FA CUP: N’Golo Kanté yafashije Chelsea gusezerera Manchester United- AMAFOTO

Igitego rukumbi cyatsinzwe na N’Golo Kanté cyafashije ikipe ya Chelsea gusezerera ikipe ya Manchester United muri kimwe cya kane cy’irangiza mu gikombe cya FA.

Ni mu mukino wakinwaga mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2017. Nubwo Manchester United yamaze kwegukana igikombe cya Community Shield na League Cup, biragaragara ko icya 3 muri uyu mwaka igomba kujya kugishakira mu marushanwa ya Europa Ligue kuko muri shampiyona Chelsea naho yarayisize cyane.

Ikipe ya Mancherster United yakinnye neza ariko kubona intsinzi biragorana. N’Golo Kanté ukina hagati mu ikipe ya Chelsea yagoye cyane Paul Pogba banakomoka mu gihugu kimwe cy’Ubufaransa. Nubwo N’Golo Kanté yagoye cyane Manchester United, ikarita itukura yahawe Herrera ku munota wa 35, nayo iri mu byatumye iyi kipe ikina yizigama kuko yari isigaranye abakinnyi 10 gusa mu kibuga.

Diego Costa ku mupira...

Harzard niwe ba myugariro ba Manchester United bacungiraga hafi mu gice cya mbere

Sir Alex Ferguson (i buryo) wahoze atoza Manchester United, yari yaje kureba uyu mukino...ari kumwe na David Gill wahoze ayobora iyi kipe

Gareth Southgate, umutoza w’Ubwongereza yarebye uyu mukino mu rwego rwo kureba abakinnyi azifashisha bakina n’Ubudage ndetse na Lithuania

David Beckham wahoze akinira ikipe ya Manchester United n’ikipe y’Ubwongereza na we yari ahari


Cesar Azpilicueta ukinira Chelse ahanganira umupira na Henrikh Mkhitaryan

Matteo Darmian akurura Willian

Herrera yahawe umutuku n’umusifuzi Michael Oliver nyuma yo kubona amakarita 2 y’umuhondo mu gice cya mbere

Iyi karita y’umutuku yashyamiranyije abatoza Jose Mourinho na Antonio Conte , umusifuzi aritambika

Kante arekura ishoti ryavuyemo igitego

Cyagezemooooo

Abakinnyi ba Chelsea bishimana na Kante nyuma yo gutsinda igitego

Conte n’abafana nabo bishimiye iki gitego

Mu kibuga hagati, Kante yahakinnye neza cyane... aha aragerageza kwaka umupira Marcus Rashford

Umwaka ushize mu kwezi k’Ukwakira nibwo Chelsea yari yatsinze ikipe ya Mancherster United 4-0. Mu ijoro ryakeye, iyi kipe itozwa na Jose Mourinho yakoze iyo bwabaga ariko biba iby’ubusa kuko umukino warangiye Chelsea itsinze 1-0 cyabonetse ku munota wa 51. Nicyo gitego cya 2 N’Golo Kanté atsindiye Chelsea nyuma y’icyo yatsinze tariki 23 Ukwakira 2016 , agitsindira ku kibuga cya Stamford Bridge cya Chelsea ubwo nabwo bakinaga na Manchester United.

Uyu mukino wuzuzaga uwa 12 ikipe ya Chelsea imaze idatsindwa na Manchester United, amarushanwa yose abariwemo. Chelsea yabashije gutsindamo 7, banganya imikino 5 haba muri shampiyona cyangwa mu bindi bikombe bikinirwa mu Bwongereza.

Gutsinda uyu mukino, bitumye Chelsea isanga izindi kipe 3 zari zaramaze gutsindira itike ya ½ arizon Arsenal, Manchester City na Tottenham.

UKO AMAKIPE AZAHURA MURI 1/2:

Chelsea v Tottenham Hotspur

Arsenal v Manchester City

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo