FERWAFA yashyizeho itegeko ribuza abafana kujya mu kibuga

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryashyizeho ibwiriza ko nta mufana weremewe kwinjira mu kibuga cyane cyane igihe umukino urangiye nkuko byari bimaze kuba akamenyero ku bibuga binyuranye.

Ni kenshi iyo umukino urangiye , abafana binjira mu kibuga bakazenguruka abakinnyi ndetse n’abasifuzi. Ni ibintu byakunze kugaragara ku bibuga aho abafana baba bari hafi cyane y’ikibuga gikinirwamo. Iyo umukino warangiraga, abafana bahitaga binjira mu kibuga ukabona ko biteje umutekano muke haba ku basifuzi ndetse no ku bakinnyi.

FERWAFA ikaba yandikiye amakipe yose ibamenyesha ko basaba abafana babo kutazongera kwinjira mu kibuga. Ni mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga w’iri shyirahamwe, Uwayezu. Francois Regis. Muri iyi baruwa ariko ntihagaragara ibihano bizafatirwa ikipe igihe abafana baba barenze kuri iryo bwiriza.

Iyo baruwa igira iti:

" Nyuma y’impungenge z’abayobozi b’imikino bagiye batugaragariza ko iyo imikino irangiye abafana b’amakipe binjira mu kibuga bikaba byateza ibibazo by’umutekano muke kuribo ndetse no ku bakinnyi b’amakipe yakinnye;

Tubandikiye tugira ngo tubasabe kumenyesha abafana b’amakipe yanyu ko nta mufana wemerewe kwinjira mu kibuba igihe umukino watangiye ndetse na nyuma urangiye kugeza igihe imiryango ya Stade ifunzwe.

Tuboneyeho kubamenyesha kandi ko amakipe azagaragaraho iyo myitwarire itari myiza yo kwinjira mu kibuga mu bihe twavuze haruguru azahanwa kubera ko azaba yarenze ku mabwiriza yatanzwe.

Mugire amahoro."

Iyo umukino urangiye, hari ibibuga byabaga ari umuco ko abafana birunda mu kibuga. Aha ni ku kibuga cya Sunrise FC

Tariki 1 Ugushyingo 2018, mu mukino wa Shampiyona Sunrise FC yatsinzwemo na Rayon Sports 2-1, umufana yasanze mu kibuga Caleb, bararwana biviramo uyu mukinnyi guhagarikwa imikino 4 yakurikiyeho

Kirehe iyo umupira warangiraga ni uku byabaga byifashe

Umukino Gicumbi FC iheruka kwakiramo Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • John Uchi

    eh ndumva ferwafa igabanyije akavuyo kaberaga mukibuga ark x izajya ibwirwanikiko Wenda abafana baje mukibuga arabiyihe equipe kuburyo ntayizaharenganira?
    Nabyo bakarebye ukobyagenda!
    Thanks

    - 14/03/2019 - 21:42
  • 13guet

    Ferwafa nibanze yubake ibibuga ibone gutanga iryo tegeko naho ibi bindi ntacyo bivuze kuko ntiwabuza abantu kujya mu kibuga kitazitiye ngo bishoboke...

    - 14/03/2019 - 21:43
  • Jay jay

    @John Uchi kumenya abafana biroroshye nukureba ikipe yakiriye niyo igomba gukora control y’ikibuga

    - 15/03/2019 - 07:24
Tanga Igitekerezo