Ferwafa yemeje ko AS Kigali ariyo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza ko AS Kigali ari yo izasohokana na APR FC mu marushanwa nyafurika.

Ni nyuma y’impaka zimaze iminsi hibazwa ikipe izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup hagati ya Rayon Sports na AS Kigali.

Bimwe mu byashingiweho FERWAFA yemeza ko AS Kigali ari yo izaserukira u Rwanda harimo ko mu ngingo ya kabiri y’amategeko y’Igikombe cy’Amahoro cya 2020, agace ka gatatu, havuga ko ‘ikipe izegukana irushanwa ariyo izakina CAF Confederation Cup y’umwaka utaha.’

Icya kabiri cyashingiweho ni ukuba amabwiriza ya CAF Confederation Cup yemejwe na Komite Nyobozi ya CAF ku wa 19 Nyakanga 2019, agomba gukurikizwa, akaba yemeza ko ikipe yegukanye igikombe cy’Igihugu ariyo yitabira iri rushanwa.

Ingingo ya kane y’ayo mabwiriza, mu gace ka gatandatu, ivuga ko ‘mu gihe habaye impamvu ituma irushanwa ry’igihugu ridakinwa, federasiyo y’icyo gihugu ifite uburenganzira bwo kohereza ikipe yatwayeirushanwa riheruka.

Hagendewe kuri izo ngingo, Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro cya 2019 ariyo izakina CAF Confederation Cup ya 2020/21 kuko irushanwa rya 2020 ritigeze riba.

Ububasha bwo gufata iki cyemezo, Komite Nyobozi ya FERWAFA ibuhabwa n’ingingo ya 33 y’amategeko shingiro yayo yo ku wa 8 Nzeri 2018.

AS Kigali izasohokana na APR FC yegukanye Shampiyona ya 2019/20, yo ikaba izakina CAF Champions League ya 2020/21.

Biteganyijwe ko amarushanwa Nyafurika y’umwaka utaha w’imikino, azatangira mu Ukwakira mu gihe ay’uyu mwaka wa 2019/20, azasozwa mu ntangiriro z’uko kwezi nyuma yo gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Muri CAF Confederation Cup ya 2019/20, AS Kigali yasezerewe mu ijonjora rya kabiri nyuma yo gukuramo KMC yo muri Tanzania ariko igatsindwa na Proline FC yo muri Uganda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo