FERWAFA yasubitse itangira rya Shampiyona

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda , FERWAFA ryasubitse itangira ry’amarushanwa yaryo Shampiyona ya 2020/21 .

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko gahunda y’amarushanwa yaherukaga gushyira hanze ihindutse, amatariki mashya amarushanwa n’indi mikino bizaberaho bikazatanganzwa nyuma.

Byari biteganyijwe ko amarushanwa ya FERWAFA azasubukurwa mu kwezi gutaha, aho Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yari gutangira tariki ya 30 Ukwakira.

Iyi ariko, yari kubanzirizwa n’imikino ya play-offs z’Icyiciro cya Kabiri zari kuba hagati ya tariki ya 2 n’iya 17 Ukwakira mu gihe shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, zombi zari gusubukurwa tariki ya 3 n’iya 4 Ukwakira 2020.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo itangaza ko inama ya Komite Nyobozi yateranye ku wa Kane, yemeje ko itangira ry’amarushanwa rizatangazwa ikindi gihe.

Bati " Dushingiye ku ibaruwa No 1627/FERWAFA/2020 yo ku wa 06/08/2020 twabandikiye tubagezaho gahunda y’amarushanwa ya FERWAFA y’umwaka wa 2020-2021....Dushingiye ku myanzuro ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yo ku wa 10/09/2020;....Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko gahunda y’itangira ry’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda y’umwaka wa 2020-2021 ihindutse. Gahunda nshya irebana n’itangira ry’amarushanwa yavuzwe haruguru muzayimenyeshwa mu gihe cya vuba."

FERWAFA ariko yamenyesheje abanyamuryango ko impinduka kuri gahunda irebana n’itangira ry’amarushanwa ya FERWAFA ritazahindura gahunda yari isanzwe irebana n’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo nk’uko babimenyeshejwe.

Ibikorwa byose by’imikino n’amarushanwa mu Rwanda, byahagaritswe kuva ku wa 15 Werurwe uyu mwaka, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo