Gasabo Gorillas Academy yateguye shampiyona izafasha abana kugaragaza impano yabo

Ikigo kigisha umupira w’amaguru abana bakiri bato cya Gasabo Gorillas Academy cyateguye amarushanwa y’umupira w’amaguru azabahuza n’ibindi bigo guhera mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare, imikino izasozwa tariki ya 2 Mata 2019.

Nk’uko RwandaMagazine.com yabitangarijwe na Shyaka Victory ‘Brown’, umutoza akaba n’umwe mu bagize Gasabo Gorillas Academy, ngo iyi shampiyona bayiteguye mu rwego rwo kugira ngo abana babone uko bagaragaza impano yabo dore ko kubona aho bakinira ndetse n’amarushanwa bigoye.

Shyaka yagize ati:” Intego nyamukuru y’amarushanwa yacu ni detection des talents (kureba impano) na development (guteza imbere abafite iyo mpano). Ni ukugira ngo kandi abana bacu bakine, bagaragaze impano zabo, bagaragaze ubushobozi bwabo. Hari igihe usanga n’ufite ubushobozi wabafasha aba atazi aho yabasanga.”

Gahunda y’amarushanwa yateguwe na Gasabo Gorillas Academy

Umuyobozi wa Gasabo Gorillas Academy yavuze ko basanzwe bitabira amarushanwa mpuzamahanga ahuza ibigo by’umupira w’amaguru, aho mu mwaka ushize bitabiriye irushanwa ryabereye i Dubai begukana igikombe mu batarengeje imyaka 10, batsinze ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Ati:” Mu mwaka ushize twitabiriye irushanwa ryabereye Dubai. Twitwaye neza twegukana igikombe muri U-10 dutsinze Paris Saint-Germain. Uyu mwaka bikunze mu kwa Gatandatu tuzasubirayo tujye guhagarara ku gikombe twegukanye, bidakunze twazasubirayo ubutaha.”

Gasabo Gorillas Academy yitoreza kuri Croix Rouge ku Kacyiru, ikaba yaratumye izindi academy ziri hafi yayo nka: Future FA na Forever FA. Intego bafite mu minsi iri imbere ni ukuba iri rushanwa ryaba mpuzamahanga, rikajya rizamo n’andi mashuri ya ruhago yo mu karere.

Shyaka Victory yavuze ko kandi abana bazagaragaza impano kurusha abandi mu byiciro bine (U-8, U-10, U-12 na U-14) bashakirwa iminsi yihariye kugira ngo bakomeze gukurikiranirwa hafi.

Kuri uyu wa Gatandatu, aya marushanwa azatangira saa Mbiri za mugitondo (08:00) asozwe saa Saba n’gice (13:30).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • coach nsabiyera jean marie

    ndashimira ubuyobozi bwa gasabo gorillas bwadutumiye muri champion nkik’ikipe ya forever team tugatwar’ibikombe bibiri U8-U10 none nkatw’Abatoza bakizamuka bazadufash’iki murakoze

    - 9/04/2019 - 14:20
  • nsabiyera jean marie

    nd’umutoza wa forever team turabashimira ibikorwa byiza mukora ngo mutezimbere impano zabana none se kuki muzamur’impano zabana mukirengagiza abatoza baba. babazamuye akenshi usanga arabatoza bakiri bato ikindi mukagira agahimbazamusyi mugenera abatoza cyane cyane abatwaye ibikombe ikindi kibazo uriya mudari wa bronze ufite agaciro kangahe murakoze

    - 18/07/2019 - 21:59
Tanga Igitekerezo