FERWABA yashyizeho amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Koronavirusi

Mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball "FERWABA", ryatangaje amabwiriza agomba gukurikizwa n’abantu bose bitabira amarushanwa y’umukino wa Basketball.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2020, FERWABA iragira iti:

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) rigendeye ku bwiyongere bw’ icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), gikomeje kugaragara ku Isi ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo mu Rwanda.

Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo, buri muntu wese witabira amarushanwa ya Basketball arasabwa gukurikiza ibi bikurikira:

1. Abakinnyi, abatoza, abasifuzi, abategura marushanwa ndetse n’abandi bose bitabira imikino ntibemerewe guhana ibiganza mbere, hagati ndetse na nyuma y’umukino.

2. Abazinjira ku mikino yo ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020 muri Kigali ARENA ndetse na nyuma y’iyo tariki ku bindi bibuga bizaberaho imikino ya basketball, bazajya babanza gukaraba intoki kandi birinde gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana.

FERWABA isoza yibutsa abantu ko kubahiriza aya mabwiriza bizafasha gukumira icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ku bibuga biberaho imikino.

UKO IMIKINO ITEGANYIJWE MU MPERA Z’IKI CYUMWERU

KU WA 5 TARIKI 13/03/2020

ESPOIR BBC- PATRIOTS BBC ( Kigali ARENA-19h00)

REG BBC - IPRC Kigali BBC (Kigali ARENA-21h00)

EJO TARIKI 14/03/2020

IPRC Musanze BBC - Rusizi BBC (IPRC Musanze-09h00)

IPRC Huye BBC - Shoot For The Stars BBC (IPRC Huye-11h00)

UR Huye BBC- Tigers BBC (UR Huye-11h00)

KUCYUMWERU TARIKI 15/03/2020

UGB - Rusizi BBC (Amahoro-09h00)

UR Huye BBC - IPRC Kigali BBC (UR Huye-11h00)

Patriots BBC - IPRC Musanze BBC (Amahoro-11h00)

30 Plus BBC- APR BBC (Amahoro-13h00)

Imikino iteganyijwe kuba kubera muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu

Ubutumwa bugenewe abantu bitabira imikino ya Basketball ku bibuga

Uko amakipe akurikirana ku rutonde rwa shampiyona by’agateganyo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo