Etincelles na Marines zaguye miswi hibukwa Issa Ngeze watanze igitekerezo cya ATRACO FC (AMAFOTO)

Etincelles FC yanganyije ubusa ku busa na mukeba wayo ukomeye Marines FC mu mukino wa gicuti wakinwe mu rwego rwo kuzirikana Hadji Ngeze Issa uherutse kwitaba Imana. Ngeze azajya yibukirwa byinshi muri ruhago nyarwanda by’umwihariko kuba ari we watanze igitekerezo cyo gushinga ikipe ya ATRACO FC yihariye amateka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Hadji Ngeze Issa yatabarutse ku wa 02 Nzeri uyu mwaka afite imyaka 62 azize uburwayi. Ni inkuru yaciye igikuba mu muryango rusange w’abakunda umupira w’amaguru mu Rwanda kubera amateka awufitemo.

Nyuma y’iminsi itandatu atabarutse agashyingurwa mu Irimbi rya Kiyisilamu rya Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nzeri kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu habereye umukino wa gicuti wabaye hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha umuryango we wasigaye.

Hadji Ngeze Issa yatabarutse ku wa 02 Nzeri uyu mwaka afite imyaka 62

Ni umukino watangiye ku i saa cyenda n’igice utangira hafatwa umunota wo kwibuka Ngeze Issa watabarutse afite imyaka 62.

Nk’ibisanzwe kuri aya makipe yombi ahora ahanganye dore ko yombi aba kandi akakirira imikino yayo mu Karere ka Rubavu, ni umukino wari ukomeye watangiye amakipe yombi asa n’atinyana cyane ko abenshi mu bakinnyi bayo ari bashya. Ibi byatumye umukino ukinirwa cyane hagati mu kibuga kurusha imbere y’amazamu binagabanya uburyo bw’ibitego maze igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Mu gice cya kabiri, nta mpinduka abatoza bakoze cyane ndetse kimwe no mu gice cya mbere, nta buryo bwinshi bw’ibitego bwagaragaye uretse ubwabonywe na rutahizamu mushya wa Etincelles FC, Guy Kavumbagu ukomoka i Burundi witwaye neza muri uyu mukino.

Amakipe yombi yakomeje kugerageza gushaka ibitego gusa ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonetse imbere y’izamu ku mpande zombi byatumye umukino urangira bikiri ubusa ku busa.

Nyuma y’uyu mukino, Umunyamabanga w’ikipe ya Marines FC, Ndahiro Ruzindana yavuze ko bateguye uyu mukino wa gicuti ‘bidasanzwe ko amakipe akina’ kugira ngo bahe agaciro Issa Ngeze kuko ari ‘ikintu kinini cyane kuri Marines FC cyane ko dufite abakinnyi benshi bo mu muryango we dore umutoza wacu wungirije Nshimiyimana Hamdun ari umwishywa we ndetse n’uwahoze ari umutoza wacu igihe kirekire Choka [Nduhirabandi Abdulkarim] akaba murumuna we.”

Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni wahoze atoza Etincelles FC ndetse akaba yaranayikiniye yabwiye Rwanda Magazine ko bikwiye ko Issa Ngeze yajya ahora yibukwa nibura rimwe mu mwaka kubera uruhare yagize mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no muri Rubavu muri rusange.

Yavuze ko bakinanye muri Guepards yaje guhinduka Etincelles FC nyuma yo gukinana i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bakiri mu mashuri abanza, nyuma akaba yaraje gukomereza ruhago i Kigali mu ikipe ya MAGERWA yaje kwitwa Terminus nyuma ajya muri Kiyovu Sports aho yasoreje ruhago agahita anayibera umutoza.

Bekeni yavuze ko Ngeze bamuhimbaga Mwepu, izina rya myugariro w’icyahoze ari Zaire yitabiriye igikombe cy’isi, Joseph Mwepu Ilunga ngo kuko we yagiraga ubuhanga bwo kuzamuka ashaka ibitego, ibitari bisanzwe ku bakinnyi bo muri icyo gihe. Uyu Mwepu atabarutse mu mwaka wa 2015 afite 65.

Nshimiyimana Hamdun, ubu ni umutoza wungirije muri Marines FC. Avuga ko Issa Ngeze ari we abenshi baje kuba abakinnyi mu muryango wabo bafatiye icyitegererezo kuri we.

Igitekerezo cyo gushinga ATRACO FC

Nshimiyimana yavuze ko ubwo yari Visi Perezida mu Impuzamashyirahamwe yo Gutwara Abantu n’Ibintu (ATRACO) Issa Ngeze ari we watanze igitekerezo cyo gushinga ikipe yayo yaterwaga inkunga n’abashoferi b’amatagisi [taxi] basabwaga buri uko binjiye muri gare gutanga amafaranga magana abiri yo gufasha iyi kipe maze izamuka mu cyiciro cya mbere inahakorera amateka atari yakorwa n’indi kipe.
Mu gihe yari Visi Perezida wa ATRACO FC ni bwo iyi kipe yari imaze gusa imyaka ibiri gusa mu cyiciro cya mbere, yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda mu 2008 iba ikipe imwe rukumbi yabashije kucyambura Rayon Sports na APR FC zatwaye ibindi byose kuva mu mwaka wa 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri uwo mwaka.

ATRACO kandi yaje gukora amateka yo gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup mu mwaka wa 2009 iba ikipe ya kabiri yo mu Rwanda igitwaye igikuye hanze y’u Rwanda nyuma ya Rayon Sports yari yarabikoreye muri Zanzibar mu 1998. Yabaye kandi ‘team manager’ muri Police FC.

Issa Ngeze yatabarutse afite imyaka asiga abana bane barimo umuhungu umwe n’abakobwa batatu. Akaba yakoraga muri International Ltd, Ishyirahamwe ryo gutwara abantu n’ibintu.

PHOTO: UMURERWA Delphin

Iradukunda Fidèle Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo