Imikino

Etoile de l’Est yanganyije na Rugende , yerekeza muri 1/2 (AMAFOTO 80)

Etoile de l’Est yanganyije na Rugende , yerekeza muri 1/2 (AMAFOTO 80)

Etoile de L’est yasezereye, Rugende FC, ikomeza kongera amahirwe ayigarura mu kiciro cya mbere iherukamo mu myaka 24 ishize

Kuri uyu Gatatu tariki ya 06 Ukwakira 2021, hakinwaga imikino yo kwishyura ya ¼ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya 2 mu bagabo.

Etoile de L’est yari yagiye gusura Rugende FC. Umukino ubanza Etoile yari yatsinze 1-0

Rugende nk’ikipe yari mu rugo, umutoza Muhire Hassan yari yahisemo kubanza abakinyi bakurikira : Arnold Nishimwe (GK), Émile Harerimana, Eric Nizeyimana, Joël Ntwali, Bagiraneza Pacifique, Elie Baraka, Elisé Duhimbaze, Bahizi Marvin, Janvier Niyodata, Ignace Dushimimana na Enock Iratugabiye

Banamwana Camarade yari yabanjemo: Rukundo Protégne, Gahamanyi Théogène, Younoussou Bitaro, Yves Bitagatifu, Pacifique Dukundane, Twagizimana Fabrice, Jean pierre Bugingo, Muzerwa Amin, pacifique Rurangjrwa, Jean pierre Gasongo

Ni umukino waranze no gusatira ku mpande zombi, gusa waje kurangira amakipe yombi anganya 0-0

Etoile yahise isezerera Rugende kuko umukino ubanza bari bayitsinze igitego 1-0

Uko imikino yo kwishyura ya ¼ cy’irangiza cya shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya 2 mu bagabo yarangiye

▪️Kirehe 1-1 Gicumbi(2-6)

▪️Rugende 0-0 Etoile de L’est (0-1)

▪️Heroes 0-1 Vision FC (1-1,Pen 5-3)

▪️Vision JN 0-0 Amagaju (1-2)

Imikino ibanza ya ½ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya 2 mu bagabo, iteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 09 Ukwakira 2021

▪️Heroes FC vs Gicumbi FC

▪️Amagaju FC vs Etoile de L’est

Mbere y’umukino, Issa wari komiseri yabanje kuganiriza abasifuzi



11 Étoile de l’Est yabanje mu kibuga

11 Rugende FC yabanje mu kibuga

Banamwana Camarade (hagati) yasinyiye kuzamura Étoile de l’Est mu cyiciro cya mbere

Amin Muzerwa wanyuze mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere, niwe kapiteni wa Étoile de l’Est

Fabrice bita ndi Ku kazi na we ari muri Étoile de l’Est

Muhire Hassan utoza Rugende na Camarade utoza Étoile de l’Est bose babaraga imibare yabafasha muri uyu mukino

Ku muhanda hari abafana bari baje kwihera ijisho uyu mukino

Abanyezamu bombi bitwaye neza ariko by’akarusho Rukundo Protegene bita Tiger wa Étoile de l’Est wakuyemo ibitego byabazwe

Elia, umunyamabanga wa Étoile de l’Est

Perezida wa Étoile de l’Est yari yaje gushyigikira ikipe ye

img58031|center>

Wari umukino w’ishiraniro

Pekeyake uheruka gusezera Ku gukina Umupira w’amaguru yatangiye kwiga ubutoza ...Ubu ari muri Rugende FC aho yatangiye kwigira kuri Muhire Hassan

PHOTO: RENZAHO Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)