FERWAFA yashyizeho amabwiriza yo kwirinda ’Coronavirus’

Mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa n’abanyamuryango bayo bose ku mikino bakiriye.

Ni amabwiriza akubiye mu ibaruwa bandikiwe n’umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe, Uwayezu François Régis.

Iyi baruwa igira iti "

Tugendeye ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) hirya no hino ku isi ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo mu Rwanda,

Tugendeye kandi ku butumwa bwa Minisitiri w’Intebe bwo ku wa 06 Werurwe 2020 bujyanye n’icyorezo cya Koronavirus (COVID-19), tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo, musabwa gukora ibi bikurikira ku mukino mwakiriye mu marushanwa yose ategurwa na FERWAFA:

1. Guteganya uburyo buhagije bwo gukaraba no gusukura intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki (Hand sanitize) aho abinjirira ku bibuga byabereho umukino.

2.Kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana (abafana, abakinnyi n’abatoza).

Icyitonderwa

Ibikoresho byose bikenewe bigomba kuba byageze ahabera umukino nibura amasaha abiri mbere y’uko umukino utangira.

FERWAFA ifatanyije n’izindi nzego zinyuranye bireba izakomeza kubagezaho ingamba zitandukanye zigamije gukumira icyo cyorezo.

Ku mukino Rayon Sports yakiriyemo Musanze FC ku munsi wa 22, uburyo bwo gusukura intoki mbere yo kwinjira kuri Stade bwarakoreshejwe

Ikipe itazubahiriza ibisabwa ’izabyirengera’

Mu bundi butumwa bwahawe abayobozi b’amakipe Rwandamagazine.com ifitoiye kopi, bibukijwe ko ikipe itazakurikiza amabwiriza yatangajwe, izajya iterwa mpaga ndetse ikirengera ingaruka zaterwa no kutayubahiriza.

Ni ubutumwa bugira buti:

Bwana /Madamu Muyobozi

Ngendeye ku ibaruwa tumaze kuboherereza irebana no kwirinda no gukumira icyorezo cya Koronavirus;

Mbandikiye iyi e-mail ngirango mbamenyeshe ibi bikurikira byuzuza ibyavuzwe muri iyo baruwa:

1. Ikipe izakira umukino ntiyemerewe gufungura imiryango ya Stade mu gihe ibikoresho by’isuku twagaragaje mu ibaruwa bidahari.

2. Ikipe yasuye irasabwa kutinjira muri Stade mu gihe itahasanze ibyo bikoresho .

3. Mu gihe ikipe yakiriye umukino yumva idafite ubushobozi bwo gukora ibisabwa mu ibaruwa twaboherereje igomba kwihutira guhita ibitumenyesha bitarenze ejo ku wa kabiri tariki ya 10/3/2020 saa yine za mu gitondo (10h00) kugira hamenyeshwe uwo bari guhura ko uwo mukino utakibaye .

4. Komiseri w’umukino afatanyije n’izindi nzego ( FERWAFA, RNP,...) nibo bazakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

5. Umunyamuryango wa FERWAFA uzarenga ku byasabwe azirengera ingaruka zijyanye no kutabyubahiriza.

6. Mu gihe ibisabwa bidahari umukino ntuzaba. FERWAFA izafata imyanzuro ijyanye n’isubikwa ry’uwo mukino

Tubashimiye uburyo mubyakiriye

UWAYEZU F. Régis
Secretary-General
Fédération Rwandaise de Football Association

Muri Afurika imaze kwica umuntu umwe

Mukerargendo ukomoka mu Budage wari uri kuvurwa coronavirus mu Misiri ni we muntu wa mbere yishe watangajwe ku mugabane w’Afurika.

Uwo mugabo w’imyaka 60 y’amavuko yari yageze mu Misiri mu cyumweru gishize avuga ko yumva ari guhinda umuriro.

Yajyanywe ku bitaro byo mu gace ko kuruhukiramo ka Hurghada ko ku nkengero y’inyanja itukura - Red Sea - ngo ahavurirwe ari naho baje kumusangamo coronavirus.

Ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko guhumeka kwe kwari kubangamiwe no "kwangirika gukomeye kw’ibihaha".

Uwo murwayi yapfuye nyuma yo kwanga kwimurirwa mu cyumba cyo kwa muganga cyo mu kato.

Ku wa gatandatu, minisiteri y’ubuzima ya Misiri yatangaje ko hari abantu 45 bashya banduye coronavirus barimo n’abagenzi bari mu bwato - bituma umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe muri icyo gihugu ugera kuri 48.

Ubwo bwato bwashyizwe mu kato ndetse abanduye bakurwamo bashyirwa ahantu habugenewe h’akato haherereye mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Dore uko imibare y’abantu bemejwe ko banduye coronavirus muri Afurika ihagaze kugeza ubu:

 Misiri: 48
 Algeria: 17
 Sénégal: 4
 Afurika y’Epfo: 3
 Maroc: 2
 Cameroun: 2
 Tunisia: 1
 Togo: 1
 Nigeria: 1

Iyi ndwara ni bwoko ki ?

Iterwa na Virus iri mu bwoko bw’izo bita ’coronavirus’, birakekwa ko yavuye mu isoko ry’ibiribwa "ryazanywemo, mu buryo butemewe, bimwe mu biribwa bikomoka ku nyamaswa".

Ni ubwoko bushya bwa virus itarigeze iboneka mu mubiri w’umuntu mbere, bivuze ko abaganga n’abashakashatsi bagifite byinshi byo kuyimenyaho.

Abanyamakuru b’ishami ry’ubuzima rya BBC Michelle Roberts na James Gallagher barasubiza bimwe mu byo waba wibaza kuri iyi virus nshya.

Iva hehe ikandura ite ?

Ntabwo abahanga baramenya neza neza inyamaswa yaba yaravanyweho iyi virus.

Uburyo abaganga bavuga bwo kuyirinda burimo;

Kwirinda kwegera umuntu ufite ibimenyetso birimo indwara zo mu buhumekero nk’inkorora, ibicurane no guhumeka nabi.

Hari icyo wakora ngo uyirinde ?

Iyi virus nta rukingo ifite, isuku y’ibanze no kwirinda bishobora kugabanya ibyago byo kwandura.

Abaganga batangiye kugeraza gufasha abantu bahuye n’abarwaye iyi ndwara ngo barebe ko babafasha kutayanduza abandi.

Ari nako kandi abashakashatsi bari gushakisha uko bagera ku rukingo rwayo.

Kwambara ’mask’ byarinda kuyandura ?

Gukoresha udukoresho twabigenewe dupfuka umunwa n’amazuru birakoreshwa henshi ku isi mu kwirinda kwandura, cyane cyane ubu mu Bushinwa ahari iyi ndwara, ariko basanzwe banatwifashisha mu kwirinda ibyuka bihumanya.

Abahanga mu bumenyi bwa za virus bashidikanya ubushobozi bw’utu dukoresho mu kurinda virus zibasha kugenda mu mwuka.

Gusa hari ibimenyetso byerekana ko izi ’mask’ zishobora kurinda kwanduzanya guca hagati y’amaboko n’umunwa.

Iyi ndwara iboneka mu gihe kingana iki ?

Iyi virus iyo imaze kugera mu mubiri w’umuntu ntabwo ifata ibyumweru, ahubwo ni iminsi igatangira kugaragaza ibimenyetso.

Ibimenyetso byayo birimo ibicurane, umutwe, umuriro no guhumeka nabi.

Virus zo mu bwoko bwa corona zitera indwara zirimo ibicurane bisanzwe kugeza ku byorezo bikomeye. Kugeza ubu ntibiramenyekana neza ikiciro iyi virus irimo mu bukana.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo