FERWAFA yatangaje igihe amarushanwa itegura azasubukurirwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ingengabihe nshya mu mpira w’amaguru, aho shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza.

Ni ingengabihe yashyizwe hanze kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2020.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru biteganyijwe ko izatangira tariki 4 Ukuboza 2020.

Imikino ya Playoffs yo gushaka amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere izakinwa tariki 13 Ugushyingo 2020 kugera tariki 20 Ugushyingo 2020.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki 19 Ukuboza 2020, igikombe cy’Amahoro gitangire tariki 2 Werurwe 2021, mu gihe shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri hataratangazwa nyuma igihe zizatangira.

Igikombe cy’Intwali gihuza amakipe 4 yabaye aya mbere muri Shampiyona, kizatangira tariki tariki 25 Mutarama 2021 gisozwa tariki 1 Gashyantare 2021.

Umupira w’amaguru uheruka gukinwa ku butaka bw’u Rwanda ku wa 14 Werurwe, umunsi Minisiteri y’Ubuzima yatangarijeho ko habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Ibi byatumye amwe mu marushanwa arimo Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro cyari kigitangira, ashyirwaho akadomo muri Gicurasi mu gihe Shampiyona y’abagore n’iy’Icyiciro cya Kabiri byemejwe ko zizasozwa imikino isubukuwe.

Muri Kanama, FERWAFA yari yateganyije ko amarushanwa yose azasubukurwa mu Ukwakira, ariko bigeze mu ntangiriro za Nzeri, itangaza ko igihe cyari cyatangajwe kivuyeho, hazamenyeshwa andi matariki.

Ku wa 28 Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo yakomoreye imikino yose n’amarushanwa, ariko ivuga ko buri shyirahamwe rizemererwa gutegura imikino mu gihe ryagaragaje gahunda ihamye yo kwirinda Coronavirus.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo