Gasogi United yatangiye kwitegura Musanze FC

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019 ni bwo ikipe ya Gasogi United FC yakoze imyitozo ibanzirirza iya nyuma yitegura ikipe ya Musanze FC.

Kuri uyu wa 4 tariki 21 Ugushyingo 2019 nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda isubukurwa aho ku ikubitiro hazaba umukino umwe rukumbi uzahuza ikipe ya Gasogi United FC izakiramo ikipe yaMusanze FC. Uyu mu kino uzaba ari uw’umunsi wa 9.

Ikipe ya Gasogi United FC yakoze imyitozo y’imbaraga aho abakinnyi bose bakoze imyitozo.

Nshimiyimana Maurice Maso utoza Gasogi , umutoza wungirije wa Gasogi United yavuze ko biteguye umukino neza nta kibazo.

Ati "Ikipe ya Gasogi twese tumeze neza,abakinnyi ni bazima bose ntakibazo gihari,ibyo rero biratanga icyizere ko tuzitwara neza ku mukino dufite ku wa 4 uzaduhuza na Musanze FC."

Kapiteni wa Gasogi Kazindu Bahatu Guy wanakiniye ikipe ya Musanze FC we yavuze ko ubuyobozi bwakoze byose hasigaye uruhari rw’abakinnyi

Ati "Abakinnyi twese tumeze neza,Perezida na komite bakoze ibyo basabwa hasogaye ibyacu.Njyewe nakinnye muri Musanze ndashaka kwerekana ko ndi umukinnyi mwiza."

Uyu mukino uzahuza ikipe ya Gasogi United na Musanze uteganyijwe kuri uyu wa kane taliki 21 Ugushyingo 2019 kuri Siatde ya Kigali guhera saa cyenda z’umugoroba.

Kwinjra muri uyu mukino ni 1000 , 3000, 5000, na 10.000 FRW muri VVIP.

Musanze FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 8 naho Gasogi United ikaba ku mwanya wa 8 n’amanota 10.

Perezida wa Gasogi KNC ubwo yageraga ku myitozo

Kazindu Bahati Guy, Kapiteni wa Gasogi United

Nshimiyimana Maurice bita Maso niwe wakoresheje iyi myitozo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    amakuru kuri equipe yacu bita etincelle fc

    - 21/11/2019 - 13:33
Tanga Igitekerezo