Euphrance ukinira RRA WVC yambitswe impeta na ’Team manager’ wa UTB VC

Niyomukesha Euphrance, umukinnyi w’umukino w’intoki wa VolleyBall mu ikipe y’igihugu ndetse no muri Rwanda Revenue Authority y’abagore yaraye yambitswe impeta ya ’ Fiançaille’ na Mucyo Philbert usanzwe ashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’amakipe ya Volleyball ya Kaminuza ya UTB.

Ni ibirori byabereye kuri Hotel La Palisse Nyamata mu Bugesera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020.

Urukundo rwaba bombi ngo rumaze igihe nkuko Mucyo yabihamirije Rwandamagazine.com

Ati " Namumenye kuva kera, ndamukunda ubwo yari mu ikipe y’Igihugu muri 2016. Gusa muri 2013 najyaga njya iwabo gusura abaturanyi nibwo namumenye."

Avuga ko muri 2017 aribwo yateye intambwe , avuga ijambo ’ Ndagukunda’ gusa ngo yabanje gutegereza umwaka wose.

Ati "Mu 2017 nibwo nafashe icyemezo cyo kumumenyesha ko mukunda, mbigeraho mu 2018. Namaze imyaka nk’itanu mwigaho, mureba. Nyuma narabimubwiye, arambwira ngo niba ari ukuri arabyemeye."

Mucyo agaragaza ko kimwe mubyatumye akunda Euphrance ari uko ari umu sportif Kandi ko ngo afite uburere akaba anakunda Imana.

Ati " Ikintu cya mbere cyatumye mukunda ni uko yari umu-sportif kandi nanjye ndi we, icya kabiri kandi ni uko ari umukobwa usenga ufite uburere. Nari naramwize neza mbibona. Mutereta wabonaga afite isoni nyinshi atabyumva, ariko byaje gukunda Isoni ziragabanyuka Kandi twiteguye kubana.

Niyomukesha Euphrance ni umukinnyi ukina imbere uhagarika imipira yuwo bahanganye cyangwa agatsindira/agakorera amanota hagati (Center player).

Yatangiye urugendo rwe rwo gukina Volleyball ubwo yajyaga kwiga muri St Aloys i Rwamagana muri 2009, akaba ari nabwo yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu y’abato batarengeje imyaka 18, yitatabiriye imikino y’igikombe cy’afurika cyabereye i Cairo mu Misiri muri 2010.

Inshuti za hafi zifatanyije nabo kuri uyu munsi ukomeye mu rukundo rwabo

Nelson Murangwa ukinira UTB n’ikipe y’igihugu ya Volleball yari ahari

Usengimana Danny ukinira APR FC na we yari yaje kubashyigikira

Ngo byamusabye umwaka kugira ngo amubwire ’Yego’

Yamugeneye umutsima wo kumushimira

Nyuma yo kumwambika impeta, Mucyo Philbert yasangiye na Euphrance, baganira ku rukundo rwabo

Niyomukesha Euphrance (nomero 3 wa kane mu bahagaze) akinira RRA VC

Photo:Amon B.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo