe azi intego zayo ahanini binyuze ku wahoze ari Team Manager wayo Niyibigira Patrick witabye Imana mu minsi yashize.

Ati " Abenshi bava mu gihugu cy’u Burundi baje mu Rwanda gukina muri Rayon Sports kuko ari ikipe nkuru. Ariko njyewe nahisemo Gasogi United kuko nzi intego yayo kandi mbona izamfasha kugera ku ntego zanjye."

Yanaboneyeho kuvuga ko Gasogi United yamushatse kuva mu myaka ibiri ishize ari nayo mpamvu ngo ariyo yahisemo kwerekezamo yirengagije amakipe yandi yamushakaga.

Museremu yavuze ko Shampiyona yo mu Rwanda itandukanye n’iy’iwabo mu Burundi kuko ngo iwabo hakora tekiniki cyane naho mu Rwanda hagakoreshwa imbaraga.

Iddy Museremu ari mu bagize uruhare runini ngo Messager Ngozi yegukane igikombe cya Shampiyona kuko yayitsindiye ibitego 19 muri 51 yatsinze muri rusange. Messager Ngozi yegukanye igikombe ifite amanota 64 mu gihe Musongati FC ya kabiri yari ifite amanota 56, Aigle Noire iba iya 3 n’amanota 48.

Mu bitego 19 Iddy Museremu yinjije, yabitsinze amakipe 11 muri 15 akina icyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Burundi. Amakipe 4 niyo gusa atabashije kwinjiza igitego.

Museremu aje muri Gasogi asangamo abandi bakinnyi iyi kipe yaguze barimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est, Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel na Mazimpaka André wakiniraga Rayon Sports.

Hypno na Imperial ni abaterankunga bashya ba Gasogi United

Abanyamakuru banyuranye bari bitabiriye iki kiganiro...uyu ni Rugangura Axel wa RBA

Muramira Regis wa City Radio

Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM Umwezi

Peter Kamasa wa The New Times

Isaac Kuradusenge wa Kigali Today

Ephrem Kayiranga wa Flash FM

Rigoga Ruth wa RBA

Kabera Fils Fidele ukuriye itangazamakuru muri Gasogi United niwe wari umuhuza w’amagambo muri uyu muhango

Denis wa Isango Star abaza ikibazo

Byanyuraga imbonankubone kuri TV1

Iddy Museremu aje muri Gasogi United avuye muri Le Messager Ngozi yafashije gutwara igikombe cya Shampiyona

KNC yemeje ko Museremu azabafasha byinshi harimo guhatanira igikombe cya Shampiyona

Iddy Museremu akurikiye uko KNC yamutakiraga abanyamakuru

Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye....uyu ni Assoumpta Mukeshimana wa Radio na TV 1

Umutoza Cassa Mbungo nawe yahaye ikaze Museremu

Mutabaruka Anglbert ukuriye abafana ba Gasogi United ati Ikaze Museremu!

Guy usanzwe ari kapiteni wa Gasogi United yaje kumuha ikaze

Uwari uhagarariye Imperial aha ikaze Museremu

Uwari uhagarariye Hypno na we yahaye ikaze uyu rutahizamu witezweho byinshi muri Gasogi United

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo