#EAPCCOGames2023:Police y’u Rwanda yatsinze Police y’u Burundi (AMAFOTO 250)

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze aya Polisi y’igihugu cy’u Burundi mu mikino itangiza umupira w’amaguru n’umukino w’intoki (Volley ball) yabahuje ku munsi wa mbere w’imikino ihuza abapolisi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) ku nshuro ya 4, yatangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Werurwe, i Kigali mu Rwanda.

Ni imikino yabaye nyuma y’ibirori byo gutangiza iyi imikino ya EAPCCO byabereye kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele mbere ya saa sita z’amanywa aho mu mupira w’amaguru, ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze ikipe ya Polisi y’u Burundi ibitego bitatu kuri kimwe.

Mu mukino w’intoki wa Volley ball, naho ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze ikipe ya Polisi y’u Burundi amaseti atatu ku busa.

Mu mukino w’umupira w’amaguru wabereye kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele watangiye ku isaha ya saa cyenda, Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatangiye yitwara neza, iza gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 5 gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri. Ikipe ya Polisi y’u Burundi yacyishyuye ku munota wa 27 gitsinzwe na Hakizimana Titi, igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Polisi y’u Burundi yitwara neza ari nako n’ikipe ya Polisi y’u Rwanda inyuzamo igasatira ndetse iza no gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 64 gitsinzwe na Mugisha Didier. Ni igitego cyayongereye ingufu ku buryo bugaragara iza no kongeramo ikindi gitego cya gatatu cyatsinzwe Ku munota wa 79 gitsinzwe na Kayitaba Jean Bosco wari umaze gusimbura.

Umutoza w’ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Mashami Vincent, yashimye uburyo abakinnyi bitwaye avuga ko intego bafite ari iyo kwegukana irushanwa.

Yagize ati: "Twari dufite intego yo gutsinda kandi twayigezeho, tuzakomerezaho no ku mukino utaha kandi twizeye ko tuzatwara igikombe turimo gukinira."

Mu mukino wa Volley ball wakiniwe kuri BK Arena saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikipe ya Polisi y’u Rwanda nayo yaje gutsinda iyo mu Burundi amaseti atatu yikurikiranya ku bitego 25-17 iseti ya mbere, 25-20 ku iseti ya kabiri na 25-22 ku ya gatatu.

Amakipe yo mu bihugu umunani ari byo u Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Etiyopia ndetse n’u Rwanda rwaryakiriye bwa mbere, niyo yitabiriye iri rushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya Kane rizaba mu mikino itandukanye igera kuri 13 irimo umupira w’amaguru, Volley ball, netball, Hand ball, beach volleyball, basketball, athletisme, darts, Karate, Taekwondo, Judo, iteramakofe no kumasha.

I bumoso hari Kirasa Alain, umutoza wungirije wa Police y’u Rwanda. I buryo ni Mashami Vincent, umutoza mukuru

Ntarengwa Aimable, Team manager wa Police y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Felix Namuhoranye (i bumoso ) na ACP Yahya Mugabo Kamunuga, umuyobozi wa Police y’u Rwanda bajya gusuhuza amakipe yombi mbere y’umukino

11 Polisi y’u Burundi yabanje mu kibuga

11 Polisi y’u Rwanda yabanje mu kibuga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Felix Namuhoranye mbere yo gutangiza uyu mukino, yerekanye ko na we afite byinshi azi ku mupira w’amaguru

IGP Felix Namuhoranye niwe watangije uyu mukino

Mugisha Didier witwaye neza muri uyu mukino akanatsinda igitego

Muhadjili watsinze igitego cya mbere

Umutoza wa Polisi y’u Burundi yakomeje kwibutsa abakinnyi be amabwiriza yabahaye

Abafana ba Rukinzo batanya ngo bajye mu mwanya bicaramo

Zidane mu kazi

Rutonesha Hesbone ukina mu kibuga hagati

Ndikumana Danny, umukinnyi wavuye muri uyu mukino afite abafana benshi kubera imikinire ye n’amacenga kandi agana ku izamu yihuta

Hakizimana Titi watsindiye igitego Polisi y’u Burundi

Simpo Juma bahimba Ndimukazi na we yavuye kuri Kigali Pele Stadium afite abafana benshi kubera ubuhanga bwe mu kurengura bikamera nk’ishoti

Abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda barebye uyu mukino

CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

ACP Yahya Mugabo Kamunuga, umuyobozi wa Police FC

Komiseri w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CP Bruce Munyambo

ACP (rtd) Bosco Rangira ,Visi Perezida wa Mbere wa Police y’u Rwanda

Uko igitego cya 3 cya Police y’u Rwanda cyinjiye mu izamu

Muhadjili yabacenze bamwe, bakagwa

Fair play!Abatoza bombi baganira nyuma y’umukino

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo