Gasogi United yatsinze ASPOR, yuzuza imikino 10 idatsindwa [AMAFOTO]

Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino cyatsinzwe na Rugamba Jean Baptiste cyahesheje Gasogi United kwegukana amanota atatu y’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri, batsinda ASPOR FC igitego 1-0 kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali.

Mbere y’umukino, imihigo yari yose hagati ya KNC (Nyiri Gasogi United) na Rwamanywa (ASPOR FC) gusa byasabye ko aba bagabo bombi bategereza icyo abakinnyi bari gukora mu kibuga ku bwatsi bw’i Nyamirambo.

Mu minota ya mbere, amakipe yombi yakinaga imipira miremire yo kwirwanaho, basa n’abigana. Uburyo bwaje hafi bugana mu izamu ni aho ku munota wa 13, Kayitaba Jean Bosco yatereye ishoti rikomeye inyuma gato y’urubuga rw’amahina umupira ugonga ipoto, umugarukiye, asubizamo ujya hejuru gato y’izamu. Nyuma y’iminota itanu, Bosco nanone yacenze umuzamu, ahinduye umupira Habimana Yves ananirwa kuwutereka mu nshundura.

Umutoza wa ASPOR FC yahise akora impinduka byihuse ku munota wa 20 gusa, Mujyanama Assouman asibura Nyirigira Levis. Aha ariko, ntabwo byabujije Gasogi United gukomeza kwiharira umukino, aho baje no kubona uburyo bw’ishoti ryatewe na Tuyisenge Issa, umupira usanga umunyezamu Muhawenimana Emmanuel wa ASPOR FC.

Niyonkuru Jean Luc yakinannye neza na Habimana Yves ahagana ku munota wa 24, ahereza uyu rutahizamu umupira, maze na we ateye ishoti umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu mbere y’uko kandi Hategekimana Patrice arokora ikipe ye ubwo yashyiraga umupira wari uhinduwe na Jean Luc muri koruneri akoresheje umutwe. Zigiranyirazo Eric na we yatabaye ikipe ye, akuraho umupira ukomeye wahinduwe na Habimana Yves mu izamu.

Ahagana ku munota wa 30, ASPOR FC bakoze contre-attaque yavuyemo kuruneri itagize icyo itanga mu gihe Gasogi United babonye ubundi buryo nyuma y’aho Rugamba Jean Baptiste yateye umupira ukagonga ipoto mbere y’uko nabo bakora contre-attaque, ariko Kayitaba Bosco ananirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe bari babonye kimwe no kuri Nyonkuru Jean Luc.

Iminota itatu ya nyuma isoza igice cya mbere, ASPOR FC yashoboraga kuyibyaza umusaruro, aho Kamanzi Idrissa yazamukanye umupira ugashyirwa muri koruneri na Kwizera Aimable mbere y’uko kandi uyu rutahizamu wa ASPOR agwa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi avuga ko bamukuyeho umupira nta kosa bamukoreye. Hakizimana Deus yagerageje uburyo bwa nyuma ku ruhande rwa ASPOR mu gice cya mbere, umupira ufatwa neza na Cuzuzo Aime Gael.

Iminota 45 y’igice cya kabiri, yatangiranye gusatira gukomeye ku ruhande rwa Gasogi United, aho Uzabakiriho Jean de Dieu yahinduye umupira mwiza mu izamu, Bosco ananirwa kuwushyira mu rushundura, awutera hanze mbere y’uko Idrissa abonera ASPOR koruneri ubwo Aimabke yarenzaga umupira yari azamukanye kuri contre-attaque. Nyuma y’iminota 10 amakipe yombi avuye mu karuhuko, ASPOR FC bahushije igitego ku mupira watewe na Hakizimana Deus aroba umuzamu Gael wari usohotse, amurengeje umupira ariko Kwizera Aimable awukuriramo ku murongo.

Uzabakiriho Jean De Dieu yahinduye imipira ibiri igana mu izamu, umwe ufatwa n’umunyezamu Muhawenimana, undi ushyirwa hanze na Rugamba Jean Baptiste washatse gutsindisha umutwe mbere y’uko Kayitaba Bosco asimburwa na Ndabaramiye Shukran habura iminosa hafi 30 ngo umukino urangire.

Ahagana ku munota wa 70, ASPOR babonye coup-franc ku ikosa Kazindu Bahati Guy yakoreye kuri Idrissa, bayiteye umupira ufatwa neza na Cuzuzo mbere y’uko Gasogi bakora impinduka na none, binjiza mu kibuga Rugangazi Prosper. Umunyezamu wa ASPOR Muhawenimana Emmanuel yabaye intwari ubwo yakuragamo umupira Byumvuhore Tresor yateresheje umutwe uvuye kuri coup-franc ya Uzabakiriho, awurenza izamu ujya muri koruneri.

Gasogi y’umutoza Lomami Marcel, ntibacitse intege mu gusatira izamu ndetse biza kubahira ku munota wa 85 w’umukino ubwo Rugamba Jean Baptiste yafunguraga amazamu ku mupira wari uvuye mu ruhande rw’ibumoso. Rugangazi Prosper yashoboraga kubonera Gasogi United igitego cya kabiri mu minota y’inyongera, ariko ishoti rikomeye yateye, rica ku ruhande rw’izamu rya ASPOR FC.

Umukino warangiye amanota y’umunsi yegukanywe na Gasogi United ku gitego 1-0, yuzuza imikino 10 idatsindwa, aho iyoboye urutonde rw’itsinda A mu cyiciro cya kabiri n’amanota 26, amanota 4 imbere ya Vision FC ya kabiri mu gihe ASPOR FC bafite amanota 17 ku mwanya wa kane.

Gasogi United: 20 Cuzuzo Aime Gael(GK), 2 Nkubana Marc (c), 3 Uzabakiriho Jean De Dieu, 6 Kazindu Bahati Guy, 15 Kwizera Aimable, 10 Niyonkuru Jean Luc, 7 Tuyisenge Issa, 4 Kayitaba Jean Bosco, 14 Habimana Yves, 8 Byumvuhore Tresor, 16 Rugamba Jean Baptiste.

Abasimbura: Romami Felix 12, Kambale Abdoul Karim 18, Turatsinze Peter 19, Rugangazi Prosper 11, Ndabaramiye Shukran 22, Twagizimana Fulgence 5, Saro Mutijima Rene Patrice 13.

Umutoza: Lomami Marcel

ASPOR FC: 1 Muhawenimana Emmanuel (GK), 7 Kamanzi Idrissa (c), 2 Ruzibiza Patrice, 6 Hategekimana Patrick, 17 Gasana Elvis, 3 Zigiranyirazo Eric, 9 Hakizimana Deus, 14 Semahoro Cedrick, 19 Nyirigira Levis, 12 Niyondamya Frederick, 15 Rugwiro Nshimiye K Pascal.

Abasimbura: Twagirumukiza Yves 51, Kagirabana Fabrice 10, Niyigenda AbdouKhadil 20, Iraguha Emile 16, Kwizera Fabrice 5, Gasore Vincent 4, Mujyanama H Assouman 11.

Umutoza: Habimana Eric

Uko imikino yumunsi wa 10 mu cyiciro cya kabiri yarangiye kuri uyu wa Gatandatu

Itsinda A

  • Sorwathe FC 2-0 Gasabo United
  • La Jeunesse FC 3-0 UR FC
  • Gasogi United 1-0 Aspor FC

Itsinda B

  • Etoile de l’est FC 2-0 Unity FC
  • Interforce FC 2-1 Hope FC
  • Gitikinyoni FC 0-4 Heroes FC
  • Intare FC 2-0 Miroplast FC

KNC na Rwamanywa, buri wese yari yahize gutsinda uyu mukino

Nkubana Marc, myugariro w’iburyo akaba na kapiteni wa Gasogi United

Bosco yagoye ba myugariro ba ASPOR ariko na bo bamucingiraga hafi

Umukino warimo ishyaka ryinshi no kwitanga

Lomami Marcel utoza Gasogi United

Umunyezamu wa ASPOR Muhawenimana afata umupira watewe na Uzabakiriho kuri coup-franc

KNC yereka Rwamanywa uburyo ikipe ye iri kurushwa

Temarigwe na Rwarutabura bari mu baje kureba uyu mukino

Habimana Eric utoza ASPOR FC

Gasogi United babonye igitego mu minota ya nyuma y’umukino

Photo: Hardi UWIHANGANYE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo