Frank Ouna wa Musanze FC na Cassa Mbungo mu bahataniye igihembo cy’umutoza w’umwaka muri Kenya

Umunya Kenya, Frank Ouna Onyango uheruka gusinya muri Musanze FC n’umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza Bandari FC, bari mu batoza bazatoranywamo uwahize abandi muri Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2020/21 muri Kenya, mu bihembo bizatangwa ku wa 14 Nzeri 2021.

Umunya-Kenya Frank Ouna uheruka gusinya imyaka ibiri muri Musanze FC, yatoje Mathare United ayifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kwirukanwa kwa Salim Ali.

Tariki 06 Nzeli 2021 nibwo Frank Ouna yasinye amasezerano muri Musanze FC aho azungirizwa na Nshimiyimana Maurice bita Maso.

Cassa Mbungo we yagizwe umutoza wa Bandari FC muri Mutarama uyu mwaka, ayisanga iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota umunani mu mikino itandatu.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya, yarangiye Bandari FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 53 mu mikino 32.

Kwitwara neza muri iyi Shampiyona byahesheje Cassa Mbungo kugaragara ku rutonde rw’abatoza bazatoranywamo uwahize abandi muri Kenya mu mwaka ushize w’imikino.

Cassa Mbungo André asanzwe ari umwe mu batoza bakomeye mu Rwanda, aho yanyuze mu makipe arimo Rwandatel, AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC, Rayon Sports na Gasogi United.

Ni ku nshuro ya kabiri ari gutoza muri Kenya dore ko yabaye muri AFC Leopards kugeza mu Ukuboza 2019 ubwo yasezeraga kubera kumara igihe kirekire adahembwa.

Abandi ni Robert Matano wahesheje Tusker FC kwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka itanu, Patrick Aussems wa AFC Leopards na William Muluya wa Kariobangi Sharks.

Frank Ouna aheruka gusinya muri Musanze FC, ubu ari guhatanira igihembo cy’umutoza w’umwaka muri Kenya aho yatozaga umwaka ushize muri Mathare United

Umunyarwanda Cassa Mbungo André ari mu bahataniye igihembo cy’umutoza w’umwaka muri Kenya

Urutonde rw’abatoza bahataniye igihembo cy’umwaka muri Kenya

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo