FERWAFA yasubije Rayon Sports ku kibazo cy’umusifuzi Ndagijimana

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryasubije ikipe ya Rayon Sports yari yanditse isaba ko umusifuzi Ndagijimana Theogene yasabwa ibisobanuro bw’imyitwarire yagize ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sports. FERWAFA ivuga ko ngo amashusho yafashwe kuri icyo gitego atafashwe kinyamwuga bityo umwanzuro w’umusifuzi wahawe agaciro.

Tariki 13 Ukuboza 2018, ikipe ya Rayon Sports yareze umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene muri FERWAFA imushinja iteka kwanga ibitego biri byo iyi kipe iba yatsinze bityo bakaba basaba FERWAFA ko itazongera kumushyira ku mikino y’iyi kipe.

Hari nyuma y’igitego yanze ubwo Rayon Sports yatsindwaga na APR FC 2-1 ku mukino wo ku munsi wa 8 wa Shampiyona. Icyo gihe umusifuzi Ndagijimana Theogene wari ku ruhande yanze igitego cya 2 cya Rayon Sports cyatsinzwe na Michael Sarpong.

Bukeye bwaho nibwo Rayon Sports yandikiye yandikiye umunyabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA isaba ko babasabira uwo musifuzi ibisobanuro.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018 FERWAFA yasubije Rayon Sports. Ibaruwa y’igisubizo cyahawe Rayon Sports yanditswe na Uwayezu Francois Regis, umunyamabanga wa FERWAFA.

Iragira iti " Dushingiye ku ibaruwa yanyu yo ku wa 13/12/2018 mwatwandikiye mudusaba ko twasaba ibisobanuro ku musifuzi muvuga ko yitwaye nabi ku mukino wa APR FC vs Rayon Sports FC wakinywe tariki 12/12/2018, nyuma yo kugeza icyo kibazo kuri komisiyo ishinzwe imisifurire muri FERWAFA, iyo komisiyo yahise iterana ku wa 14/12/2018 iyobowe na Perezida wayo Gasingwa Michel, isuzuma ikibazo mwatugejejeho kirebana n’igitego cyanzwe hagaragajwe ko umukinnyi yaraririye (Hors jeu)."

Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yanzuye ko " Nyuma yo gusesengura amashusho ya Azam TV, yasanze ayo mashusho atarafashwe ku buryo bw’ubunyamwuga bugaragaza uko abakinnyi bahagaze ugereranyije n’umurono w’izamu ushingirwaho m’ukureba no guhana kurarira igihe umukinnyi wa Rayon Sports (Sarpong) yajyaga gukina umupira yari ahawe na mugenzi we (Iradukunda Eric).

Itegeko rivuga ko umukinnyi ahanirwa kurarira iyo agiye gukina umupira ahawe na mugenzi we kandi kimwe mu bice by’umubiri we uretse ukuboko , cyarenze umukinnyi ubanziriza uwa nyuma wugarira (second last defender) mu gihe umupira wavaga kuri mugenzi we usatira.

Hari hakenewe ishusho rica umurongo rifatiwe inyuma y’umusifuzi wo ku ruhande (Ndagijimana Theogene ) ryagombaga kugaragaza uko ibice by’umubiri by’umukinnyi usatira wa Rayon Sports n’uwugarira wa APR FC byari bihagaze igihe umupira wavaga ku kirenge cy’umukinnyi wa Rayon Sports wari uwutanze.

Mu rwego rwa tekiniki , iyo ibyo bitagaragara , icyemezo cy’umusifuzi gihabwa agaciro kuko ariwe uba uhagaze m’uburyo bwiza bumufasha kubona ibyavuzwe haruguru."

Ibaruwa ya FERWAFA isoza igira iti " Mu gihe mwaba mukeneye ibisobanuro birenzeho , komisiyo ishinzwe imisifurire yiteguye kubibaha."

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyisubiza ku kibazo cy’umusifuzi Ndagijimaa Theogene

Ndagijimana Theogene umwe mu basifuzi bo ku ruhande basifuye APR FC itsinda Rayon Sports 2-1 tariki 12/12/2018

Inkuru bijyanye :

Rayon Sports yareze umusifuzi Ndagijimana muri FERWAFA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(42)
  • SEMUCYO Idriss Pacific

    Nubundi iyo myanzuro niyo twari twiteze kuko ntakiza mwakwifuriza Rayon Sports, niba muhana umukinnyi was Rayon Sports mwifashishije camera za Azam TV , mwarangiza mukanga igitego mwirengagije amashusho Ya Azam TV murumva football yo muRwanda iganahe? Gusa ndumiwe Kandi ndanababaye bikomeye. Umupira wacu ushingiye ku marangamutima ntaho uzatugeza .

    - 18/12/2018 - 23:49
  • Gikundiro

    hhh! none se abasifuzi batubwira abafotozi (Cameraman) bemera na capacities zabo! nkeka ko albitre ashinzwe kureba atazi ibijyanye n’umwuga w’abafotora! Ese Azam Ferwafa ikorana n’abantu batari professional? Abari mu mupira mureke amarangamutima mube intabera kuko n’abatari mu buyobozi ntimubarusha umupira cyangwa sciences zijyanye n’umupira. I’m Tigre courageux

    - 19/12/2018 - 00:48
  • ishimwe

    ntagishya kirimo byari gutangaza iyo bamutumiza ibyubunyamugabwo ngirango ntiburebwa na ferwafa burebwa nuwabemereye gukorera mu Rwanda

    - 19/12/2018 - 01:20
  • Isinimbi

    None Azam mwayirukanye ko ubwo ntacyo yaba itumariye??? Ni ukuvuga ko umuntu akurikije iyo myanzuro yanyu, Azam ntacyo itumariye!!! Ariko numvise na bwana Gasingwa atangaza ko aho kugira ngo Azam itange amashusho nkariya ko byarutwa no kubireka. Basifuzi rero muhawe rugari nimwikorere ibyo mwishakiye.

    - 19/12/2018 - 01:47
  • Isinimbi

    None Azam mwayirukanye ko ubwo ntacyo yaba itumariye??? Ni ukuvuga ko umuntu akurikije iyo myanzuro yanyu, Azam ntacyo itumariye!!! Ariko numvise na bwana Gasingwa atangaza ko aho kugira ngo Azam itange amashusho nkariya ko byarutwa no kubireka. Basifuzi rero muhawe rugari nimwikorere ibyo mwishakiye.

    - 19/12/2018 - 01:47
  • BYINZUKI Jean Baptiste

    Ahasigaye dusezere muri championnat Apr na ferwafa bayikine bonyine bisanzure

    - 19/12/2018 - 05:22
  • BYINZUKI Jean Baptiste

    Ahasigaye dusezere muri championnat Apr na ferwafa bayikine bonyine bisanzure

    - 19/12/2018 - 05:23
  • John Uchi

    hhhh ntakundi mwarikubigenza kuko cyarabahamye urwonurwitwazo ark umwana wanzwe niwe ukura!

    - 19/12/2018 - 06:28
  • John Uchi

    hhhh ntakundi mwarikubigenza kuko cyarabahamye urwonurwitwazo ark umwana wanzwe niwe ukura!

    - 19/12/2018 - 06:30
  • Miller asiimwe

    Ntago mwabeshye gusa umupira ferwafa)isebya igihugu pe kuko ntago numva uburyo bahana ark equipe yasaba kurenganurwa ngo si apr ntacyo

    - 19/12/2018 - 06:30
  • ######

    Aragatindahara.

    - 19/12/2018 - 06:38
  • Isaie

    Njyewe mbona icyogisubizo cya ferwafa kidasobanutse kbs muriguca kuruhande mubererekera aper ark ?

    - 19/12/2018 - 06:57
  • niygena emile

    Hhhhhhhh. Muzasimburana itekamuriyo nzu ariko ntacyo mumariye umupira. Naba jules kalisa , Degaule twarabakize kandi ntakibabaza nko kuba ntakiza umuntu yakwibukiraho. Gusa mumenye ko rayon muyanga ariko mwayihasanze kandi muzayisiga. Namwe momurubaka ikipe yigihugu.

    - 19/12/2018 - 07:10
  • Kiddy

    Ariko ferwafa izica umupira kugeza gihe ki
    Kobahannye rayon sport bifashishije ayo mashusho ya azam none bati ntabunyamwuga yafatanywe kururiya mukino
    Nzaba ndeba da

    - 19/12/2018 - 07:13
  • ######

    nsabiyaremye theoneste wasanga mwari mwamutumye gushengura imitima yabanyarda dore ko mwatangiye muduhungabanya mutwima lecence muge mumenya ko umwana wanzwe ariwe ukura cyane ko niyo kipe mufavorisa na CAF ikoze urutonde rwamakipe meza 100 muri Africa iyo yanyu ntawayibonamo ariko Gikundiro yacu iri Ku mwanya wa 46 muri Africa oooh rayon Gushavuzwa kwawe nibyo bidutera imbaraga zo kugukunda

    - 19/12/2018 - 07:16
  • k

    Harya ninde utazi ubuyobozi bwa Ferwafa, ninde utazi uburyo bajyaho ninde utazi ko Ferwafa iyoborwa na Perezida wa academy ya APR "intare" ninde utazi ibyemezo bibogamye byagiye bifatwa
    ibi ariko ntibyakagombye kubaho imyaka ishire ngo indi itahe ba nyakubahwa turarambiwe murekere umupira mu maboko ya ma club..

    - 19/12/2018 - 07:28
  • Philos yansa

    Federation irakennye ntamashusho igira? Bivuze ko abasifuzi bemerewe gukora ibyo bashaka byose kuko ntamashusho! Ubuse bapfobeje umuterankunga AZAM! Niho abafana bahera bayita FERWAPR!

    - 19/12/2018 - 07:49
  • ######

    Hhhhhh turabizi ntawundu mwanzuro mwatanga

    - 19/12/2018 - 07:50
  • MAMBO

    Iyi comitte ya FERWAFA ntacyo izamarira RAYON SPORT kuko SEKAMANA yaraje afata inkoramutima za Degaulle aba aribo akorana nabo .Ntabwo yigeze yicara ngo atoranye abazamufasha.

    Reka ukuntu RAYON yakinnye kuwa gatandatu hanyuma bagahita bayohereza gukina i RUSIZI kuwa kabiri, yamara gukina igahita igaruka gukina na POLICE kuwa gatanu I KIGALI

    - 19/12/2018 - 07:50
  • MAMBO

    Iyi comitte ya FERWAFA ntacyo izamarira RAYON SPORT kuko SEKAMANA yaraje afata inkoramutima za Degaulle aba aribo akorana nabo .Ntabwo yigeze yicara ngo atoranye abazamufasha.

    Reka ukuntu RAYON bayizunguza. yakinnye kuwa gatandatu hanyuma bagahita bayohereza gukina i RUSIZI kuwa kabiri, yamara gukina igahita igaruka gukina na POLICE kuwa gatanu I KIGALI mu gihe MUTETERI(APR) Yakinnye ku cyumweru i NYAMATA ikazongera gukina kuwa KANE i KIGALI.

    - 19/12/2018 - 07:52
  • Olivier

    ibyo nibyo twari tuzi neza ko muzavuga gusa ibyo mukora ntibibereye urwanda ruhora ruba urwa mbere mubintu byose no kurwanya ruswa ariko muri foot ball mukaba mwarayimitse mutonesha Apr ese ubwo mwe mwumva mudaseba koko Ferwafa rwose nimwisubireho.

    - 19/12/2018 - 08:09
  • Clement

    Byari kurutako twakina umupira wamaguru ikitwa ferwafa kitabaho kuko nubundi imyanzuro mufata burigihe mubogamira kwikipe umwe kandi nabwo rwose mubikora nkabaswa peee muzanga rayon izaguma kubaho nacyane ko beshi muri mwe mwavutse muyisanga !!! Ayo mashusho mwanga ya azam mwabahaye contract mutabonako batujuje ubwo buziranenge harya ko muyanze Caleb mwamuhannye mushingiye kuki ???? Cyakoze murabanyamabara kbsa peee ntaho tuzajya ariko mwatwanga mwagira rayon izahoraho iteka

    - 19/12/2018 - 08:27
  • Carmel

    Nta gitunguranye mbonamo pe! Muteteri azahora afashwa muri byose ni ihame. Gusa iyi FERWAFA izahindure izina yemere ibe FERWAPR

    - 19/12/2018 - 08:37
  • Gikona

    iyi ni " MADE IN RWANDA FOOTBALL"

    - 19/12/2018 - 08:49
  • mneza

    Njyewe ibya FERWAFA byaranyobeye pe ! Niba bagirango ibyo bakora tuba twarabyibagiwe. None se ayo mashusho ya AZAM TV bavuga ko batagenderaho, siyo bitabaje ubwo bacyemuraga ikibazo AS KIGALI yari yabagejejeho cy’umusifuzi wo ku ruhande HAKIZIMANA Ambroise wari wemeje igitego cya 2 cya APR(ubwo APR yatsindaga AS KIGALI 2-1) umukinyi wayo TWIZERIMANA Martin yatsinze ari muri Hors jeu. None se HAKIZIMANA Ambroise ntiyahagaritswe imikino 4 adasifura? None se kuki icyo gihe batavuze ko amashusho ya AZAM TV adafashwe kinyamwuga bagacyemura ikibazo cya AS KIGALI bayashingiyeho? Ariko bagera ku kibazo cya RAYON SPORTS bati amashusho ya AZAM TV ntitwayashingiraho kuko adafashe kinyamwuga. Nyamara ibyo bibazo byombi ni ibibazo bya hors jeu (nubwo hamwe ikosa ry’umusifuzi kwari ukwemeza igitego cya hors jeu APR yatsinze AS KIGALI, ahandi kukaba kwanga igitego kitari hors jeu APR yatsinzwe na RAYON). Bivuze ko byagombaga gucyemurwa kimwe. NDAGIJIMANA Theogene yakagombye guhanwa kimwe na HAKIZIMANA Ambroise.

    - 19/12/2018 - 09:24
  • mneza

    Njyewe ibya FERWAFA byaranyobeye pe ! Niba bagirango ibyo bakora tuba twarabyibagiwe. None se ayo mashusho ya AZAM TV bavuga ko batagenderaho, siyo bitabaje ubwo bacyemuraga ikibazo AS KIGALI yari yabagejejeho cy’umusifuzi wo ku ruhande HAKIZIMANA Ambroise wari wemeje igitego cya 2 cya APR(ubwo APR yatsindaga AS KIGALI 2-1) umukinyi wayo TWIZERIMANA Martin yatsinze ari muri Hors jeu. None se HAKIZIMANA Ambroise ntiyahagaritswe imikino 4 adasifura? None se kuki icyo gihe batavuze ko amashusho ya AZAM TV adafashwe kinyamwuga bagacyemura ikibazo cya AS KIGALI bayashingiyeho? Ariko bagera ku kibazo cya RAYON SPORTS bati amashusho ya AZAM TV ntitwayashingiraho kuko adafashe kinyamwuga. Nyamara ibyo bibazo byombi ni ibibazo bya hors jeu (nubwo hamwe ikosa ry’umusifuzi kwari ukwemeza igitego cya hors jeu APR yatsinze AS KIGALI, ahandi kukaba kwanga igitego kitari hors jeu APR yatsinzwe na RAYON). Bivuze ko byagombaga gucyemurwa kimwe. NDAGIJIMANA Theogene yakagombye guhanwa kimwe na HAKIZIMANA Ambroise.

    - 19/12/2018 - 10:15
  • Tuyisabe Vincent

    Abareyo Nimwemera Gutsirwa Kandi Nta Ferbure Mugir Mutangiye Nokujya Mute Abakinnyi Mungo Mubagire Nabi!!!

    - 19/12/2018 - 10:24
  • Dynah

    Ntagishya kirimo pe

    - 19/12/2018 - 10:52
  • hey

    ndakeka igihe kigeze ngo duharanire rights zacu, nubwo tuvuga ntimutwumve, yewe nitangazamakuru ntimuryumve, turambiwe itotezwa ryikipe yacu,mubyumve ko harigihe ikibyibye kizamenaka bizatwara imyaka ariko nziko igihe kizagera. abayobozi ba rayon mbagiriye inama bazigire kubyabaye kuri balca. nziko imyaka ya kwihimura izagera. abantu bakinira kumaranga mutima yabantu kubera indonke muba mwihemukira kuko nayo murya muyarira kumivumo. rwose izindi domains za politike muge mukora ibyo mushaka ariko football oya... nisabire abantu bibukuri kurekeraho kuko 24 years are enough, otherwise muri kwirahiro amakara ashyushye kandi one day azabatwika

    - 19/12/2018 - 11:15
  • ahahaha

    FERWAPFA nako FERWAFA weeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!
    Ariko se abantu bananiwe gukurikiza inama za HE KAGAME ikiza bakora ni ikihe?
    Gusa nicyo gisubizo twari twiteze KUKO RAYON SPORT YAREGEYE UWAYIKOREYE ICYAHA(uriya musifuzi yatumwe na ferwapfa CYANE KO SEKAMANA ari nk’ibindi bikona bikuru , arangwa n’amarangamutima n’ubufana bukabije YANGA GIKINDIRO.)
    BIZABAGARUKA TU.
    NTAWANGA RAYON SPORT NGO BIMUGWE NEZA

    - 19/12/2018 - 11:15
  • ######

    Star a domicile

    - 19/12/2018 - 11:58
  • Papa Paul

    Ahubwo Azam jye mbona Azam ikwiriye kurega Ferwafa kuko yasebeje aba camera man babo,kuko kugeza ubu yahamije ko atari abanyamwuga.Ubwo rero nta n’ikindi kintu cyari gikwiye gushingirwaho mu kibuga kibazwa Azam kuko nta bunyamwuga bafite.Ku bw’izo mpamvu nkaba mbona Ferwafa ikwiye gushaka indi company yo gukora akazi ko mu kibuga ikazajya iba ariyo ibazwa ibibazo bitumvikanwaho mu kibuga Azam igasezererwa.

    - 19/12/2018 - 12:06
  • ######

    Ntakundi nyine FERWAFA yemeye amashusho bahana Caleb ubwo hari hashize indi mikino atahanwe mbere ubwo babonye ko azam amashusho yabo yujuje ubuziranenge arko habaho amakosa rayon sport fc yarega mukavuga ko amashusho ya azam atujuje ubuziranenge kuko harimo APR FC. Gusa nge mbona muri kubishya umupira wibuke ko wirukankana inyamaswa cyane ukayimara ubwoba. mu minsi irimbere ibizajya biba muzabifatishe yombi Yuma y’umukino bahereye kwa bashunga arumukinnyi wabo, ubwo utarumukinnyi wabo hazacura iki?ndategereje .

    - 19/12/2018 - 14:25
  • Rwabagili

    Erega bavandimwe mwivunika, mujye mwibaza impamvu izina APR ritahindutse ngo ribe RDF? none se Armée Patriotique Rwandaise(APR) ko ari izina ry’ingabo zacu zari mw’ishyamba zibohora igihugu, none igihugu kikaba cyarabohotse , ririya zina kuki barinambaho? nibayite RDF football Club bigire inzira, nta ntambara tukirimo twarabohotse ariko. Naho kuyibira birumvikana, none se APR murashaka ko itsindwa itarigeze itsindwa? mwabaye mute mwebwe koko koko koko !!!!!

    - 19/12/2018 - 15:12
  • Emmanuel HITAYEZU

    Ariko reka nibarize nkuyu uvuga ngo bivire murichampionat hazasigare hakina APR FC na FERWAFA ubundi mwigeze mugenda hagira ubinginga ngo mugaruke????????????
    ahomwahereye mukanga abantu mwumva arinde mugitera ubwoba???
    rwose muzagende, ubuzima buzakomeza neza abiga bige , abakina bakine,abarongora barongore,mbese kubamuhari nka GACANGA ntacyo mwica ntanicyo mukiza
    ubuse ko mwibye ESPOIRE ko itasakuje???
    ubuse uwahaye MUHADJIRI rouge yagombaga gutanga penarty ko ntawavuze!!!!!!!!
    urusaku rwanyu rusigaye ruduteza umutekano mucye nimba mutishimye muzajye muri NYUNGWE

    - 19/12/2018 - 15:20
  • MANUCO

    Ariko reka nibarize nkuyu uvuga ngo bivire murichampionat hazasigare hakina APR FC na FERWAFA ubundi mwigeze mugenda hagira ubinginga ngo mugaruke????????????
    ahomwahereye mukanga abantu mwumva arinde mugitera ubwoba???
    rwose muzagende, ubuzima buzakomeza neza abiga bige , abakina bakine,abarongora barongore,mbese kubamuhari nka GACANGA ntacyo mwica ntanicyo mukiza
    ubuse ko mwibye ESPOIRE ko itasakuje???
    ubuse uwahaye MUHADJIRI rouge yagombaga gutanga penarty ko ntawavuze!!!!!!!!
    urusaku rwanyu rusigaye ruduteza umutekano mucye nimba mutishimye muzajye muri NYUNGWE

    - 19/12/2018 - 15:24
  • Damascene

    OK,Niba rero azam ntabunyamwuga ufite mukwereka abanyarwa umupira mwayirukanye,tugakoresha television zacu.ikindi mugomba kumenya ntabwo million zirenga10 zakurikiye umukino mwazigira ibigoryo kuko ubu abanyarwanda dufite ubudasa,byongeye kandi nabanyamahanga barabibobonye,,,,,ahubwo ferwafa yitubihiriza rwose

    - 19/12/2018 - 15:47
  • babou

    Armée patriotique rwandaise. APR niryo zina rizwi no muri CAF. kandi rihafite amateka mwisaba rero ko rivanwaho kuko barikuyeho cyangwa bakarihindura CAF byayicanga ikajya yibagirwa kuyipangira "" umwarabu"" .hhhhha

    - 19/12/2018 - 19:26
  • Nic

    Ati Amashusho ntabwo yafashwe kinyamwuga

    - 19/12/2018 - 20:20
  • nkundimana

    Umupira wacu m,u Rwanda mbona utatera imbere hakiri cata nk,izi.
    Abayobozi bawo nibatikutamo gutonesha,umusaruro tuzajya tubona n,uwo gutsindirwa hanze tugatahana amarita 10 y,umuhondo.
    Ese buriya abareba ruhagoyacu y,u Rwanda baradushima.
    Ngaho gusubikira amakipe imikino andi ukayahata imikino ngo ananirwe ayaruhutse abashe gutsinda.
    ngaho guhana abakinnyi ukoresheje amashusho ariko wajya gutetesha ugatesha agaciro umuterankunga wa championa ngo si umunyamwuga.
    nzababwira mbarirwa aho ruhagoyacu yacu igana.
    mubeho mu mahoro.

    - 19/12/2018 - 21:51
  • JeanMarc

    Nibagende agubwo babigize akamenyero uwo musifuzi ngo niba ari THEOGENE niko nibitsindishijwe amaboko arabyemeza ninkawe nareka ubusifuzi ndahemberwa ubufana

    - 20/12/2018 - 13:04
  • umuyobozi furaha

    gusa bavandi uyu musifuzi ni umugomepe ubugomebwe abufatanije nabasifuye kuri kiyovu
    imana izababaza ibyishimo byaba RAYON bajugunye

    - 21/12/2018 - 12:32
Tanga Igitekerezo