Etoile de l’Est yasinyishije Muzerwa Amin

Mu gihe amakipe atandukanye yaba ayo mu cyiciro cya mbere n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri akomeje kwiyubaka mu igura n’igurisha ry’abakinnyi , Ikipe ya Etoile de l’Est imaze gusinyisha Muzerwa Amin wakiraga Marines FC.

Amin Muzerea azakinira Etoile de l’Est mu gihe cy’imikino iyi iyi kipe isigaranye ndetse na ‘saison’ y’imikino y’umwaka wa shampiyona ya 2020-2021.

Ni nyuma yuko mu minsi ishize , Etoile de l’Est yari yasinyishije undi mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Police FC , Twagizimana Fabrice uzwi ku izina rya Ndikukazi.

Umunyamabanga wa Etoile de l’Est Elia Byukusenge yatangarije Rwandadamagazine.com ko Muzerwa azabafasha imikino ya Play offs iyi kipe ikomeje kwitegura.

Yagize ati " Nibyo tumaze kumusinyisha kontaro yo kudukinira iyi mikino ¼ ya nyuma y’iyi saison, akazanadukinira saison itaha. Kugeza ubu ngubu turarangije kongeramo abakinnyi ntawundi mukinnyi tuzongeramo. Ubu ikipe iruzuye , twujuje abakinnyi Mirongo itatu ."

Muzerwa Amin yamaze gusinyira Etoile de l’Est

Etoile de l’Est iri mu makipe azakina imikino ya Kamarampaka (Playoffs) hashakwa ikipe 2 zizamuka mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

Biteganyijwe ko imikino ya kamarampaka (Playoffs) izakinwa mu kwezi kwa cyenda (Nzeri), hakinwa ¼ na ½ cy’irangiza, ari yo mikino izatanga amakipe 2 azazamuka mu cyiciro cya mbere.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yasubitswe Etoile de l’Est iri ku mwanya wa mbere n’amanota 23 ikurikiwe na Vision ifite amanota 18, Rugende FC ya 3 yari ifite amanota 18 , Rwamagana ya kane yari ifite amanota 17 naho Alpha FC yari iya gatanu n’amanota 11.

Imikino ya kamarampaka izahuza amakipe ane ya mbere muri buri tsinda muri abiri yari agize icyiciro cya kabiri. Ayo ni Rutsiro FC, Gorilla FC, Interforce n’Amagaju mu itsinda rya mbere(Intare na Aspor ntabwo zizakina nubwo ari zo ziza imbere ku rutonde).

Mu itsinda rya kabiri ayemerewe gukina kamarampaka ni Etoile de l’est, Vision, Rwamagana na Alpha kuko Rugende ya 3 na yo yasigaye kubera ikibazo cya Club Licencing.

Umwaka ushize Etoile de l’Est yasezerewe na Heroes FC muri kimwe cya kabiri. Icyo gihe ikipe ya Heroes FC yakatishije itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere isezereye Etoile de l’Est bitewe n’igitego cyo hanze yayitsindiye mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabereye mu Karere ka Ngoma tariki 24 Nyakanga 2019.

Umukino ubanza Heroes yari yabashije gutsinda 2-0 mu mukino wabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Mu mukino wo kwishyura , Etoile de l’Est yatsinze 3-1 ariko igitego cyo hanze Heroes yinjije muri uyu mukino kiyihesha kwerekeza ku mukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri ndetse no kwerekeza bidasubirwaho mu cyiciro cya mbere cy’umwaka utaha w’imikino.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo